Nyagatare: Abahinzi bafitiye icyizere imbuto nshya y’ibishyimbo birimo ubutare

Abaturage bo mu karere ka Nyagatare, mu ntara y’Uburasirazuba barishimira imbuto nshya y’ibishyimbo bya kijyambere bikungahaye ku butare bari kujyezwaho n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi “RAB” gifatanyije n’umushinga “Harvest Plus”. Ibi bishyimbo bishya bikungahaye ku butare (fer,) bufasha umubiri gukora neza, ibi bishyimbo kandi kubera ubutare bubirimo bifasha abana gukura neza ndetse n’abagore batwite kugira ubuzima […]Irambuye

Kuba NUR yaraguze ‘Software’ akayabo ka miliyari byateye urujijo abadepite

Ibi ni bimwe mu bibazo abadepite bibajije ubwo abayobozi b’icyari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bitabaga PAC ngo basobanure amakosa yagaragajwe muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya 2012-13, hari tariki ya 8 Ukwakira 2014, muri byo hari ibireba Kaminuza n’ireme ry’uburezi, ibindi byambutse imbibi bifata no mu bindi bigo byagaragaweho gutanga ibya rubanda nk’aho ari amafaranga […]Irambuye

Abagore 1000 bacuruza ku dutaro basabwe kuva mu mihanda

Mu karere ka Nyarugenge Abagore bagera ku 1000 bacuruza udutaro bahujwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge bufatanyije n’umuryango w’abagore bakora itangazamakuru mu Rwanda ARFEM n’Inama nkuru y’abagore muri gahunda yo kubashishikariza kuva mu muhanda bakibumbira mu makoperative. Mu kiganiro bagiranye hagaragajwe zimwe mu nzitizi aba bagore bacuruza agatoro bahura nazo zirimo gufungwa, gukubitwa no kwamburwa ibyabo, […]Irambuye

Imisoro atishyuye ya miliyoni 220 yatumye RRA imufungira

Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority) kuri uyu wa gatatu tariki ya 8 Ukwakira 2014 cyafatiye ingamba zikakaye ibikorwa by’ubucuruzi bya Ahoyezantije Louis birimo iguriro ‘Mari Merci Modern Market’ (Kabeza) ndetse n’akabari ke kitwa Stella Matutina nako kari Kabeza, mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro. Abakozi ba RRA ndetse na Polisi y’Igihugu […]Irambuye

Dr. Ndushabandi yarize ubwo yasobanuraga ibibazo bya NUR mu Nteko

Nyuma y’aho akanama k’abadepite gashinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’imari ya leta kabajije ikigo REB, kuri uyu wa gatatu tariki ya 8 Ukwakira 2014 hari hatahiwe icyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda y’i Butare nayo yagaragawemo imicungire mibi, Dr. Ndushabandi Desiré umuyobozi wa Kamunuza wungirije ushinzwe imari n’ubutegetsi yasobanuye amakosa yakozwe n’uburyo ageragezwa gukosora bigeraho arira ariho […]Irambuye

Hon. Nkusi yaciwe Frw 5000 ngo anyure ku kiraro!

Ubwo akanama k’abadepite bashinzwe gukurikirana imari ya leta (PAC) kabaza abayobozi b’akarere ka Rwamagana impamvu bagaragaweho amakosa yo gucunga ibya leta nabi, Hon Nkusi ukuriye PAC yavuze ko ubwo yasuraga aka karere yaciwe amafaranga y’u Rwanda 5000 kugira ngo anyure ku kiraro cya Nyakariro cyangiritse! Perezida wa PAC, Hon Nkusi yabivuze kuri uyu wa kabiri […]Irambuye

Umugore wanjye yanga koga mu myanya myibarukiro none naramuhuzwe

Muraho nshuti, nitwa Gakwavu (si yo mazina ye kubwo kwanga ko haba ikibazo mu muryango we) ntuye i Kabuga. Nk’uko musanzwe mutugira inama zikadufasha ndetse n’abasomyi bakadufasha ukumva unejejwe n’ibisubizo n’inama byatanzwe, nabasabaga ngo mungire inama. Mfite umugore ufite impumuro itari nziza (kunuka mu gitsina bikabije), ubu maze kumuhurwa. Umugore wanjye yambwiye ko adashobora koga […]Irambuye

PAC ntiyanyuzwe n'ibisobanuro bya REB ku makosa yabaye muri ‘One

Mu gihe cy’amasaha agera kuri atatu abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi, (REB) bamaze imbere y’abadepite bagize commission yo gukurikirana imari ya leta (PAC), babazwa amakosa yaranze iki kigo mu gukoresha nabi imari ya leta, kuri uyu wa kabiri tariki 7 Ukwakira 2014, abayobozi ba REB babuze icyo bavuga biyemeza guhindura imikorere. Gahunda ya ‘One Laptop per […]Irambuye

Nizeyimana abona amafaranga y’ishuri ari uko avomeye abantu

Nizeyimana Peter n’umusore w’imyaka 21 y’amavuko akaba atuye mu kagali ka Nkondo, mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza, uyu musore avuga ko mu buzima bwe afite intego yo kwiga amashuri akayarangiza hanyuma akazaba umusirikare ukomeye. Nizeyimana yiga kuri Group Scholaire Gihinga mu mwaka wa kane mu ndimi n’ubuvanganzo, muri gahunda y’amashuri y’imyaka 12 […]Irambuye

Umutoza Bekeni arasaba Amagaju miliyoni 350 ngo atware igikombe

NYamagabe – Umutoza mukuru w’ikipe yo mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’u Rwanda Amagaju FC, Abdul Bizimana uzwi ku izina rya Bakeni yabwiye Umuseke ku cyumweru ko niba ikipe atoza ishaka gutwara igikombe cya shampiyona igomba kumaha miliyoni 350 z’amafaranga y’u Rwanda, kugira ngo abe yacyegukana. Nyuma y’umukino wa gicuti wari wahuje ikipe ye n’ikipe […]Irambuye

en_USEnglish