Digiqole ad

Akanozasuku ku bagenzi btega moto kagiye nk’amahembe y’imbwa

Mu gihe hashize  imyaka igera kuri ibiri, umujyi wa Kigali  utegetse abatwara abagenzi  kuri moto gukoresha utunozasuku nk’uburyo bwo kwirinda indwara  zakwandurira mu guhererakanya ingofero (casques)  ku bagenzi, abamotari baravuga ko  batagipfa kubona aho batugura, ariko Polisi yo ivuga ko itazabura guhana  uwo ari we wese uzafatwa  atwaye umugenzi nta kanozasuku.

Amabwiriza avuga ko buri mugenzi utega moto ategetswe kwambara akanozasuku
Amabwiriza avuga ko buri mugenzi utega moto ategetswe kwambara akanozasuku

Kuri ubu biragoye kubona umumotari ufite akanozasuku kuko n’iyo ukatse, umumotari akubwira ko ntako cyangwa akaguhereza akakoreshejwe ugahitamo kukambara cyangwa kwambara Casque ntako ushyizemo, wanitegereza undi ugasanga na we  ntatandukanye na mugenzi we.

Iyo uganiriye na bamwe muri abo bamotari mu mujyi wa Kigali  bakubwira ko  badapfa kubona aho bagura ako kanozasuku, gusa banavuga ko hari igihe polisi itirirwa ikababaza.

Umwe yagiza ati “Utozasuku aho twatuguriraga ku isoko hose ntaduhari, ubwo rero ahubwo mwabwira abari bashinzwe kutuzana kuko rimwe na rimwe hari igihe polisi idufatira undi munsi ukumva ngo ntabwo badufatiye.”

Ku ruhande rwa Polisi, ishami rigenzura umutekano wo mu muhanda  ivuga ko itegeko ryo  gukoresha akanozasuku  ritakuweho, kuvuga ko batabona aho batugura ngo ibi si byo kuko ngo  turi henshi hatandukanye.

Polisi yo mu muhanda ivuga ko  uzafatwa wese atwaye umugenzi nta kanozasuku ngo atazabura kubihanirwa.

Uretse kuba badafite akanozasuku usanga abamotari igihe cyose bahuye na Poilisi baba bahangayitse  bitewe no gutinya ibihano baba bashobora guhabwa.

N’iyo batwaye umugenzi  bahita bamukatana mu yindi nzira, bo ubwabo bivugira ko  atari uko ari abanyamakosa  ngo ahubwo  polisi iyo ibashakaho amakosa ntiyayababuraho .

Ubwo hajyagaho politike yo gukoresha akanozasuku byakuruye impaka ndende kuko abamotari bavugaga ko amafaranga 50 kagura ari menshi bityo ko batabona utunozasuku dukwiriye abagenzi umumotari atwara ku munsi.

Aha abamotari banasabaga ko umugenzi ari we  wajya akigurira.

Daniel HAKIZIMANA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • sinzi impamvu abantu tuta dukoresha cyangwa abamotari batadutunga kandi ari ukwita ku isuku yacu

Comments are closed.

en_USEnglish