Digiqole ad

Senderi umuziki we awufashwa no kudacika intege no kuba hafi y’urubyiruko

 Senderi umuziki we awufashwa no kudacika intege no kuba hafi y’urubyiruko

Senderi umuziki we awufashwa no kudacika intege no kuba hafi y’urubyiruko

Senderi uherutse guhabwa izina rya Donald Trump, ibi bikaba ari uko uyu mugabo yari amaze kwegukana umwanya wo kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, avuga ko kuba adacika intege no kwegera urubyiruko ariyo ntwaro ye mu muziki.

Senderi umuziki we awufashwa no kudacika intege no kuba hafi y'urubyiruko
Senderi umuziki we awufashwa no kudacika intege no kuba hafi y’urubyiruko

Ni umwe mu bahanzi bagira urwenya rwinshi. Ni we muhanzi udahobora kubona yihisha abafana nk’uko abandi babikora.

Ibyo byose ngo bimufasha kuba akora umuziki we ukagera henshi mu gihugu kuko bamwe aba yarabashije no kubageraho mu ntara hirya no hino.

Mu kiganiro na Radio Rwanda, Senderi International Hit yavuze ko imyaka afite hari benshi mu rubyiruko badashobora gukora imikino ngororamubiri nkawe.

Ati “Kudacika intege mu gikorwa urimo, kandi ukajyana n’urubyiruko mu byo rurimo nibyo bishobora kugufasha”.

Uyu muhanzi akomeza avuga ko amaze kujya mu duce hafi 33 two mu gihugu ataramira abafana be mu buryo bwo kumenyakanisha ibihangano bye.

Senderi nubwo benshi mu bakurikirana ibikorwa bye bamufata nk’umuntu utita ku bintu rimwe na rimwe. Mu minsi ishize yabwiye Umuseke ko icyo areba ari umusaruro yinjiza akuye mu muziki.

Kuri we adakunze kwita ku magambo abantu bavuga kuko benshi mu bahanzi bacibwa intege n’abafana b’umuziki.

Bigatuma ari wa muntu utajya agira iterambere na rito mu muziki kandi abantu bamufata nk’umuhanga kubera indirimbo ze. Ariko kubera kwitinya akaguma aho.

https://www.youtube.com/watch?v=gS5V4vTohDU

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Igihe bazanuvana mubiraka byokujya kuririmba mungando nomu ngendo za perezida azazamurimbabura.

  • Muri ibyo byose uvuze abitumirwamo kubera ko atari inkorabusa zicungira ku ndirimbo imwe gusa nayo y’inyiganano

Comments are closed.

en_USEnglish