Radio umuhanzi wo mu itsinda rya GoodLife ryo muri Uganda arahakana ko yaba yongeye gutera inda umuhanzikazi akaba kandi umunyarwandakazi Lilian Mbabazi wahoze mu itsinda rya Blue 3. Abitangaje nyuma y’uko bivugwa ko yaba yaramuteye inda bwa kabiri dore ko basanzwe bafitanye umwana n’ubwo aba banyamuzika bakomeye i Bugande batabana nk’umugabo n’umugore. Radio ntabwo akunze […]Irambuye
Abakunzi ba muzika nyarwanda ndetse n’abakunzi b’abahanzi muri rusange baribaza abahanzi bagomba kuva muri 15 bafite amahirwe yo kujya mu 10 bazitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star IV. Baratangazwa kuri uyu wa gatandatu tariki 15 Werurwe. Ku gicamunsi cyo ku itariki ya 13 Werurwe 2014 nibwo abahanzi bamaze gutombora uburyo baziyerekana imbere y’abakemurampaka […]Irambuye
Mu Rwanda ndetse n’ahandi hose ku isi abahanzi usanga bahora mu bintu by’amatiku, kenshi usanga umwe ahimba indirimbo irwanya igitekerezo cy’undi bityo guterana amagambo bikaza bityo. Benshi mu bantu bakurikirana muzika nyarwanda usanga bavuga ko muri iyi myaka mu Rwanda bisa n’aho uko gushyamirana mu ndirimbo bitakiri byinshi nko mu mwaka wa 2010 na 2011. […]Irambuye
Gabiro Gilbert ni umwe mu bahanzi nyarwanda bitabiriye irushanwa rya ‘Tusker Project Fame’ rimwe mu marushanwa rihuza abahanzi bo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba ribera mu gihugu cya Kenya. Nyuma y’aho aviriye muri iryo rushanwa ryari ribaye ku nshuro ya kane ‘4’, bamwe bakomeje kwibaza aho yaba aherereye ndetse na zimwe mu ndirimbo ze ntizumvikane cyane. […]Irambuye
Ku nshuro ya kabiri ‘Film Premiere & Award Gala’ igiye gutoranya filime ya mbere ngufi ivuga ku bwiyunge ndetse no ku buzima bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Ni nyuma y’aho rero hari hatanzwe igitekerezo cyo kuba buri muntu wese ukora sinema nyarwanda yakwandika filime hanyuma igashobora kuzitabira irushanwa ryo gutoranya filime ya mbere. Muri […]Irambuye
Alpha Rwirangira na Nimbona Kidum Jean Pierre bamwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba, nyuma yo guhurira mu gihugu cya Kenya bagapanga umushinga wo gukorana indirimbo ubu imaze gufatwa amashusho. Ni nyuma y’aho ubwo Alpha Rwirangira yegukanaga igikombe cya Tusker Project Fame sessionIII mu mwaka wa 2009, uyu muhanzi wo mu gihugu cy’abaturanyi […]Irambuye
Cecile Kayirebwa wamamaye cyane mu ndirimbo nyarwanda mu myaka yashize, ku nshuro ye ya mbere agiye gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 30 amaze muri muzika, yabitangaje mu kiganiro yahaye abanyamakuru i Kigali kuri uyu wa 10 Werurwe. Yatangaje ko nyuma yo kwerekwa urukundo n’abanyarwanda benshi cyane mu gitaramo gisoza umwaka wa 2013 cya ‘East African Party’ […]Irambuye
Ibintu bidakunze kubaho cyane mu Rwanda kuba abahanzi bakomeye bashobora kuza mu gitaramo cy’umuhanzi runaka bataje kuririmba baje kumushyigikira gusa, bwa mbere rero byabaye kuri Bruce Melodie benshi batangira kuvuga amagambo menshi kuri icyo gikorwa. Kuwa gatandatu tariki ya 8 Werurwe 2014 ni bwo umuhanzi mu njyana ya R&B uzwi nka Bruce Melodie yashyize hanze […]Irambuye
Buzindu Allioni umwe mu bahanzikazi bakora injyana ya Afrobeat mu Rwanda, yatangaje ko amaze kubona ko gukora muzika bisaba kuyiha umwanya munini kandi ugashirika ubute kuko hari byinshi uba usabwa gutunganya. Ibi abitangaje nyuma y’aho abantu benshi bari biteze ko agomba kugaragara mu bahanzi 15 bari mu bazatoranywamo 10 kuri uyu wa gatandatu tariki ya […]Irambuye
Umwe mu banyamakuru b’imyidagaduro wamenyekanye cyane nka Ally Soudi kugeza ubu ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nyuma yo kubona uburyo umuhanzi mu njyana ya Afrobeat, ariwe Senderi International Hit yambaye umwambaro w’abagore ku munsi wabo, yahise amutangariza ko na we ari umufana we. Ibi abitangaje ubwo abantu benshi batunguwe no kubona Hit yambaye uwo […]Irambuye