Digiqole ad

Nizeyimana abona amafaranga y’ishuri ari uko avomeye abantu

Nizeyimana Peter n’umusore w’imyaka 21 y’amavuko akaba atuye mu kagali ka Nkondo, mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza, uyu musore avuga ko mu buzima bwe afite intego yo kwiga amashuri akayarangiza hanyuma akazaba umusirikare ukomeye.

Nizeyimana Peter agiye ku ishuri
Nizeyimana Peter agiye ku ishuri

Nizeyimana yiga kuri Group Scholaire Gihinga mu mwaka wa kane mu ndimi n’ubuvanganzo, muri gahunda y’amashuri y’imyaka 12 yigwa ku buntu (12 year basic education). Kwiga kwe bikaba ari ingorabahizi kuko ngo akenshi asiba ashakisha ibiraka byo kuvoma amazi, cyangwa ku munsi w’isoko agashaka ibyo kwikorera imizigo.

Nizeyimana Peter avuga ko ababyeyi be bapfuye afite imyaka itanu y’amavuko, we akaba yaravutse ari impanga nubwo umuvandimwe we atiga. Iwabo wa Nizeyimana ngo bari batuye I Kigali, I Nyamirambo, se wabo azakumwimukana kugira ngo amurere ariko ngo yibashaka kumubonera ibyo akenera ahitamo kwirwanaho.

Uyu musore avuga ko yakoze mu birombe by’amabuye y’agaciro I Rwinkwavu aho yaragamije gushakisha uburyo ya kwishyura amafanranga y’ishuri, ndetse n’amafaranga yo kwigaburira. Nyuma yo gutandukana na se wabo aba ku muntu ubatoza kubyina, ariko na we udafite ubushobozi buhagije.

Yagize ati “Niyishyurira amafaranga y’ishuri bitewe n’uko muri week-end nshakisha ibiraka ariko iyo kibuze nkora ibiraka byo kuvomera abantu amajerekani y’amazi, ubwo ku kwezi baranyishura, nibura nkabona nk’amafaranga ibihumbi birindwi (Frw7000) ahwanye n’ayo bishyura buri gihembwe nishyura ku ishuri.”

Nizeyimana yakomeje avuga ko mu byo akora byose adashobora kureka kwiga kuko we yumva nubwo yagira ubwenge bwinshi, ariko atarangije amashuri nta kintu yaba yarakoze. Avuga ko kumva abanyamakuru kuri radio bashishikarizaga urubyiruko kwiga rukarangiza amashuri, byamuhaye imbaraga yo kwiga akazarangiza amashuri ye nk’uko abyifuza.

Avuga ko bitewe n’uko yumva agomba kuzarangiza amashuri atandatu yisumbuye akabona gukora ibindi nyuma yarabonye Diplome, yumva ngo bizamushimisha igihe azajya yicara akareba Diplome ye.

Gusa uyu musore avuga ko agize amahirwe agahura n’Imana imbona nkubone yayisaba kumurihira kugeza arangije kwiga amashuri, (ayisumbuye n’amashuri makuru).

Nizeyimana peter avuga ko uko byagenda kose azaba umusirikare, ngo kuko mu buzima bwe yumva azarwanirwa igihugu akazaba intwari y’igihugu, muri we ngo yiyumvamo gukunda igihugu cyane.

Mu bintu akunda, avuga ko kwidagadura mu mbyino z’umuco nyarwanda, no kuvuza ingoma, biza ku mwanya wa mbere, nyuma y’ibi umupira w’amaguru ugakurikiraho.

Uyu musore ashishikariza urubyiruko bagenzi be ko bagomba gushyiramo imbaraga mu kwiga kuko aribwo buryo buzatuma bagira icyo bigezaho ndetse bakanakigeza mu muryango wabo ndetse ngo urubyiruko rugomba kureka ibiyobyabwenge, kugira ngo bazagire icyo bazigezaho.

Aha niho twamusanze acumbikiwe n'umugiraneza
Aha niho twamusanze acumbikiwe n’umugiraneza
Nizeyimana Peter na bagenzi be bari kwitoza kuvuza ingoma
Nizeyimana Peter na bagenzi be bari kwitoza kuvuza ingoma
Aho ni mu murenge wa Rwinkwavu
Aho ni mu murenge wa Rwinkwavu

Daddy SADIKI RUBANGURA
Umuseke.rw

15 Comments

  • Humura mwana w Imana.Imana ni se w imfubyi kdi ni umutunzi wa byose

    • azampamagare kuri 0728569852 tubonane amaso ku maso

  • Mushyireho numero ye umuntu yamutelephona ho, kugirango amufashe.

  • Sinumva birirwa biyamamaza babeshya abanyamahanga ngo kwiga 12years basic ed ni ubuntu se!

  • ubwo se mwadushyiriyeho number abonekaho plz.tx

  • Yewe ushaka arashobora nanjye nsabye Imana ngo nzabone afande Peter Nizeyiamana ari ingabo ibereye igihugu kandi ushaka arashobora

  • muduhe number mwemereye minerval y’umwaka

  • Numero ya telephone ya Nizeyimana Peter ku bantu bashaka kugira icyo bamufasha. 0785405651

  • Nagerageze wenda bizamuhira twebweho twarananiwe.

  • Uyu mwana siwe wenyine hari nabandi benshi niyo mpamvu Leta y’u Rwanda yagombye gukora ibarura ry’abana b’imfubyi bose ndetse n’abava mu miryango itishoboye ikabarihira amashuri kugeza muri Kaminuza nk’uko ibikorera bamwe.Ukoze analysis iki ni ikibazo politike ari nayo mpamvu uyu mwana yifuza kuzaba umusirikare kugirango azahindure ibintu ( akoze coup d’etat cg rebellion) mu rwego rwokurengananura no gufasha abameze nkawe batitabwaho mugihe leta izaba itarabikosora.

  • Maze gusoma iyi nkuru y’uyu mwana ndashaka kumufasha nkajya mwishyurira ayo mafaranga ibihumbi 7.000 FRW .

  • Muby’ukuri mbaje guhumuriza uyu mwana mubwira ngo akomere azagera ku ntego yiyemeje kandi musaba kumenya uburenganzira bwe nk’umunyarwanda ko hari itegeko rimurengera ryo kwiga akarangiza icykiro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye nta kiguzi icyo ari cyo cyose.

    Ibi naboneraho akanya ko gukangurira abnt bashinzwe uburezi gukaza umurego bagakurikiranabene ibi bibazo kuko ku nyungu z’abayobozi b’amashuri bamwe banyuza mu babyeyi amategeko nk’aya yo gushyiraho amafaranga abangamira abana nk’aba . mboneyeho rwose kugaya byimazeyo abayobozi b’amashuri batagira umutima nama kubo barera bagashimishwa n’amafaranga kuruta uko bashyira mu bikorwa gahunda ya leta.
    Leta nifate icyemezo ayo mafaranga ashyirwaho hirya no hino ye kubangamira abana nk’abo. None se Umuyobozi w’uwo mwana araryama agasinzira kweri yakiriye amafaranga nk’ayo?Keretse abaye ari ayo kwishyura imirire ho birashoboka ariko niba ari ayo mwita uduhimbazamusyi mutuma uwo mwana yirwa yiruka imisozi ngo abazanire amafaranga .biragayitse!

  • Abafite ibibazo nkibi ni benshi ,gusa hubahwe itegeko ryemerera umwana kurangiza icyikiro cya kabiri cy”amashuri yisumbuye nta kiguzi. Ibijyanye n’uduhimbazamusyi rwose ntitukabuze abana nkaba kwiga! impamvu mbivuze munyihanganire ni uko nzi ko abayobozi benshi b’amashuri birukana abana babahora bene aya mafaranga .

  • habura iki? ngo abana bige batabangamiwe ko itegeko rihari? uwo mwana azabivuge k’umuntu ushinzwe uburezi ku murenge natamufasha yewe azabivuge kugeza ku rwego rw’igihugu ikibazo kizakemuka .nta mpamvu n’imwe yakabaye yirukanzwa imihana ashaka amafaranga nk’ayo ukagira ngo ni umushahara wa mwarimu yakwa? turabizi mwarimu umushara we ntacyo umumariye ariko hakenerwa reform zirenze kubuza uyu mwana kwiga. Mugire ibihe byiza kandi nshimye umuseke wo ugaragaje iki kibazo abo bireba rwose babikemure ntihakagire abana bahutazwa aka kageni.

  • mu byukuri kwiga ni ubuntu nta kiguzi bisaba kuri ruriya rwego.Ahubwo hafatirwe ibyemezo abantu bagoronzora itegeko bakabuza abana kwiga,uyu arihangana akabivuga gusa benshi bavanwa mu ishuri kubera aya mafaranga!!! please bayobozi b’amshuri mwisubireho aba bana Imana izababaza, ndabizi buri wese aba ashakamo aye gusa mumenye ko sosiyete nyarwanda ifite ibibazo biruta bene izi nda nini. Ariko nanone ndashima abayobozi b’amashuri bafasha abana nk’abo si mwese mukora babi. I burasirazuba ho ibigo mwabigize uturima!!!, amajyaruguru ho rwose muragerageza , umujyi wa kigali mwirukana abana mu bwenge bwinshi ariko murabikora narahakoze ndabizi ,ahandi ho simbizi ariko abantu rwose babyamagane abana nk’aba bige.

Comments are closed.

en_USEnglish