Digiqole ad

Ese abahanzi bashyamirana bapfa iki?

Mu Rwanda ndetse n’ahandi hose ku isi abahanzi usanga bahora mu bintu by’amatiku, kenshi usanga umwe ahimba indirimbo irwanya igitekerezo cy’undi bityo guterana amagambo bikaza bityo.

Bamwe mu bahanzi mu njyana zinyuranye mu Rwanda, Packson, Jay Poly na A. the Black
Bamwe mu bahanzi mu njyana zinyuranye mu Rwanda, Packson, Jay Poly na A. the Black

Benshi mu bantu bakurikirana muzika nyarwanda usanga bavuga ko muri iyi myaka mu Rwanda bisa n’aho uko gushyamirana mu ndirimbo bitakiri byinshi nko mu mwaka wa 2010 na 2011.

Usanga intandaro kenshi iva kukubona umuhanzi mugenzi we atangiye gusa n’aho agira izina rikunzwe cyane bityo akumva ko agiye kumukura ku bakunzi be bigatuma uko gashyamirana mu ndirimbo bitangira gutyo.

Injyana imaze gusa n’aho yesa agahigo muri uko gushyamirana hagati y’abahanzi ni HipHop, kuko iyo njyana buri muhanzi uyikora aba yumva ko ariwe uyiyoboye mu Rwanda.

Byakunzwe kuvugwa hagati y’abahanzi barimo, Bulldogg, Jay Polly, P-Fla, Green P, Fireman, Packson, Marcal Mampa na Amag The Black.

Muri Afrobeat byatangiye hagati ya Dr Claude wahimbye indirimbo ‘Igikara’ na ho Mico akora iyitwa ‘Umuzungu’. Kugeza ubu rero iyi njyana na yo buri muhanzi wese yaba Senderi International Hit, Mico The Best, Uncle Austin na Kamichi nta n’umwe ushobora kwemera ubuhanga bw’undi.

Gusa na none bamwe mu bakurikira iyo muzika bahamya ko abahanzi bamenye gushyira hamwe bishobora gutuma muzika nyarwanda iva aho iri ikamenyekana no ku rwego rw’isi aho kurwanyana ahubwo bakishimira ibikorwa byabo hagati yabo.

Rutaganda Joel
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish