London: Yakatiwe gufungwa imyaka 27 kubera gufata ku ngufu Umugandekazi akanamwica
Peter Kibisu w’imyaka 23 usanzwe ukora akazi k’ubukanishi, aherutse guhamwa n’icyaha cyo gufata ku ngufu akanica umukobwa ukomoka muri Uganda, Elisabeth Nnyanzi w’imyaka 31, wabaga mu Bwongereza akora nk’umunyamategeko, yakatiwe igifungo cy’imyaka 27 muri gereza.
Elisabeth Nnyanzi yishwe anizwe kugeza apfuye mu mwaka ushize nyuma yo kwanga kuryamana na Kibisu. Ibi bikaba byarabereye iwabo wa nyakwigendera ahitwa Harrow, mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’umujyi wa London.
Uyu musore wakanikaga imodoka za BMW yateye uyu MunyaUndakazi wari wararangirije amashuri muri Imperial College ndetse akaba yarakoreraga urugaga mu ishyirahamwe ry’abavoka mu mujyi wa London ryitwa Herbert Smith Freehills, arangije ajya ku kazi, nyuma aza kubwira abapolisi ko hari umuntu winjiye mu nzu.
Kibisu yasutse amarira ubwo umushinjacyaha Mark Heywood yavugaga ukuntu yasubiye mu rugo ku wa 14 Kanama nyuma y’uko umukobwa bari kumwe mu munsi mukuru yangiye ko bakorana imibonano mpuzabitsina.
Ngo ubwo yasubiraga aho yabanaga n’inshuti za hafi z’umuryango, nyuma y’uko yasaga nk’uwari waraye hanze, nibwo uyu musore yadukiriye Elisabeth Nnyanzi wo mu muryango wari waramuhaye icumbi, icyo gihe ngo wari uri mu rugo wenyine aryamye mu cyumba cye, amusambanya ku ngufu arangije aramuniga kugeza apfuye.
Chimp Reports dukesha iyi nkuru, ivuga ko nyina wa nyakwigendera, Coreen na nyina w’uwamwishe, bari inshuti kuva bakiri mu myaka 20, umubano wabo ukaba wari umaze igihe kandi umeze neza.
Uyu musore rero wahamijwe icyaha cyo kwica akaba yari yarahawe icumbi mu muryango wa nyakwigendera, aho yari amaze amezi 9 ngo ariho aba.
Icyo gihe ngo se wa nyakwigendera yabaga muri Uganda, mu gihe abavandimwe be babiri nabo b’abakobwa, Antonia na Cressida babaga ahandi hantu bikaba ngombwa ko Kibisu aza kubana na nyakwigendera nk’umushyitsi, ariko uzamara igihe.
Nyuma yo kwivugana nyakwigendera, hari ku wa 15 Kanama nka saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, Kibisu yahamagaye Polisi ayibwira ko Nnyanzi yatewe n’umuntu winjiye mu nzu ku ngufu.
Kibisu ubwo ngo yakoze ku buryo bizagaragara ko umuryango wabanje kwicwa, ndetse anoherereza ubutumwa (sms) nyakwigendera agerageza kujijisha no kwikuraho icyaha. Nyuma nibwo nyakwigendera yasanzwe mu buriri bigaragara ko yanizwe akabura umwuka.
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko nta bucuti budasanzwe bwari hagati ya nyakwigendera n’uwamuhitanye kuko yamufataga nka mubyara we muto, kandi akaba yari umuntu ugira umutima mwiza wita ku bantu wamaraga igihe cye kinini afasha abandi.
Ababyeyi ba nyakwigendera bavuga ko bababajwe n’urupfu rw’umukobwa wabo, aho bavuga ko batiyumvisha ukuntu Kibisu yabahindutse bari baramuhaye icumbi ari nyina umusabiye, bakamufasha igihe yari abikeneye kuko atagiraga aho aba.
Uyu musore nyuma yo gusomerwa amabi yose yakoze ahanini yatewe no kuba muri uwo munsi mukuru yari yagiyemo mbere y’uko yica nyakwigendera yari yatahanye umujinya yanasinze, yemeye icyaha asaba imbabazi umuryango wa nyakwigendera awubwira ko ntacyo yakora ngo agarure umukobwa wabo, ariko ntibyabuza urukiko kumukatira imyaka 27 y’igifungo.
Joseline UWASE
UM– USEKE.RW
3 Comments
ooooh my God so sad , mbega kugira neza harigihe biba bibi , uruhukire mu mahoro disi numuryango we nda wihanganishije
nikibazo ndabona tuzacika kujya ducumbikira abantu kuko twazashiduka twicumise icumu munda tuzi ngo twagiraga neza
i support David comment 100% muri iki gihe turimo gucumbikira umuntu uwo ariwe wese ugomba gukora imibare myinshi iyi si turimo amahoro ni make cyane
Comments are closed.