Urban Boys yashyizeho itegeko rigenga itsinda
Itsinda ririmo Safi Madiba, Humble na Nizzo bose babarizwa muri Urban Boys, bamaze gushyiraho itegeko rigenga itsinda nyuma y’aho basanze hari bimwe bishobora kurisenya cyangwa se bikaba byanarisubiza inyuma.
Ni nyuma y’aho mu minsi ishize havugwa amakuru y’uko iri tsinda rishobora gutandukana kubera ko bamwe muri iryo tsinda badakunze gukoreshwa mu ndirimbo z’abandi bahanzi.
Ibi bagasanga bishobora guteza umwiryane hagati mu bahanzi babarizwa muri iri tsinda. Safi Madiba niwe muhanzi ukunze gukoreshwa cyane mu ndirimbo z’abahanzi ku giti cyabo cyangwa se no mu ndirimbo zihurijwemo abandi bahanzi bakomeye mu Rwanda.
Mu kiganiro na Isango Star, Safi yatangaje ko bamaze kumvikana ku itegeko rigomba kubahirizwa n’umuhanzi uri muri Urban Boys wese.
Yagize ati “Byari bimaze iminsi bihwihwiswa ko dushobora gutandukana kubera kutumvikana ku kintu cyo gukorana n’abandi bahanzi batari mu itsinda.
Ayo makuru nk’itsinda nta kintu twari tuyaziho. Gusa byagaragaje ko abafana bacu batabyakira neza kuba umuhanzi ushatse gukorana na Urban Boys aza agafata umuhanzi umwe kandi bikitirirwaitsinda ryose.
Niyo mpamvu rero kugeza ubu nta muhanzi utari mu itsinda uzongera gukorana n’umwe muri Urban Boys atari twese.”
Iri tegeko rije nyuma y’aho Nizzo yari amaze gushinga itsinda ry’abahanzi bato yashoboraga kuzajya afasha mu ndirimbo rimwe na rimwe akaba yari kuzajya anaririmbamo.
Iras Jalas
UM– USEKE.RW
2 Comments
Courage , kwishakira igisubizo hakiri kare, muri bamwe mukomeze mukorere hamwe ntawuryamiye abandi.
ahubwo se ubundi bakoraga bate ? ndumva nta murongo ngenderwaho bagiraga
Comments are closed.