Digiqole ad

Mani Martin arashinjwa kwambura ibihumbi 200

 Mani Martin arashinjwa kwambura ibihumbi 200

Mani Martin arashinjwa kwambura ibihumbi 200

Maniraruta Martin umwe mu bahanzi bafatwa nk’abahanga muri muzika nyarwanda, arashinjwa kwambura amafaranga ibihumbi 200 Rwabuhungu Fisto ugaragara mu mashusho y’indirimbo ye Baby Gorilla.

Mani Martin arashinjwa kwambura ibihumbi 200
Mani Martin arashinjwa kwambura ibihumbi 200

Ni umwe mu bahanzi bamaze kwitabira amaserukira muco menshi ugereranyije n’abandi mu Rwanda. Kuri ubu biravugwa ko mu gihe yaba atishyuye ayo mafaranga icyo kirego cyafata indi ntera.

Mu kiganiro na Umuseke, Rwabuhungu Fisto yatangaje ko amaze igihe kinini yishyuza amafaranga yakoreye ahubwo bagahitamo gukuraho telephone.

Yagize ati “Mani Martin ubusanzwe n’inshuti yanjye. Kuko no muri GYM ahantu dukorera abantu bibazaga ubushuti bwacu ikizabucyura.

Yampaye ikiraka cyo kumutwara agiye gufata amashusho y’indirimbo ye nk’umushoferi. Tugeze aho byagombaga kubera ambwira ko umuntu wari kugaragara muri iyo ndirimbo yamutengushye.

Bityo ambwira ko mu gihe naba nemeye kugaragaramo agomba kumpa ibihumbi 200 frw. Nanjye ndabyemera kuko numvaga n’ubundi ari inshuti.

Ariko ikintu cyaje ku mbabaza ni uko namubwiye ko nkeneye amafaranga akambwira ko atarabona akantu kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2015.

Bigeze aho no kunyitaba aza kubihagarika ahubwo nakoresha izindi telephone z’abandi akazitaba yakumva ari njye agahita ankupa”.

Rwabuhungu Fisto ugaragara muri iyo ndirimbo yisize ivu mu maso, akomeza avuga ko Mani Martin mu gihe atamuhaye amafaranga ye agomba guhita abishyikiriza inzego z’umutekano.

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=Hd36feCg6w0″ width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ubucuti, ibihumbi 200! Kumutaranga! Genda uri Fiston koko. Uzakura ryari ngo wumve ko ibibazo by’incuti bigira aho bicocerwa atari ku musoto? n’ubwo ntemeza ko yakwambuye dore ko umunyamakuru yahise akubitaho inkuru atabajije nyir’ubwite icyo abivugaho, .

  • Yewega Fiston,ubwose kuba ari inshuti yawe ubyongereyeho iki?uzi icyo inshuti bivuga?uti ni inshuti yanjye kandi natinda kunyishyura nzamurega,ubwose ko rubanda yari amaze kumutenguha,niba uri inshuti koko kuki wagombye kumwishuza kukintu wabasha?icyo mpakana niryo jambo wita ubushuti ntabwo muri inshuti ibindi byo azayaguha nayabona yenda yarakireba aho ubushuti bwawe bugarukira

Comments are closed.

en_USEnglish