FDLR yongeye kwivugana abantu muri Sud Kivu
Abantu bane bishwe abandi umunani barakomereka, ku cyumweru tariki 8 Mutarama mu bitero bibiri ku baturage bishinjwa inyeshyamba za FDLR, ahitwa Fizi na Walungu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Congo Kinshasa.
Abayobozi baho, batangarije Radioikapi ko imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yavaga ahitwa Baraka igana Masisi itwaye abantu 20, yaguye mu gico cy’inyeshyamba za FDLR ku manywa yihangu.
Izi nyeshyamba ngo zahise zirasa kuri iyi modoka, bane bahita bahasiga ubuzima abandi batanu barakomereka. Inkomere zahise zijyanwa mu bitari bya Fizi nyuma yo gutabarwa.
Nkuko bitangazwa na Radio okapi, izi nyeshyamba z’abanyarwanda ngo zatwaye imbunda n’imymbaro y’umusirikare w’ingabo za Congo (FARDC) w’ipeti rya Majoro wari muri iyi Fuso.
Bigeze mu ijoro ryo ku kucyumweru rishyira kuri uyu wambere, FDLR yateye ahitwa Lubimbe, ku nzira ya Bukavu-Shabunda mu gace ka Walungu. Abatuye aha bavuga ko abaturage batatu bakomerekejwe bikomeye.
Abo barwanyi ngo batwitse inzu eshatu muri aho bateye nijoro, bakaba batarabashije kuhakora amabi menshi kuko bahise basubizwa inyuma n’ingabo zo kwirwanirira ziyise Raia Mutomboki.
Abayobozi bo mu duce twa Walungu na Fizi bavuga ko FDLR ariyo ibangamiye umutekano muri aka gace, bagasaba ubuyobozi bwa Congo kugira icyo bukora ngo bahashye FDLR.
Abarwanyi ba FDLR bakaba ngo batera mu midugudu y’abaturage bagamije gusahura, bikarangira bishe abantu bagafata n’abagore ku ngufu nkuko byatangajwe n’abayobozi muri aka gace.
Mu minsi ine y’uku kwezi kwa Mutarama, inyeshyamba za FDLR zashinjwe kwica abantu 39 mu karere ka Shabunda ho muntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ubwanditsi
UM– USEKE.COM
0 Comment
babahe uburaro nonese ineza yazo nibayisarure gusa mbabazwa ninzira karengane
USA na EU/NATO bazabatabara ryari?
Bagiye gutabara abagore bo muri Afghanistan bazananirwa no gutabara abagore birirwa bafatwa kubgufu koko? Batabaye abazahajwe n’igitugu cya Kadafi bazananirwa na FDLR koko?
Batabaya abanya Vietnam.
Batabaye aba Somali.
Batabaye aba nya HAITI.
Ntabwo rwose bazananirwa gutabara aba nye Congo.
Democrazy Oyeeeee.
Freedom Oyeeeeeee.
Free sex oyeeeeeeeeee.
Pornography oyeeeeeeeeeeee.
Illuminati oyeeeeeeeeeeeeeeeeee
Zionists oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee.
Freemasons oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee.
Rose croix oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee.
Urashekeje kweli.
Sha narabamenye kweli.
Kuki mutajya muhitisha ibitekerezo byanjye?
Mutinya ukuri?
Mutinya deep insight?
Mutinya radical transformation?
Mutinya Islamism?
Mujye muba ba professionals kweli.
Buriyarero kongo Ishobora kuba itita kubaturage bayo kuko aho bigeze ubu kongo ibangamiwe cyane n’inyesyamba za FDLR bigaragare ko kongo nayo ifite uruhare mwiyicwa ry’abaturage bayo none niba ntaruhare babifitemo kuki batakitabaza ibihugu byinshuti cyangwa amahanga bakirukana izonyeshyamba mugihugu cyabo?
ahahaa baraiya su bwoko banza ari ibindi bivajuru.reba ibintu yi koreye uko bingana.urebe nu kuntu ikibuno ki mbunda cyabaye.cyara munzwe ibaze igihe iriya mbunda ayi maranye ayiheste ku rutugu
nibatabare inzirakarengane bigishoboka
Comments are closed.