Ururimi rubumbatiye ibintu byinshi ku muntu. Ni rwo rukurura amaso yacu n’amatwi yacu ariko ni igifuniko gusa. Ururimi ruba rubumbatiye ikintu kinini kandi cy’agaciro: umuco. Akenshi ururimi ni nk’agashamikizo gato k’igiti cy’umuco. Reka dusubize amaso inyuma gato turebe ukuntu indimi ziba zigize n’umuco. – Mu Kinyarwanda dusuhuzanya tuvuga tuti “Mwaramutse neza?”, uba usa n’ubaza umuntu […]Irambuye
Abayobozi b’amadini n’amatorero barindwi naba DG babiri nabo batawe muri yombi mu mpera z’iki cyumweru bazira urusaku. Polisi y’Igihugu ivuga ko nubwo itagamije guhana ariko bagiye guhita bakorerwa Dosiye zigashyikirizwa ubushinjacyaha. Abafashwe ni Pasitori Munyamahoro Charles w’Itorero Methodiste Libre Kicukiro, Pasitori Matinda Gustave, Pasitori Badehe Kuguma Leon na Pasitori Cikuru Vincent Muburanyi bo muri CERPAR […]Irambuye
Ijambo “Trafficking” ryasobanuwe bwa mbere n’ingingo ya gatatu y’igitabo cy’amasezerano y’umuryango w’abibumbye (UN) mu nama rusange yawo yabereye I Palemo, Sicily mu Ukuboza 2000. Iyo ngingo ikaba yaravugaga ko trafficking ari “ugutegura, gutwara, kohereza, gucumbikira cyangwa se kwakira umuntu ukoresheje iterabwoba, ingufu cyangwa ubundi buryo bw’agahato, bwo gufatira, bwa magendu, cyangwa se n’ubundi buryo bushingiye […]Irambuye
Mu Rwanda haba umunsi w’abari n’abategarugori uba ukizihizwa ku rwego rw’igihugu, tariki ya 10 Ukwakira. Benshi bavuga ko ari mu rwego rwo kubateza imbere kuko bari bararyamiwe na basaza babo. Mu nzego z’ubutegetsi bakangurirwa kwigirira icyizere ndetse bahawe imyanya 30% yihariye mu myanya ipiganwa, mu nzego rimwe na rimwe iyi mibare ijya inarenga. Gusa iyo […]Irambuye
Nyuma y’umwaka iteme rya Nkubi ryo mu karere ka Ruhango ryangiritse, kuwa gatandatu ryongeye kwangirika maze risigira agace ka Gitwe ubwigunge, kugeza ubu uretse moto nta modoka ishobora kuritambukaho kuko ubuyobozi bwahisemo kurifunga. Ubuyobozi bwatangaje ko kuwa mbere riba ryatunganyijwe. Iri teme ribarizwa mu murenge wa Bweramana aho riri mu muhanda uturuka Ruhango werekeza Gitwe, Buhanda, Karongi, […]Irambuye
Richard Tardy n’ikipe ya Rayon Sports, ibiganiro babigeze kure nk’uko Ntampaka Theogene, Perezida wa Rayon Sports yabitangaje nyuma y’umukino wa gicuti ikipe ye nganyijemo n’ikipe ya Gicumbi FC igitego 1-1kuri uyu wa gatandatu tariki 11 Ukwakira. Ntampaka yagize ati “Mu ikipe ya Rayon turacyafite akazi, turi mu biganiro na Tardy ariko ntiturumvikana.” Akomeza avuga ko […]Irambuye
Ishuri Rikuru rigamije kwigisha no guteza imbere amategeko (Institute of Legal Practice and Development, ILPD) riherereye i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo ryemerewe gutangiza gahunda yo kwigisha ababyifuza muri Week End nk’uko bitangazwa n’abayobozi b’ishuri. Dr Ngendahimana Jean Bosco, Umuyobozi ushinzwe amasomo muri ILPD avuga ko ikigo kiteguye ku mpande zose ku buryo, ingengabihe yamaze gushyirwaho […]Irambuye
Abantu barindwi bo mu miryango ine itandukanye bishwe ndetse hatwikwa inzu zigera kuri 18 kuwa kabiri w’iki cyumweru, mu cyaro cy’ahitwa Murufiti mu karere ka Kasulu mu ntara ya Kigoma, ni nyuma y’aho abaturage bariye karungu bagabye igitero kuri iyo miryango bayishinja amarozi. Abo mu miryango y’abiciwe abantu batangarije ikinyamakuru Mpekuzi cyo muri Tanzania ko […]Irambuye
Kuva muri Kanama 2013, umushinga USAID HIGA UBEHO Program wafashije abaturage bo mu karere ka Kayonza gukora amatsinda yo kuzigama no kugurizanya (ISLG: Integrated Saving and Lending Groups, ariko ubu bamwe mu bagize ayo matsinda bumaze gutera imbere kandi bafasha abaturanyi babo kugera ku bikorwa by’iterambere. ‘ABISHYIZEHAMWE’, ni itsinda ryo kubitsa no kuzigama rikorera mu […]Irambuye
Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma kuri uyu wa kane tariki 9 Ukwakira 2014 rwatangiye kuburanisha mu mizi urubanza rwa Ntibarihuga Daniel wo mu mudugudu wa Nyagasozi, akagari ka Ruhanga umurenge wa Kigina mu karere ka Kirehe, mu ntara y’Uburasirazuba ukurikiranweho n’ubutabera icyaha cyo kwica umugore we Mukantwari Violette amukubise agafuni mu mutwe. Ntibarihuga Daniel nyuma yo […]Irambuye