Abanyarwanda 104 uyu munsi batahutse bavuye muri DR Congo
Kuri iki gicamunsi nibwo Abanyarwanda 104 babaga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) nk’impunzi batahutse baza mu Rwanda bakiriwe mu nkambi y’agateganyo ya Nkamira muri Nyabihu. Iyo bageze mu nkambi bahabwa ibikoresho n’ibiribwa bizabafasha mu gihe cy’amezi atatu.
Umuyobozi w’inkambi y’agateganyo ya Nkamira, Straton Kamanzi yabwiye Umuseke ko abo Banyarwanda bageze mu nkambi ku isaha ya saa sita z’amanywa.
Yavuze ko imodoka zabazanye ari abantu 104, ariko ngo byemezwa ko bose bari impunzi habanje kubagenzura n’ikoranabuhanga ra ‘finger-print’ aho hamenyekana niba nta watahutse mbere agasubira nanone mu buhungiro akaba atahutse bwa kabiri, cyangwa uwagiye kubazana na we akaba yakwiyita impunzi.
Kamanzi yagize ati “Ubu tuvunana binjiye mu nkambi, turabanza tubapima na ‘finger-print’ nibwo twemeza neza umubare w’abatahutse.”
Yavuze ko abo bantu bahabwa ibikoresho byo mu rugo n’ibyo kurya bigizwe n’ibigori n’ibishyimbo n’amavuta, bizabamaza amezi atatu.
Frederic Ntawukuliryayo ushinzwe itangazamakuru muri Minisiteri yo gucyura impunzi n’Ibiza (MIDIMAR), yabwiye Umuseke ko amakuru y’abo Banyarwanda batahutse bayazi, gusa ngo ntabwo bazi uduce baturutsemo muri Congo Kinshasa aho babaga.
Yagize ati “Aba bantu batahuka ku bufatanye bwa HCR yo muri Congo Kinshasa n’iy’u Rwanda, ndetse n’ingabo za MONUSCO. Ingabo za Monusco zijya gushakisha Abanyarwanda bashaka gutaha, bakandikwa kimwe n’undi ushaka gutaha abivuga kuri HCR muri Congo, bamara gushyika umubare runaka bakabaha imodoka ibacyura.”
Ntawukuliryayo avuga ko mu nkambi z’agateganyo i Rubavu n’i Rusizi, Abanyarwanda batahutse bahamara iminsi ibiri nyuma yo kubarurwa bagahabwa ibikoresho ndetse n’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé), ku munsi wa kabiri bajyanwa aho bakomoka bakajya mu miryango yabo.
Nta barura ry’impunzi z’Abanyarwanda bahungiye muri Congo Kinshasa rirabaho, nk’uko Frederic Ntawukuliryayo abivuga, ngo igihe byageragezwaga hazagamo inzitizi y’umutekano muke, UNHCR ikananirwa kugera mu duce turimo inyeshyamba zitwaje intwaro.
Leta ya Congo Kinshasa yigeze gutangaza ko imibare y’Abanyarwanda baba ku butaka bwayo nk’impunzi igera ku bantu 250 000 ariko u Rwanda ruvuga ko iyo mibare ikabirizwa, kuko ngo abenshi bacyuwe.
Abanyarwanda benshi baba muri Congo Kinshasa nk’impunzi bahunze mu 1994.
UM– USEKE.RW
5 Comments
Abo banyarwanda baturutse he (MU TUHE DUCE?)
umuntu ashaka kumenya ko harimo umuntu yaca he?
cg yabaza nde?
Wahamagara numero itishyurwa 170 ya MIDIMAR
Ko mfite umuvandimwe uba Kinshasa ariko akaba yarabuze uko ataha bitewe nuko yabuze aho HCR ikorera, yabigenza gute?
SHA NTACYIRI MURWANDA KBS….ABO BATAHA BABA BARABUZE UKO BABIGENZA. NCIIRA IMANA KO NTABA MU RWANDA KBS NUBWO NAHAVUKIYE.
Comments are closed.