Bebe Cool yafungiwe gukubita umuntu I Masaka
Kuri uyu wambere nibwo Police yo mu gace ka Masaka mu majyepfo ya Uganda yataye muri yombi umuhanzi wo mu njyana ya Reggae Moses Ssali aka Bebe Cool kubera gukubita umuntu.
Kuri Nyendo Police station niho bafungiye Bebe Cool ahagana saa mbili za mugitongo, bamushinja gukubita bikomeye uwitwa Moses Kintu ucuruza amamodoka ya occasion.
Uyu Kintu avuga ko yakubiswe bikoye na Bebe Cool afatanyaje n’abarinzi be (body guards) ubwo bahuriraga mu kabari Bebe Cool yari aje kuririmbiramo ku cyumweru.
Akigera muri Maria Flo hotel aho yagombaga kuririmbira, Bebe Cool ngo yahasanze Moses Kintu, maze aho kuririmba amusaba gusohoka. Igihe undi yanganga nibwo yahise atangira guhondagurwa kugeza ajyanywe kwa muganga.
Umuganga wamuvuye wo kuri Masaka hospital nawe yatangarije Monitor dukesha iyi nkuru ko, koko Moses Kintu yakubiswe afite ibisebe ku mavi kandi ashobora kuba yaragize ikibazo mu mara.
Bebe Cool ngo yahise atabwa muri yombi kuwa mbere mu gitondo, ariko aza kurekurwa ku mugoroba akaba azajya yitaba ibiro bya Police I Masaka buri cyumweru kugeza aburanye na Moses Kintu ngo avuge icyo yamuhoye.
JP Gashumba
UM– USEKE.COM
4 Comments
Ibyo bintu ko nabyo nabonye kdi ntuye I masaka,rwose na byahabereye.(ujya I Kabuga! nabyo rwose..)
ariko abahanzi ba uganda ntabwo biyubaha nagato ntakinyabupfura bigirira ngaho barwanye hagati yabo ngaho bakubise abantu muramenye abanyarwanda mukomeze mwuyubahe mwiheshe agaciro ntahazagire uwo biragwaho ubundi abantu nkabariya nibo bagomba kurangwaho imico myiza bakaba intangarugero kugirango nibihangano byabo bihabwe agaciro uzarebere kuba nyamerika niyo bimucitse kubera wenda inzoga bucya asaba imbabazi abantu nabafana kuko biriya nibintu bishobora kukwicira carriere ariko ibugande byabaye imikino
uyo bebe cold ariyemera,ararwana ,na beef zubugoryi . mubuzimabwe bwose nibyo byamuranze , ikindi kandi ntaho ariririmba reggae
Puff mureke nawe siwe ni itabi ryinshi ririmo n’imbuto! mais wabona i Masaka bavuga ari iya Uganda atari iy’ino.Bahanzi mwese turabinginze mugabange Ganja naho u
Comments are closed.