Digiqole ad

Abafite ubumuga barakimwa uburenganzira bahabwa n’amategeko

Ibi byatangajwe mu kiganiro n’abanyamakuru abayobozi b’umuryango Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona kuri uyu wa kabiri mu rwego rwo kumurika igikombe mpuzamahanga uyu muryango wegukanye ‘2014 Human Rights Prize’ bakuye i New York tariki ya 3 Werurwe, 2014 kubera ibikorwa byabo mu kurengera abafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda.

Donatilla Kanimba yerekana igikombe bakuye New York (giherekezwa na $1000)
Donatilla Kanimba yerekana igikombe bakuye New York (giherekezwa na $1000)

Mme Donatilla Kanimba, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (Rwanda Union of the Blind, RUB) yavuze ko igikombe bagihawe n’umuryango witwa Leitner Centre for International Law and Justice ukorera i New York muri Amerika, kandi ngo cyemerwa n’Umuryango w’Abibumbye.

Yavuze ko iki gikombe kigiye gutuma bamenyekana ku rwego mpuzamahanga kandi ngo kizabafasha gushyira imbaraga mu kugera ku ntego zindi zari zisigaye kugerwaho.

Abanyamakuru bashatse kumenya niba hakiri imbogamizi mu kubahiriza uburenganzira bw’abafite ubumuga, Donatilla Kanimba avuga ko n’ubwo leta y’u Rwanda ikora ibishoboka byose ngo ikorane na bo hakiri amategeko atubahirizwa cyangwa ntashyirwe mu bikorwa uko yakabaye.

Yongeraho ko hari bamwe batarasobanukirwa n’amategeko ariho arengera abafite ubumuga bigatuma bayica cyangwa ntibayashyire mu bikorwa.

Yagize ati “Amategeko yashyizweho ariko ntiyubahirizwa na bose. Haracyari byinshi bigikenewe gukorwa, icyo dushima ni uko Leta itwumva iyo tubigaragaje.”

Kuri iyi ngingo Jean Damascène Nsengiyumva, Umunyamabanga Nshingwabikorwa b’impuzamiryango y’amashyirahamwe y’abamugaye mu Rwanda (NUDOR) avuga ko hakwiye kujyaho n’ibihano ku bantu batubahiriza amategeko arengera abafite ubumuga.

Yagize ati “Amategeko arahari ariko ntiyubahirizwa cyangwa ashyirwa mu bikorwa buhoro buhoro. Hakagiyeho uburyo bwo guhana abatubahiriza amategeko.”

Ingero z’aho uburenganzira bw’abafite ubumuga butubahirizwa, harimo kuba hari abana benshi bafite ubumuga batabona amahirwe yo kwiga, kwimwa akazi bitewe n’ubumuga bwabo, kubaka inyubako hakirengagizwa ko zizakenerwa n’abafite ubumuga n’ibindi ndetse ngo hari ababakumira bakababuza kugera mu ruhame aho abandi bantu bateraniye.

J.D Nsengiyumva (iburyo), Mme Donatilla Kanimba na Matussalem Nshimyumuremyi ni bo basubizaga abanyamakuru
J.D Nsengiyumva (iburyo), Mme Donatilla Kanimba na Matussalem Nshimyumuremyi ni bo basubizaga abanyamakuru

Itegeko rirengera abafite ubumuga mu Rwanda ryagiyeho mu 2007, ritangira kubahirizwa muri 2008. Ku bw’umuryango Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona ngo ni igikorwa gikomeye cyerekana ko Leta ishyigikiye abafite ubumuga.

Umuryango Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona wakoze ibishoboka byose ngo urengere abatabona, ushyiraho amashyirahamwe asaga 53 y’abatabona mu gihugu hose bagerageza kwiteza imbere binyuze mu mahugurwa bahabwa na RUB mu bijyanye no kwihangira umurimo cyangwa bo ubwabo bagafashanya gutera imbere binyuze mu gukora ibimina.

Gusa ubushobozi bwo gushyigikira abafite ubumuga bose ku buryo babasha kubaho neza bibeshejehoho buracyari buke, kuko nk’ubu RUB ikorera mu turere 26 muri 30 tugize igihugu, kandi na ho usanga batari mu mirenge yose aho Domitilla avuga ko usanga mu karere barimo bakorera ko mu mirenge ibiri cyangwa itatu.

Uturere twa Rwamagana, Muhanga, Kirehe na Rutsiro ntabwo RUB iragira ubushobozi bwo kugera ku bantu bafite ubumuga bwo kutabona baho, gusa ngo barateganya kujya muri Rutsiro na Kirehe mu minsi ya vuba.

Mu Rwanda amabarura avuga ko abantu bafite ubumuga bwo kutabona bagera ku bihumbi 60, ariko abanyamuryango b’Ubumwe Nyrwanda bw’Abatabona babarirwa hagati ya 3000 na 4000 ngo impamvu ni uko hajyam abanyamuryango babishaka.

Ni ubwambere igikombe nka kiriya gihawe ishyirahamwe ry’abantu bafite ubumuga by’umwihariko bo mu Rwanda, ni intangiriro nziza yo kubona ko abafite ubumuga na bo bashoboye bityo n’izindi mbogamizi zikiriho zigakemuka.

Jean Damascène Nsengiyumva, wo muri NUDOR ati “Niba umuntu yiga kaminuza afite ubumuga akarangiza, agatsinda ibizamini byerekana ko ashoboye, abafite ubumuga barashoboye ntabwo abantu bakwiye kumva ko ibyo duhabwa tugomba kubigenerwa ku bw’impuhwe.”

Matussalem Nshimyumuremyi, Visi Perezida wa RUB
Matussalem Nshimyumuremyi, Visi Perezida wa RUB
Mugisha Jacques warangije kwiga Kaminuza ibijyanye n'Itangazamakuru
Mugisha Jacques warangije kwiga Kaminuza ibijyanye n’Itangazamakuru
Betty ushinzwe gukemura impaka muri RUB na JMV Mukeshimana ukuriye ikigo cy'abatabona i Masaka
Betty ushinzwe gukemura impaka muri RUB na JMV Mukeshimana ukuriye ikigo cy’abatabona i Masaka

HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Bavandimwe ikintu kitwa INTERESTS giherekejwe na capitalism mbona aha, bizagongana n’amategeko mpaka, kuko umwe arashaka amategeko undi ati nashoye imari kandi ngomba kunguka nkishyura Bank cyangwa Nkagura ibikorwa bityo bigatuma bamwe duhezwa

  • ndacyekako igikunze kugaraga kenshi ari ugufata case y’umuntu umwe cg babiri nabo bigakorwa bitagambiriwe, ugasaba habayeho kuyigira ruange ibi bituma humvikanwa nkaho amategeko yo mugihugu yakoze amahano, ndatekerezk hari byinshi bikorwa en faveur y’abafite ubumuga kandi nibitaragerwaza byashyizweho umuhate ngo bicyemucye..

  • ubwi se birashaka kuvuga iki iyo title?ngo barakimwa!!!

Comments are closed.

en_USEnglish