Digiqole ad

AU yasabye ko habaho umutwe w’ingabo zo kurwanya Boko Haram

Ejo kuwa Kane, 29, Mutarama 2015, mu nama y’Akanama gashinzwe amahoro k’Umuryango w’Africa yunze ubumwe kemeranyije ko hagiye gushyirwaho Umutwe w’ingabo mpuzamahanga wo kurwanya Boko Haram. Abagize aka kanama basabye UN ko yatora ingingo yemeza uyu mutwe kandi hagashyirwaho ikigega cy’imari kizafasha izi ngabo kuzuza inshingano zawo.

Ibihugu byo muri Sahel bari i Addis Abeba biyemeje gukora umutwe w'ingabo mpuzamahanga wo kurwanya Boko Haram
Ibihugu byo muri Sahel bari i Addis Abeba biyemeje gukora umutwe w’ingabo mpuzamahanga wo kurwanya Boko Haram

Iyi nama yaraye ibereye i Addis Abeba yitabiriwe n’abahagarariye ibihugu bigize aka kanama bemeranya ko igihe kigeze ko hajyeho ingabo mpuzamahanga zo kurwanya Boko Haram imaze kuyogoza ibintu mu bihugu bya Nigeria, Cameroun ndetse ikaba iri no gusatira igihugu cya Tchad.

Uyu mutwe w’ingabo ku ikubitiro uzaba ugizwe n’ingabo za Nigeria, Cameroun, Niger, na Tchad.

Benin  nayo irateganya kuzatanga abasirikare 700 kandi ngo n’ibindi bihugu byifuza gutanga umusanzu wabyo ngo bihawe ikaze.

Ministre w’ububanyi n’amahanga wa Cameroun, Pierre Moukoko yabwiye Jeune Afrique ko kuva ku  italiki ya 05 kugeza ku italiki ya 07, Gashyantare uyu mwaka hateganyijwe inama izahuza  impuguke mu by’umutekano zikarebera hamwe uko ibitero kuri Boko Haram byazakorwa bikagera ku ntego yabyo yo kurandura uyu mutwe umaze kwica abantu barenga ibihumbi 4.

Ibihugu byo muri kariya gace k’Africa bita Sahel bivuga ko byizeye ko ibihugu bikomeye nka USA, Ubwongereza n’Ubufaransa bizabatera ingabo mu bitugu muri uru rugamba rwo guhashya Boko Haram.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Africa warakubititseeeeeee !!!

    Wagera kuri za CAMEROUN, Tchad, Niger, Gambie,…. Ni nindi nkibyo bwo UGAHONDAGURWA AFRICA WEEEE

    Boko Haram ni bene wanyu bafite intwaro nke kuzo leta zifite, cash nke kuyo leta ifite ni bakeya ku bwinshi bwi bihugu itesha umutwe.

    Mwafashe indege gutwika izo nyamabi ikibazo kikavaho.
    Ex: Rihengeri muzabaze ibyo abacengezi bahaboneye nyamara ubu haratuje.

    Ngo FRANCE, USA, UK bize kubibakorera areweeee ….
    Ni banaza iba mufite akamari bazabivangavanga biyibire ntimuzahabakura
    Ex: murebe aho bigeze Zaire !!!!

Comments are closed.

en_USEnglish