Digiqole ad

Kubona aho gukinira Comedy n’ikibazo cy’ingutu- Niyitegeka Gratien

 Kubona aho gukinira Comedy n’ikibazo cy’ingutu- Niyitegeka Gratien

Niyitegeka Gratien umukinnyi wa filme n’ikinamico

Byendagusetsa cyangwa se ‘comedy’, ni umwe mu mikino utaramenyekana cyane ku rwego rwo hejuru hano mu Rwanda. Utangira usekeje ukarangira usekeje ariko ugamije gutambutsa ubutumwa ku bawukurikira. Kuri Niyitegeka Gracien abona habonetse aho kuwukinira byarushaho gutanga umusaruro.

Niyitegeka Gratien umukinnyi wa filme n'ikinamico
Niyitegeka Gratien umukinnyi wa filme n’ikinamico

Yamenyekanye cyane mu bihangano bigiye bitandukanye nk’umuhanzi w’indirimbo, gukina za filime, gukina ikinamico, kuvuga imivugo, gukina comedi n’ibindi byinshi.

Ni umwe mu bafite impano nyinshi kandi zitandukanye akaba anakunzwe na benshi kubera role aba akina ndetse n’ubutumwa buba bukubiyemo.

Niyitegeka Gratien asanga mu Rwanda abashoramari bakageze mu bice byose by’imyidagaduro aho kuba bahugira mu mikino gusa.

Kuri we abona comedi nubwo itaramamara mu mpande zose z’igihugu, ariko ari hamwe mu hanyuzwa ubutumwa n’ubwo mu Rwanda bataratangira kuyitabira cyane bitewe nuko aho kuyikinira hakiri ikibazo.

Aganira na Umuseke, yavuze ko kutagira aho yerekanirwa ari imbogamizi ikomeye ku bakina comedi ariko we akabona hakenewe ubuvugizi kugirango nayo ibashe gutera imbere

Ati ” Abakina comedi mu Rwanda barahari, yewe bafite n’impano, ariko usanga aho kuyikinira (salle) ari ikibazo gusa habonetse cyaba ari igisubizo kuri twe maze bigatuma ikomeza kwaguka ikagera hose”.

Yunzemo avuga ko mu Rwanda hari abantu benshi bafite iyo mpano ariko kugira impano udafite aho uyigaragariza nabyo bigoye kuko kumenya ko uyifite neza n’ukugira aho uyerekanira.

Abona nk’indi mikino yose, na comedi yagirira akamaro uyikina kuko bigenda bigaragara hirya no hino kuko ahandi abayikina ibatunze.

Bityo ko abashoramari bakwiye gutekereza ku bintu bijyanye n’imyidagaduro cyane kuko ari kimwe mu bice bikurikiranwa cyane kandi bifite akamaro muri sosiyete nyarwanda.

Nsanzimana Christopher

UM– USEKE.RW

en_USEnglish