Miss Jolly yaje muri 24 bashobora kuvamo MissWorld 2016
‘Beauty with the Purpose’ nicyo kiciro gikomeye muri bimwe mu bigize iri rushanwa ryo gutoranya nyampinga uhiga abandi ku isi. Mutesi Jolly nyampinga w’u Rwanda 2016 yaje mu bakobwa 24 bashobora kuvamo uzaryegukana.
Ahanini iki kiciro kugirango ugitambukemo, ngo babanza kureba ibikorwa buri nyampinga uhagarariye igihugu cye yagiye akora.
Bityo rero bigahuzwa n’imyitwarire ye mu irushanwa akaba yashobora kubona amanota amutambutsa. Kuri Jolly, amanota menshi yari ku bikorwa amaze gukora mu gihe cy’amezi 10 amaze ari nyampinga.
Ibyo bikorwa yakoze birimo kuba yaratanze mituelle de santé ku bantu 1000, kuba afite abana akamishiriza amata buri kwezi bakuze nabi ‘Kugwingira’ n’ibindi.
Nubwo yashoboye kuza muri 24, Kagame Ishimwe Dieudonne umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up ifite nyampinga mu nshingano zayo, yabwiye Umuseke ko aho bigeze ariho hakomeye.
Ati “ Ubu nibwo irushanwa risa nkaho ritangiye. Kuko iki kiciro nicyo abantu benshi baba bategereje kubona ko bakijyamo ubundi bagahatanira ikamba nyabyo!!Gusa Jolly azi intego yamujyanye”.
Umukobwa uzegukana iki kiciro agomba guhabwa amadolari 10.000$. ari hafi muri miliyoni 8.230.000 y’amafaranga y’u Rwanda.
Bitewe n’imyitwarire no gushyira mu bikorwa ibyo irushanwa risaba, muri aba 24 bagomba kuzongera gutoranywamo 10 abandi 14 bagasezererwa. Noneho hakaboneka batanu bazanavamo uzegukana iki kiciro.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
3 Comments
jolly mwifurije amahirwe masa wabona tuzamuye i drapeau kwisi nzima ntawamenya ahubwo nibatubwire niba harukuntu twamutora
Jolly wacu tumwifurije amahirwe masa muri iri rushanwa rya miss world, kandi twizye ko iri kamba azaryegukana dukurikije ibikorwa amaze kugeraho mugihe gito, kandi n’injtego afite zimuha amahirwe yo kuba Nyampinga w’isi. Bonne chance Jolly.
Hahhhha ariko noneho za comments zamutukaga zagiyehe ra??? Sha Jolly Imana ikomeze ikuzamure kandi humura niyo watsindwa ubu uberetseko ko silence is golden.
Comments are closed.