Steve Jobs yishwe no guhagarara kw’imyanya y’ubuhumekero
Impapuro zivuga buri kimwe ku rupfu rwa Steve Jobs zagiye ahagaragara kuri uyu wambere, zerekanye ko uyu mugabo yishwe no guhagarara kw’inzira z’ubuhumekero ze biturutse kuri Cancer y’urwagashya yari yarangije imyanya y’ubuhumekero ye.
Jobs witabye Imana kuwa gatatu w’icyumweru gishize, icyo gihe ntihatangajwe icyamwishe, usibye kuvuga ko yari arwaye Cancer gusa. Nyamara ngo haba harabaye uburangare kuri bagenzi be bo mu ruganda rwa Apple kuko ngo nyuma yo gusezera kubera uburwayi batongeye kumwitaho ngo bamenye uko amerewe.
Kuva mu 2004, Jobs yarwanaga n’indwara ya Cancer yari yarafashe urwagashya rwe, mu 2009 bwo yavanywemo impyiko ngo nayo idafatwa. Gusa ibi byose ntibyabujije ko Apple yatangije ikomeza kumuhata imirimo ititaye ku burwayi bwe.
Kuva mu kwa munani uyu mwaka ubwo yeguraga, agasigira Tim Cook imirimo ye yo kuyobora Apple, bwo ngo ntiyongeye kwitabwaho naba bagenzi be, kugeza ashizemo umwuka iwe I Palo Alto nta gitabara afite nkuko bitangazwa na Bloomberg News.
Imirimo myinshi, guhangana bikomeye ku isoko no gushakisha ubutunzi igihe n’imburagihe, byaba biri mu byatumye abasangirangendo be bo muri Apple ntawita ku buzima bw’uyu nyakwigendera wari umuhanga cyane mu ikoranabuhanga
Kuba yaritabye Imana azize guhagarara kw’imyanya ye y’ubuhumekero ngo bigaragaza ko harimo uburangare kuko ngo iyo yitabwaho bifatika iminsi yo kubaho kwe yari kwicuma.
JP Gashumba
UM– USEKE.COM
1 Comment
sha isi ni ntamunoza,
uyu mutype urebye ibintu yakoraga ukuntu bifite agaciro ntiwakwemera ko byamugendekera gutya.
gusa isis yose ihombye umuntu wingirakamaro peeeeeeeeee.
Imana imwakire.
icyampa gusa akabya yari yaramenye inzira y’Imana.
Comments are closed.