Nigeria: Boko Haram yishe abantu barenga 100
Abantu barenga 100 baguye mu bitero by’ibisasu biteze, abandi bararaswa kuri uyu wa gatanu mu mujyi wa Kano, ibi bitero bikaba byahise byigambwa n’umutwe wa cy’Islam wa Boko Haram.
Aba bantu ngo bapfiriye mu bisasu byaturikijwe n’imirwano yahanganishije police n’insoresore zirwanira uyu mutwe. Uburuhukiro bw’ibitaro bya Kano bikaba byari bicyakira imirambo no kuri uyu wa gatandatu.
Umutwe wa Boko Haram ukaba kuri uyu wa gatandatu aribwo watangaje ko aya mabi ariwo wayakoze mu majyaruguru y’iki gihugu gituwe kurusha ibindi muri Africa.
Leta ya Nigeria kuwa gatanu nijoro yahise itangaza ibihe bidasanzwe muri uyu mujyi wa Kano utuwe n’abantu bagera kuri miliyoni 10 zose.
Ubusanzwe ibitero by’umutwe wa Boko Haram byibasira cyane ibikorwa n’inzego za Leta mu majyarugu ya Nigeria, ahacukurwa cyane petrole nubwo kenshi mu majepfo ya Nigeria ariho ijyanwa gutunganyirizwa.
Umuvugizi wa Boko Haram, niwe wihamagariye ibitangazamakuru ashoboye, ari mu mujyi wa Maiduguri mu birindiro bya Boko Haram, abibwira ko umutwe we ariwo wakoze aya mabi.
Uyu mutwe kandi ukaba wanditse amabaruwa menshi, mu kirimo cya Hausa cyo mu majyaruguru ya Nigeria, bayanyanyagiza mu mujyi wa Kano, avuga ko ibi bitero ari ukwihimura ku gufunga n’ubwicanyi aba police bakoreye abo mu mutwe wa Boko Haram.
Abenshi bishwe ngo ni abapolisi, ndetse n’abaturage, umunyamakuru Akogwu Enenche wa Channels TV, akaba nawe yarashwe arapfa mu gihe yafataga amashusho y’iturika ry’ibisasu.
Boko Haram ni umutwe watangiye gukora mu 2003 muri Leta zo mu majyaruguru ya Nigeria, izina ryayo rikaba risobanuye ngo “Inyigisho z’abo mu burengerazuba ni ikibi”
Ivuga ko ishaka ko igihugu cya Nigeria cyose kigendera ku mategeko ya ‘Sharia’, ikazica umuntu wese ubirwanya, cyane cyane inzego za Leta, Police ndetse n’imitwe y’abakirisitu.
Kuri Noheli, Boko Haram ikaba yarahitanye abakirisitu 37 ikomeretsa abandi 57 mu rusengero rwo hanze ya Abuja, baje muri uyu munsi ukomeye w’ukwemera kwabo.
Egide Rwema
UM– USEKE.COM
0 Comment
Ehhh???? abantu ntamutima bagira ariko Imana izabahana by’intangarugero mwirinde.
Kwica inzira karengane ni icyaha rwose ntawabitindaho.
Gusa kugirango ugere kuntego zawe rimwe na rimwe bigusaba ibitambo.
USA mukugeza Democracy muri Iraq na Afghanistan hari ababiguyemo.
FPR muguhirika interas hari ibitambo byabonetsemo.
FNL- Burundi hari ibitambo yasabye.
NRM ya M– USEVENI hari ibitambo yahitanye.
Gushyiraho Shariah ni inshingano za buri mu Islam kandi ntakitagira ikiguzi.
Hakwiye urubuga rwo kurebera hamwe niba koko islam itashinga imizi hatarinze kumeneka amaraso y’inzira karengane.
Sinzi niba Obama azabyemera.
Mwibuke case ya HAMAS muri GAZA ukuntu yari yatsinze amatora nuko byayigendekeye.
Ibuka Algeria ibyabaye juri FIS kandi yari yatsinze amatora…
Niba Diplomacy idashoboka then what….?