Digiqole ad

Safi (Urban Boys) aravugwaho kwihakana umukobwa ‘yateye’ inda

 Safi (Urban Boys) aravugwaho kwihakana umukobwa ‘yateye’ inda

Niyibikora Safi wiyita kandi Madiba umuhanzi wo mu itsinda rya Urban Boys, amakuru aravuga ko yateye inda umukobwa ariko kugeza ubu akaba yaramwigaramye. Uyu mukobwa ubu ngo ari mu kaga kuko iwabo bamaze kumwirukana.

Safi Niyibikora umuhanzi mu itsinda rya Urban Boys
Safi Niyibikora umuhanzi mu itsinda rya Urban Boys

Amakuru agera ku Umuseke, yemeza ko Safi ubushuti yagiranye n’umukobwa witwa Clarisse Rudahusha bwaje kuvamo inda ubu ifite amezi ashobora kuba agera kuri atandatu.

Uyu mukobwa ubu ari mu kaga kuko nyuma y’uko iwabo babimenye bahise bamwirukana mu rugo ajya gucumbika ku mukobwa w’inshuti ye ku Gisozi muri Gasabo.

Inshuti y’uyu mukobwa iba ku Gisozi yabwiye Umuseke ko Clarisse Rudahusha yagerageje kenshi kwegera Safi ngo bavugane iby’iki kibazo ariko ngo uyu muhanzi ntabikozwe.

Iyi nshuti ya Clarisse iti “Clarisse yagerageje kwegera Safi ngo baganire iby’iyi nda aramuhakanira. Ibi byaje gutuma yirukanwa mu rugo ubu ari ku Gisozi”.

Kuva kuwa kabiri Umuseke wagerageje kuvugana na Safi kuri telephone ze ntiyitaba, ubutumwa yohererejwe ku mirongo akoresha ngo agire icyo avuga kuri iyi nkuru nabwo ntiyabusubije.

Amakuru agera k’Umuseke kandi yemeza ko umukunzi uzwi wa Safi  witwa Parfine Umutesi nawe ubu atwite inda y’uyu mukunzi we bari kumwe muri iyi minsi.

Clarisse ubucuti bwe na Safi ngo bwaba bwaravuyemo inda y'uyu muhanzi
Clarisse ubucuti bwe na Safi ngo bwaba bwaravuyemo inda y’uyu muhanzi
Clarisse ubu inda ye imaze kuba nkuru
Clarisse ubu inda ye imaze kuba nkuru

Joel RUTAGANDA
UM– USEKE.RW

26 Comments

  • Ariko ubusambanyi bwugarije urubyiruko mwo kabyara mwe!!!!Mbega weeee!!!!Aba bana ko badatinya sida turabagira dute??Gutera inda abantu 2 icyarimweNi danger ndagaswi

    • ariko c urabyemey kweli?Reba ko Atari umudamu wiyambariye alliance bifashishije

    • Au fait,
      Jye ndabona ko ababyeyi bananiwe inshingano yabo yo kurengera abana no kubaha uburere bwiza. Uyu mukobwa se nta iwabo afite, ese nibamubonaga akururana n’uyu muhungu udafire reputation nziza, ariko baramuretse. Ni nk’aho iwao bamubwiriragamo ko arimo gukora ibyiza!!!! Kuki batamubujije? Ese niba barabikoze, ni kuki bitashobotse? Donc, still iwabo barananiwe inshingani zabo. Ntareke gutera imbabazi aho, kuko yakuwemo imyenda abyita imikino, n’undi yakuyemo ipantaro uyu mukobwa abibona. Reba rero ingaruka zivuyemo. Kwumva biruta ibitambo. Abandi ngo bumve se?????

  • Clarisse, ndamuzi gukunda abastar bigukozeho, ishuri wariteye umugongo uvuga ko amahirwe aruta ishuri ngaho tekereza ubwo se uyu mwana uzamutungisha iki? Ariko mwabakobwa mwe mubona ubuzima mwifuza kuri ababasore babufite koko,
    Mwifuza ubuzima bimeze nkubwo muri film aho ibintu byizana.
    Gusa bibere inshuti zawe akabarore

    • Abwire mukuru we Petite amutware amwereke uko abigenza, bwiza bupfuye ubusa

  • ndumva safi ari ruterandongozi

  • Ark rero tujye tuvugisha ukuri ibi bintu birakabije ngaho amadeni,gutera inda kuki abantu bashimishwa no kwiyubakira amateka mabi?ngo niza ba star daa!n’abakobwa nabo bakajyaho bagashyuha ngo babonye abakunzi haaaaa Imana itugirire neza

  • Ngo uwanze kuvugwa yaheze munda ya nyina murumucire tu ngo urucira mukaso rugatwara nyoko icecekere madiba !!!!!!

  • Cyakoze abanyarwanda mugira amagambo, mugakunda no guteza abantu urubwa. Ninde wababwiye ko uyu mwana wumukobwa atwite inda ya Safi. Clarisse ndamuzi ni inshuti yange yego aratwite ariko iwabo ntago bamwirukanye nkuko mubivuga naho aba abana na mukuru we muzamushake abahe amakuru yanyayo mureke kubeshya abantu. Ahubwo uwo wabeshye ayo makuru afite icyo ashaka kugeraho.

    • Abamushinja ubugoryi uwo mukobwa niwe wambere babonye? bibaho abahungu barashuka cyane iyo umukobwa akiri muto. Inama natanga niyegere abavandimwe be bamufashe niba batabishoboye, muzampuze nawe mufashe.

  • Muzibatere kabisa, nicyo baba bashaka ! Umukobwa w’iki gihe akwibambazaho iyo utamurongoye akwita ikigwari, umuswa…, iyo umurongooye ntumutere inda akeka ko ngo utabyara, so bahungu mwe icyo gukora namwe muracyumva, muzibatere, Leta nayo yihutishe itegeko ryo gukuramo inda ubundi bibe match null, HIV yo ntikiri ikibazo kuko imiti irahari ubundi ukibanira na SIDA akaramata nta n’ugukeka ko uyifite…!

    • Izo SIDA se zo bite?

  • Guys nimusebye Safi we mufitanye ibibazo ariko uyu mugore w’abandi mumureke pe!be serious

  • mberenambere bari murinde ubwaribwanyu mugabanye irari byibyisi abasore ntamafaranga bafite mugire intego mukore ibyomwifuza muzabibona eregagusambana sirworukundo bakobwa ugukundabyukurintiyagumanya uyumushikiwacu nababere urugero arikoniyihangane akunde umwana atwite ibyiza birimbere komera wikomeza kumwirukaho Imana irakuzikandi ikwitayeho gusa Imana izagufasha.

  • Harya ubu ntamategeko ahana abantu babangizi twese uyu mwana aruwawe byagushimisha nibaza ko ababyeyi buyumwana aho bari batishimye mbe nuriya ugenda wangiza abana babandi abatesha amashuri nabo ababyeyi be ntibishimye kubona umuhungu wabo yirirwa avugwaho guhemuka inzira numwe va mubusambanyi ushake yaba umukobwa yaba abasore mushake muve mubyaha nihanganishije ababyeyi baba bana bo nibo babaye kurusha abo bari mubyaha

  • Abanyamakuru murasetsa mwagiye mukora akazi kanyu neza koko kobyabafasha,…ibyo wandika jya ushyiramo ubwenge uwo mukobwa muvuga ndamuzi numugabo we turakorana ntimugasebanye ubutaha ujye wandika inkuru watohoje neza kko gusenya izabandi ntacyo bikumaroye namwe mwandika ama comments mutatekereje mwigaye abakobwa bamuseka se ubwo intwari nimwe mwamaze amaraso yinzirakarengane mubajugunya muri toilet ako mwakwitonze ko isi idasakaye buriwese yanyagirwa mugerageze kumukuraho urubwa rwose yifitiye umugabo utari akogahungu

    • @JoJo uzibakuriramo c?naho nizereko ntawandika adafite gihamya

    • jojo, umaze gukuramo zingahe???uwo mukobwa afite umugabo hehe?? yarashatse?? ahubwo nawe uri nkawe

  • Ako mwagiye muvuga ibyo muhagazeho wowe wasomye inkuru haraho wabonye uyumwana atabaza ubwo uzanyemo ababyeyi be gute uzigutese ko abafite njye muranyica sinkaba banyamakuru wagira ntibabyigiye bandika inkuru batabnje gushaka impande zose ngo bavugane nimutuze isi ntisakaye nawe wanyagirwq abakobwq mumuseka aho mumenera amaraso yinzirakarengane ninde utahazi ubaze umubare wabo umaze guta muri toilet ntiwakwigaye ufite kizereki se ko uzabona undi .

  • Kwaragahoma munwa umugani wa kanyombya!!!!!!!!!!!!!!!!!!! Imana itabare urubyiruko nukuri.

  • safi uru

    mugabo rwose jya urya abana bindangare

  • Ariko ntimugasebanye. Ninde wababwiye ko clarisse atwite inda ya Safi??? Cg uwo yaje gusaba ngo yabuze icyo areresha umwana we muri mwese n’inde? Umwana uko yavuka kose n’umugisha. Mujye muvuga inkuru mwahagararaho

  • Niko safi ntasoni urahakana inda ya clarisse iyo yabaga amanitse amaguru mumodoka yawe yideni none ngo urihakana inda mwagiye muzitera mwabanje gutekereza birababaje pe ntaho uhagaze hazima mbabajwe nuriya mukecuru wiburayi uta abana be ngo aje guta umwanya iwawe nawe ugasigara utera amada murarutsnze

  • Safi kuva yatandukana na butera knowless ntakiza cyamuranzweho gatera abakobwa amada, ubwambuzi, ubusambanyi budashiraaa yewe birambabaje gusa ntakindi. Icyo mutazi nuko noneho uwo yita umukunzi we yamaze kumutera inda kandi ari umugore ugifite umugabo.

  • azamubyare amurere nta kuyndi

  • azamubyare amurere wenda azamumufasaha.

Comments are closed.

en_USEnglish