Impapuro zivuga buri kimwe ku rupfu rwa Steve Jobs zagiye ahagaragara kuri uyu wambere, zerekanye ko uyu mugabo yishwe no guhagarara kw’inzira z’ubuhumekero ze biturutse kuri Cancer y’urwagashya yari yarangije imyanya y’ubuhumekero ye. Jobs witabye Imana kuwa gatatu w’icyumweru gishize, icyo gihe ntihatangajwe icyamwishe, usibye kuvuga ko yari arwaye Cancer gusa. Nyamara ngo haba harabaye […]Irambuye
Kuri uyu wambere nibwo Police yo mu gace ka Masaka mu majyepfo ya Uganda yataye muri yombi umuhanzi wo mu njyana ya Reggae Moses Ssali aka Bebe Cool kubera gukubita umuntu. Kuri Nyendo Police station niho bafungiye Bebe Cool ahagana saa mbili za mugitongo, bamushinja gukubita bikomeye uwitwa Moses Kintu ucuruza amamodoka ya occasion. Uyu […]Irambuye
Amber Miller w’I Chicago muri Amerika niwe mugore wakoze ibitangaje ubwo ku cyumweru gishize yibarukaga umwana w’umukobwa amasaha make cyane amaze kwiruka mu irushanwa rya Chicago Marathon. Ntiyahise aruhuka amaze kurangiza kwiruka Marathon, ahubwo yahise yerekeza kwa muganga kuko yagiye kuyirangiza Ibise bitamworoheye. Uyu mugore yafashe umuhanda ariruka nyamara atwite inda y’ibyumweru 39, nyuma yo […]Irambuye
Twongere tubasuhuze bakunzi b’insigamigani kuri uru rubuga rwanyu ari na rwo rwacu. Nkuko dusanzwe tubagezaho insigamigani n’uyu munsi hari iyo twabateguriye. Usanzwe rero wumva bavuga ngo ibintu ni magirirane, yewe no mungo ubu bisigaye bikunze gukoreshwa ngo umugabo n’umugore ni magirirane. Ese waba uzi aho iyi nsigamigani yakomotse? Uyu munsi rero nibyo twifuje kubagezaho ngo […]Irambuye
Ikipe y’igihugu Amavubi kugeza ubu, abatoza bamaze kuba hafi 25 bifuza akazi ko kuyitoza. Nubwo ari ikipe idashamaje mu myitwarire, ariko abatoza, cyane abo hanze y’u Rwanda, baba bayibonamo agatubutse ukurikije isibo yabifuza iyi mirimo. Gilbert Kanyankore Yaounde nawe yiyongereye mu bifuza aka kazi. Jean Marie Ntagwabira (Rwanda), Antoine Rustindura (Rwanda), Bordoli Livio (Swisse), Peter […]Irambuye
Ni mu muhango wo kurahira kw’Abasenateri bashya wabereye mu ngoro y’Inteko ishinga Amategeko y’u Rwanda ku Kimihurura kuri uyu wambere. Nyuma yo kurahira kw’Abasenateri bashya, ndetse n’umudepite mushya Mukamurasira Caritas hakurikiyeho umuhango wo gutora abayobozi mu mitwe yombi, Senat n’Umutwe w’Abadepite. Hon. Sen. Ntawukuriryayo,50, uva mu ishyaka rya PSD, wabaye Ministre w’Ubuzima, akaba Umuyobozi wungirije […]Irambuye
Abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina baramutse babonewe ubuvugizi ku buryo bw’umwihariko byatuma umubare wabo umenyekana bityo bikaba bishobora gufasha muri gahunda yo kurwanya ihohoterwa, kuko akenshi abakorewe bene ibi byaha bahitamo kwicecekera bitewe n’uko nta bufasha babona. Mu bushakashatsi bwakozwe n’umuryango urwanya akarengane na ruswa Transparency Rwanda, hagamije kureba abakozi b’inzego zitandukanye bakorerwa ihohoterwa rishingiye […]Irambuye
Uyu mugabo w’inararinyoye, akaba kandi inararibonye mu mupira w’amaguru mu Bwongereza yabwiye television imwe mu bwongereza uburyo yasangiye inzoga nyinshi n’abahungu ba Khadaffi. Paul Gascoigne, 44, yavuze ko ubwo yakiniraga ikipe ya Middlesbrough yasimbukiye i Tripoli maze, abonana n’aba bahungu, Hanibal na Al Islam bari ibikomerezwa muri Libya. Avuga ko nubwo ari abaslam ariko basangiye […]Irambuye
Mu mpera z’uku kwezi abasirikare bo ku rwego hejuru bazateranira mu Rwanda mu mahugurwa y’icyumweru agamije gukarishya ubumenyi mu kurwanya iterabwoba, kubungabunga amahoro no guhangana n’ibiza. Aba basirikare 300 bo ku rwego rwa Generals, na officiers bo kurwego rwo hejuru (other high ranks) baturutse mu Burundi, Kenya, Rwanda, Tanzania na Uganda, bazateranira kuva tariki 17 […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere, Abadepite bateranye mu nama idasanzwe y’Inteko rusange, bamaze kugezwaho no gusuzuma ukwegura ku mirimo y’Ubu Visi-Perezida mu Mutwe w’Abadepite kwa Nyakubahwa Dr NTAWUKULIRYAYO Jean Damascene na Nyakubahwa Ambasaderi POLISI Denis ; Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje ko bavuye burundu muri iyo myanya nk’uko biteganywa n’itegeko ngenga rigena imikorere y’Umutwe w’Abadepite nk’uko […]Irambuye