Abagore 1000 bacuruza ku dutaro basabwe kuva mu mihanda
Mu karere ka Nyarugenge Abagore bagera ku 1000 bacuruza udutaro bahujwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge bufatanyije n’umuryango w’abagore bakora itangazamakuru mu Rwanda ARFEM n’Inama nkuru y’abagore muri gahunda yo kubashishikariza kuva mu muhanda bakibumbira mu makoperative.
Mu kiganiro bagiranye hagaragajwe zimwe mu nzitizi aba bagore bacuruza agatoro bahura nazo zirimo gufungwa, gukubitwa no kwamburwa ibyabo, banaganira ku cyakorwa ngo iki kibazo kibonerwe umuti urambye.
Kimwe mu bitera aka kajagari mu mujyi wa Kigali ni abantu bacuruza ubuconsho ku mihanda usanga ahanini biganjemo abagore.
Icyo aba bacururiza mu mihanda bagaragaje muri iki kiganiro ni uko bafatwa n’inzego z’umutekano bagahohoterwa mu buryo bunyuranye no kutagira igishoro cyabajyana mu isoko. Kandi ko hari amasoko bageramo bagasanga nta bakiliya babonekamo, aho batanze urugero rwo mu Biryogo I Nyamirambo.
Murebwayire Agnes w’Imyaka 62 yagize ati “Nshaje ncuruza agataro mu muhanda, niho nkura icyo ndarira n’abana banjye bakiga, ariko iyo pandagare ije ikanjyana kumfunga nk’aho hari icyo nibye, nibaza icyo nzira kikanyobera. Nta gishoro ngira ngo njye mu isoko, mubona kwirirwa nanamye ku zuba aribyo nahisemo? Mudufashe natwe murebe ko tutabumvira.”
Ibi uyu mubyeyi arabihurizaho n’abandi benshi bari bitabiriye iki kiganiro.
Rurangwa Majoro Anselme umukozi mu Nama y’igihugu y’abagore yavuze ko basabwe kujya mu matsinda kugira ngo bahabwe inguzanyo yo gukorera hamwe n’ibibanza mu masoko.
Yavuze kandi ko kubera ubumenyi buke bwo gucunga umutungo usanga abenshi bahitamo kuba ba nyamwigendaho badashaka gufatanya n’abandi mu bucuruzi.
Umuvugizi wa Police mu karere ka Nyarugenge, Spt Mbabazi Modeste yahakanye amakuru avuga ko aba bagore iyo bafunzwe bahohoterwa mu buryo bunyuranye.
Yagize ati “Igikorwa ni uko ibicuruzwa bifatiwe ku mihanda bijugunywa mu kimoteri kuko ubuziranenge bwabyo buba butizewe.”
Umwe mu bagore bavuye mu muhanda wo murenge wa Mageragere, wavuze ko yitwa Rusi yaragaragarije bagenzi be ko kubera gukorera mu matsinda ubu asigaye abarirwa mu bakire bo mu gace atuyemo.
Uyu mugore yagize ati “Nyuma yo kuva mu muhanda ubu mfite iduka ricuruza imyenda y’abageni, ubutaka nsaruramo amashyamba buri mwaka ndetse n’amaduka akodeshwa akampa amafaranga buri kwezi.”
Muri iki kiganiro kandi hagaragajwe ko hari abacururiza ku mihanda baturuka hanze y’Umujyi wa Kigali bityo kugabanya umubare wabo bikaba bigoranye kuko usanga bamwe bakurwamo hakaza abandi. Hagaragajwe kandi ko hari amatsinda yashoboye guhabwa inguzanyo mu murenge wa Rwezamenyo akaba amaze kwiteza imbere.
Iki kiganiro cyateguwe n’Abagore b’abanyamakuru, bavuga ko inshingano yabo ari ukuba ikiraro gihuza abaturage n’abayobozi kugira ngo bagaragaze ibitekerezo mu rugendo rwo kugera ku iterambere.
UWASE Joselyne
UM– USEKE.RW
1 Comment
abagore bubahirize gahunda yo kubateza imbere bibumbiye mu makoperative dore ko benshi bayagiyemo ubu babayeho neza babikesha kwibumbira hamwe
Comments are closed.