Paul Gascoigne ati:”Nasindishije abahungu ba Khadaffi bombi”
Uyu mugabo w’inararinyoye, akaba kandi inararibonye mu mupira w’amaguru mu Bwongereza yabwiye television imwe mu bwongereza uburyo yasangiye inzoga nyinshi n’abahungu ba Khadaffi.
Paul Gascoigne, 44, yavuze ko ubwo yakiniraga ikipe ya Middlesbrough yasimbukiye i Tripoli maze, abonana n’aba bahungu, Hanibal na Al Islam bari ibikomerezwa muri Libya. Avuga ko nubwo ari abaslam ariko basangiye agatama ijoro ryose bo bagasinda bakaba ibyatsi.
Uyu mugabo wahoze anakinira ikipe ya New castle, ubu ari munzu zigabanya ibiyobyabwenge mu mutwe no mu mubiri (Rehabilitation) ahitwa Bournemouth, yabwiye thesun ko ibiyobyabwenge n’inzoga byari byaramurenze.
Yavuze ko yakoreshaga byibura udushashi (ikigero gito mu) 16 twa Cocaine ku munsi umwe. Yatangaje kandi ko yamaze amezi atatu anywa amacupa ane ya Whisky buri munsi. Agafata andi abiri ngo agabanye isusumira.
Aya magambo uyu mugabo wamamaye cyane muri ruhago y’abongereza yayatangaje yenda kurira, bigaragaza ko ngo yaba yicuza imico ye. Nyamara si ubwambere agiye muri aya mazu agabanya ibiyobyabwenge yayavamo agakomereza aho yari ageze
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM
4 Comments
Murakoze Umuseke.com, muri abahizi peeee…
Maze rero mureke mbabwire, mwebwe mwese musoma iyi nkuru. Abasanzwe muzi gusenga mupfukame musenge, abatabizi na mwe mugerageze…
UBUSINZI ni indwara ikomeye. Kandi ntabwo ari indwara nk’izindi kuko ijyana n’ikimwaro, kwiheba, kwiralira, amaganya n’ibindi n’ibindi….
Ndetse n’ikimenyimenyi ibyaha byinshi birimwo gukubita abagore n’abana, kurwana, kwica umuntu, kugonga utwaye imodoka, kwiyahura n’ibindi, biterwa n’ubusinzi…
Kuba umusinzi ntabwo biterwa gusa no kunywa inzoga nyinshi cyane. Impamvu ni nyinshi ariko iya mukuru ni “LOST OF CONTROL”. Ntabwo umusinzi aba ashaka gusinda, aba ashaka kwidagadura kimwe n’abandi bagenzi be. Ariko kuri we kunywa ntibigira igaruriro. Iyo atangiye arakomeza mpaka inzoga ziraho azimaze. Kandi nyine iyo umuntu yitegereje neza, asanga umusinzi inzoga zitamuryohera, ni cyo gituma atanywa buhoro buhoro ahubwo aragotomera agahirika. Wagirango kuri we inzoga ni “UMUTI = MEDICAMENT”!!!
Mu by’ukuri kuva ku nzoga burundu ni umwitozo ukomeye cyane. Mbese ni igitangaza mu bindi….
“Umuntu zasabitse akwiye kurekura ikirahure cya mbere. Maze akirinda gutinda ku bintu byahise. Maze akirinda gutekereza cyane ku byerekeye ejo hazaza. Akwiye kugerageza kwihangana umunsi umwe gusa. Iyo umuntu aziretse umunsi umwe gusa, ashobora kuzireka burundu. Kuko uyu munsi ni iteka….”
Abantu benshi ntabwo bashobora kumva imyiyumviro y’umusinzi. Nta kamaro rero ko kujya impaka, umuntu w’umusinzi agomba kwimenya. Maze akiyakira akihobera, hanyuma akirekura akirekurira UMUKIZA….
Murakoze, mugire amahoro. uwanyu Ingabire-Ubazineza.
mu rwanda ni hehe batanga ubufasha ko hari benshi bifuza kuzireka ariko bikaba binanirana?
Uraho MUNYABUGINGO weeeee,
uraho Mwana W’Umuntu, uraho Mwana W’Imana…aka kazina kawe ni keza cyane, ndagasomye kantera ubwuzu n’impuhwe. Ni ukuri rero, burya haguma “Ubuzima naho ibintu birahahwa”…
Ubungubu sinshobora guhita nsubiza akabazo ubajije, ariko ndagerageza gushaka igisubizo vuba na vuba….
Ndagusabye ukomeze ukurikire, nkwijeje ko informations ukeneye uzazibona byanze bikunze….
Ngaho mugire umunsi mwiza. Uwanyu Ingabire-Ubazineza
@ MUNYABUGINGO Muvandimwe,
ndagusuhuza mbikuye k’umutima kandi ndakumenyesha ko, nubwo ntakuzi, waramfashije cyane….
Muri make rero ngiye kugerageza kuguha amakuru nabashije kubona ku byerekeye „Kureka inzoga“….
1.Dr. Aimable MUHOZA. Uwo mugabo ni impuguke mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, kandi ni umuganga ku bitaro bya kaminuza CHUB i Huye. Ntabwo nzi neza niba ibyerekeye UBUSINZI yarabizobereyemwo, ariko ndemeza ko ari umuntu buli wese yishyikiraho. Umuntu rero ashobora kumugisha inama mw’ibanga….
2.Dr. Jeanne DUSABE. Uwo mutegarugori akora mu kigo k’Igihugu gishinzwe gufasha abantu bafite ibibazo binyuranye byo mu mutwe. Ntabwo muzi imbonankubone, ariko ndemeza ndashidikanya ko ibyerekeye „Alcoholism, depression, neurosis, etc…“ abisobanukiwe. Jyewe mfite ikibazo cyangwa nzi umuvandimwe ufite ikibazo cy’ubusinzi namutelefona nkamusaba ko tubonana….
3.Muri rusange, iyo umuntu ashaka kureka inzoga burundu, ni ngombwa kumenya kwifasha. MBESE UMUNTU UBWE AKIBERA UMUGANGA. Kuko iyo utazi kwifasha, ntumenye kwizera IMANA, abaganga bonyine ntacyo bashobora kukumalira. Kuri uyu murongo ni byiza kumenya ko, kuli interneti hari amakuru menshi ku byerekeye „ALCOHOLISM = UBUSINZI“. Hasi ngiye gutanga urugero nerekane aho umuntu ubishaka yatara amakuru y’ingirakamaro….
http://www.aa.org. This website is very important, but one has to be patient, and really read the information they deliver. Alcoholics Anonymous was founded in the US and nowadays it has ramifications in almost all the countries on earth. I don’t know if we already have such „A Self-Help Group in Rwanda“, but I think we need one. For sure ALCOHOLISM is an issue in our country…
http://www.medicinenet.com. This is a very small website, but it may be an entry point. You could then write a keyword in the field of your interest and simply browse it…..
http://www.stopdrinkingadvice.org. There you can find some useful documents about how to stop drinking.
Umwanzuro: Jyewe wandika ibi ntabwo byandikira kwandika gusa. Nzi neza agahinda inzoga zitera umuntu, abavandimwe kimwe n’umuryango wose. Nzi neza ko nta kinegu kirimwo kuba umurwayi, aho ikinegu kiri ni ukutagerageza kuva k’ubudwayi. UBUSINZI NI INDWARA MU ZINDI….
Murakoze, mugire amahoro ya RUREMA. Mugire umutima wuje impuhwe n’urukundo.
Uwanyu Ingabire-Ubazineza
Comments are closed.