Digiqole ad

Tanzania mu iperereza ku inyerezwa ry’amafaranga mu mushinga wa Rusumo

 Tanzania mu iperereza ku inyerezwa ry’amafaranga mu mushinga wa Rusumo

Rusumo One Stop Border post, ku ruhande rwa Tanzania inyubako zimwe ngo zatangiye kuzana imitutu zisaduka

Umushinga wagutse w’umupaka wa Rusumo uhuriwe n’u Rwanda na Tanzania ugizwe n’inyubako z’ikiraro kigezweho n’amazu y’umupaka (One Stop Border Posts) byubatswe ku nkunga y’Ubuyapani, ku ruhande rwa Tanzania havuzwemo ruswa n’inyerezwa ry’amafaranga. Leta yaho yavuze ko igiye kubikoraho iperereza.

Rusumo One Stop Border post, ku ruhande rwa Tanzania inyubako zimwe ngo zatangiye kuzana imitutu zisaduka
Rusumo One Stop Border post, ku ruhande rwa Tanzania inyubako zimwe ngo zatangiye kuzana imitutu zisaduka

Nubwo ibihugu byombi ngo byakoreraga kuri ‘plan’ imwe n’amafaranga byahawe angana mu kubaka uyu mushinga, hari amakuru avuga ko hari itandukaniro mu myubakire (qualite) y’ibyubatswe.

Ku ruhande rwa Tanzania inyubako zimwe bivugwa ko zatangiye gusaduka ndetse imirimo yo kurangiza neza ibikorwa byose itarangiye. Ku ruhande rw’u Rwanda ibi ngo byatunganyijwe uko byateganyijwe.

Harrison Mwakyembe Minisitiri ushinzwe ibya East African Community muri Tanzania yavuze ko Leta igiye gutangira iperereza kuri ibyo bivugwa byakozwe mu buryo budahwitse, inyerezwa na ruswa ibivugwamo.

Ati “Ntibishoboka ko umushinga umwe w’igiciro kimwe, abandi bafite inzira nziza z’abanyamaguru n’umuhanda umurikiwe n’amatara kuva ku kiraro, mu gihe ibi bitari ku rundi ruhande. Hakenewe gukorwa iperereza ryimbitse, ntabwo twakwihanganira ibintu nk’ibi.”

Minisitiri Mwakyembe avuga ko bazahura na Minisitiri ushinzwe imirimo ya Leta, uw’imari ndetse n’abari bashinzwe kugenzura imirimo y’iyubakwa ry’uyu mushinga wa Rusumo. Ati “Nitutabasha kumvikana ubwo tuzajya kureba Perezida.”

Gusa Tiagi Masamaki umuyobozi ushinzwe ibya Gasutamo muri Tanzania yahakanye iby’uko uyu mushinga ku ruhande rwa Tanzania ibyakozwe bitandukanye n’ibyakozwe ku ruhande rw’u Rwanda.

Ariko Laurent Kagwebe, umukozi mu kigo cya Gasutamo cya Tanzania avuga ko Leta yanze kwihanganira imyubakire (qualite) iri hasi y’inyubako mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda ngo byubatse neza kurushaho.

Julian RUBAVU
UM– USEKE.RW/Tanzania

6 Comments

  • Tubarisha kuba smart tubarusha kumenya icyo dushaka tubarusha kwiyubaha tubarusha….., POLE BATURANYI !!

    • Babarusha demokara, babarusha byinshi, nta jenoside yabaye iwabo, ntabantu bahunga Tanzaniya, Kikwete azatanga ubutegetsi ku mugaragaragaro, asimburwe, ibyo mubuna muri Tanzaniya, bihari kuva kera nta na kimwe cyasenywe yewe ninzu ya Nyerere iracyahari, none se twe ko duhora twisenyera urumva haraho duhuriye na Tanzaniya? Ngaho aho Tanzaniya itaniye nu Rwanda.

  • Bagiye biyubaha koko!

  • Iyi nkuru ko ari nziza!!! Ba bagabo ko ntacyo bayivugaho?!!

  • wowe Kaboko: kuriya nukwesa imihigo, ririyanyerezwa dya Rusumo, nikimenyetso ko imbere hamunzwe!!!! Demokarasi Demokarasi abenshi ntimunzi nico bivuze, kuja mukazi se ngakuramo ayange ngasiga company arigikankara bimbwiye iki? ariko perezida avuyeho undi akurikiyeho , ubukene buranuma, amavunja, nta muhanda nta mashanyarazi, ngiyo gipindupindu .. marariyaa ……… indwara zubujijiiiii!

  • @Rweyemamu: urakoze cyane! Iyo ndwara y’ubujiji uvuze Kaboko arayirwaye ndetse ararembye cyane! Habuze gato ngo anatubwire ko kuba abantu badatinya kwiba amafaranga kuriya bakumva ko nta kizabahungabanya nibayiba nabyo ari ikimenyetso cy’ubwisanzure na demokarasi!

Comments are closed.

en_USEnglish