Numero (257) 75 231 262 niyo yohereje ubutumwa buvuga ngo « Buca muba nk’abandi. Mwarabibonye ? » (Buracya muba nk’abandi, mwarabibonye?) Iyo uhamagaye iyi numero ngo usanga ifunze, ubu nibwo butumwa bwatumye bamwe mu batuye mu gace ka Gatumba bazinga bagahunga berekeza mu bindi bice by’umujyi wa Bujumbura kuri uyu wa kabiri nkuko amakuru aturuka I Burundi abyemeza. […]Irambuye
Ministeri y’ibikorwa remezo ifatanyije n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi kuri uyu wa gatatu batangije gahunda yo gushyira amashanyarazi mu mashuri yo mu cyaro 300 mu Rwanda. Uyu mushinga watangiriye mu ishuri rya Musenyi mu murenge wa Musenyi, mu karere ka Bugesera, uzarangira neza mu mpera za 2012 utwaye akayabo ka miliyoni 18 z’amaeuro. Amashanyarazi akoresheje imirasire y’izuba […]Irambuye
FERWAFA mu minsi iri imbere izamenyesha umutoza mushya w’Amavubi uzasimbura Sellas Tetteh weguye mu kwezi gushize. Umunya Croatie Ratomir Dujkovic nUmufaransa Patrice Neveu bari mu bahabwa amahirwe. Iyo urebye urutonde rw’abasabwe, usanga aba bagabo bombi basa n’abafite amateka azwi muri Africa kurusha abandi. Neveu,57, ni umushomeri (nta kipe atoza) kuva mu Kuboza umwaka ushize, ariko […]Irambuye
Umuryango uhuza abanyeshuri biga muri Kaminuza ya ‘Wichita State University’ muri Leta ya Kansas muri Amerika, urerekana kuri uyu wa gatatu nijoro (kuwa kane mu Rwanda) film documentaire kuri Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda. Ni documentary ivuga ku barokotse Genocide ndetse n’abakoze Genocide mu Rwanda mu 1994. Iyi documentaire yitwa “Ikizere” yerekana uburyo itangazamakuru ryakoreshejwe […]Irambuye
Abakinnyi ba Volleyball Dusabimana Vicent bita « Gasongo » na Yakana Guma Laurence kuri uyu wa gatatu berekeje gukina Volleyball nk’ababigize umwuga muri Algeria. Aba basore batumijweho n’ikipe ya Etoile Stif yo muri Algeria, Gasongo yakiniraga ikipe ya Kaminuza nkuru y’u Rwanda naho Yakana agakinira ikipe ya APR Volleyball club Aba bakinnyi bombi Etoile Setif yaba ibatwaye […]Irambuye
Ikiganiro Isango na Muzika cyakoze itora kibinyujije ku butumwa bugufi, facebook no guhamagara, maze cyemeza ko abahanzi b’abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda bakurikiranye ku buryo bukurikira mu gukundwa imbere mu Rwanda. No. AMAZINA SMS FACEBOOK/Isango na muzika page Telephone Amajwi yose Umwanya The Ben 11 20 15 46 1 Ben Kayiranga 2 4 0 6 […]Irambuye
Ni kenshi twumva umuziki nyarwanda ukorwa n’abahanzi b’abanyarwanda ariko bawukorera hanze y’imbibi z’iwabo. Bakaririmba mu Kinyarwanda cyangwa mundimi z’Ibihugu babarizwa. Aba ni bamwe mu bahanzi b’abanyarwanda twamenye ko bakorera umuziki wabo hanze yarwo; nta gushidikanya ko hari benshi bandi twe tutazi, mwe basomyi mwaba muzi. Belgiqué Ben Kipeti Nyiranyamibwa Suzanne Byumvuhore Jean Baptiste Tuty Coup […]Irambuye
Kuri uyu kabiri nibwo Dr. Charles Murigande yashyikirije umuyobozi mukuru w’Ubuyapani (Empereur) impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Buyapani. Mu itangazo ryasohowe na Ambassade y’u Rwanda mu Buyapani, Dr Murigande yashyikirije Empereur Akihito intashyo za Presidenet Kagame ndetse no kwihanganisha Ubuyapani ku byabaye ku gihugu cyabo tariki 11 Werurwe uyu mwaka, ubwo tsunami yabasenyeraga igihugu, […]Irambuye
Umuyobozi w’Urukiko Rw’ikirenga w’u Rwanda Hon.Aloysie CYANZAHIRE hamwe n’umuyobozi w’Urukiko rw’Ikirenga wa Uganda Benjamin ODOKI kuri uyu wa kabiri bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’izinkiko zombi. Izi nkiko z’ibihugu byobi zizafatanya mu gusangira ubumenyi no guhanahana uburyo bw’imikorere (sharing Programs) ndetse no mu guhugura abacamanza b’impande zombi nkuko bikubiye muri aya masezerano yasinyiwe ku […]Irambuye
“Ni jyewe Colonel Cobra Matata ubavugisha, FARDC yarabeshye ngo yaranyishe” kuri telephone kuri uyu wa kabiri nibyo yatangarije radio okapi dukesha iyi nkuru. Col Cobra Matata umuyobozi wa Front de Résistance Patriotique de l’Ituri (FRPI), byatangajwe n’ingabo za Congo ko zamwivuganye tariki 29 Nzeri. Col. Matata Banaloki bita Cobra yavuze ko impamvu yaje kwitandukanya n’ingabo […]Irambuye