Digiqole ad

Alpha Rwirangira na Kidum bamaze gufata amashusho y’indirimbo bakoranye

Alpha Rwirangira na Nimbona Kidum Jean Pierre bamwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba, nyuma yo guhurira mu gihugu cya Kenya bagapanga umushinga wo gukorana indirimbo ubu imaze gufatwa amashusho.

Mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo 'Birakaze'
Mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ‘Birakaze’

Ni nyuma y’aho ubwo Alpha Rwirangira yegukanaga igikombe cya Tusker Project Fame sessionIII mu mwaka wa 2009, uyu muhanzi wo mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi Kidum yari ashyigikiye Alpha.

Iyo ndirimbo bayikoze ubwo Alpha yazaga mu Rwanda mu mwaka wa 2012 avuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ari na ho yiga kugeza ubu, benshi mu bantu bagiye bayumva itararangira bemeza ko iyo myaka ishize yose irimo gutunganywa ishobora kuzaza ifite ireme  kandi ikoze neza.

Imwe mu mpamvu yatinze kurangira harimo kuba Kidum utuye mu gihugu cya Kenya yarakunze kugenda agira ingendo nyinshi ndetse na Alpha akaba ataramaraga iminsi mu Rwanda bituma batayitaho vuba ngo irangire.

Producer David ukorera muri studio Future Records ni we wakoze iyo ndirimbo bise ‘Birakaze’ ndetse anayifatira amashusho nk’uko yari yabisabwe n’aba bahanzi bombi.

Amashusho y’iyi ndirimbo ndetse na Audio yayo biragira hanze icya rimwe kuri uyu wa gatanu.

Alpha Rwirangira na Kidum
Alpha Rwirangira na Kidum
Alpha Rwirangira niyo mashusho akoreye mu Rwanda
Alpha Rwirangira niyo mashusho akoreye mu Rwanda
Alpha na David wakoze iyi ndirimbo
Alpha na David wakoze iyi ndirimbo

Reba mu ifatwa ry’iyi ndirimbo ‘Birakaze’

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Birakaze koko! Reka dutegereze turebe

Comments are closed.

en_USEnglish