Malaysia: Abasaga 239 bari mu ndege bakomeje kuburirwa irengero
Gushakisha indege y’isosiyeti Malaysia Airlines, yaburiwe irengero tariki ya 8 Werurwe 2014 byakomeje kuri uyu wambere. Inzego z’ubuyobozi mu gihugu cya Vietnam zari zatangaje ejo ko hari ibisa n’ibisigazwa by’indege babonye gusa ayo makuru ntaremezwa.
Ibikorwa byo gushakisha iyi ndege yabuze kuwa gatandatu itwaye abagenzi 239 byakomeje nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’indege za gisivile muri Malaysia, Azharuddin Abdul Rahman ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere.
Yagize ati “Nyamara ariko […] nta kintu na kimwe turabona kerekeye iyi ndege, yewe n’indege ubwayo ntiturabasha kuyibona.”
Yongeyeho ati “Urwego rushinzwe indege muri Vietnam rwatangaje ko babonye ibisa n’ibisigazwa by’indege mu nkengero y’Amajyepfo y’iwabo gusa na none nta makuru y’impamo ashobora kubihamya.”
Iyi ndege yabuze yari itwaye abantu banyuranye ariko biganjemo Abashinwa (154), n’abandi bantu bo mu bihugu 11, barimo abakomoka muri Malaysia 38, abo muri Austaralia batandatu, Abafaransa bane n’Abanyamerika batatu.
Abayobozi baracyategereje ibiva mu isesengura rikorerwa ibisigazwa bya mazutu yabonetse mu nyanja hafi y’ikirwa cya Tho Chu.
Azharuddin Abdul Rahman yongeyeho ati “Turashakisha hose, turakora ibishoboka byose.”
Indege Boeing 777-200ER yavaga Kuala Lumpur mu gicuku cyo kuwa gatanu ushyira kuwa gatandatu, ikaba yari itwaye abagenzi 227 n’abakozi bo mu ndege 12 berekezaga Beijing mu Bushinwa.
Iyi ndege yaje kwirundumurira mu Nyanja hafi y’igihugu cya Vietnam itaragera aho yajyaga, impanuka nk’iyi ikomeye yaherukaga kuba mu 1995.
ububiko.umusekehost.com