Amakipe yo ku migabane itandukanye ari kurwanira Valens Ndayisenga

Nyuma yo kwegukana Tour du Rwanda ariko ikipe ye ntimwongerere amasezerano, Valens Ndayisenga arifuzwa n’amakipe atandukanye arimo ay’i Burayi na Asia.  Gusa ubuyobozi bwa Team Rwanda bukomeje kumushakira ikipe yarambamo kandi yateza imbere impano ye. Tariki 14 Ukuboza 2015 Valens Ndayisenga na mugenzi we Bonaventure Uwizeyimana basinye amasezerano mu ikipe ya kabiri ya Team Dimension Data […]Irambuye

Interview asohoka muri Office: Obama ati “Iyo niyamamaza nari gutsinda”

Harabura igihe gito Perezida Obama agasohoka muri White House agahigamira Donald Trump uherutse gutsinda mu buryo butunguranye. Mu kiganiro kiri mu byanyuma yatanze akiri kuri uyu murimo Perezida Obama yavuze ko yashoboraga gutsinda iyo aza kuba yemerewe kwiyamamaza. Ati “Ndabyizeye neza ko iyo nza kwiyamamaza nanone nari kubasha kuzana abantu benshi inyuma yanjye.” Ni ibyo […]Irambuye

Muhanga: Umugore ku giti cye yakiriye abana 400 abifuriza Noheli

Habura amasaha macye ngo umunsi wa Noheli wizihizwe ku bemera ivuka rya Yezu Kiristu, bamwe mu bana batuye mu murenge wa Nyamabuye bifurijwe Noheli nziza n’umwaka mushya muhire, igikorwa cyateguwe n’umuntu ku giti cye wakiriye abana barenga 400 akabaha impano akishimana nabo. Aba bana babyukiye  ku kigo ndangamuco cya Muhanga kiri mu mugi wa Muhanga […]Irambuye

Cardinal Mansengwo wa Kinshasa ati “kujya butegetsi ku ngufu ntibivuze

Mu misa ya Noheli, Cardinal Laurent Mansengwo wa Kinshasa yatanze ubutumwa bwo guhamagarira amahoro abanyeCongo anasaba Perezida Kabila kureka kuguma ku butegetsi ku ngufu. Ati “Gufata ubutegetsi ku ngufu ntibivuze ko ukwiye kubuvaho ku ngufu.” Yaganishaga ku nkubiri iri muri Congo y’abashaka ko Perezida Kabila avaho kuko manda ye yarangiye tariki 19 Ukuboza. Mu gitambo […]Irambuye

Ni iyihe Sport wakora kugira ngo urambe kandi ugire ubuzima

*WHO cg OMS bigira abantu inama gukora Sport 2h30 mu cyumweru Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gukora Sport ku buryo buhoraho byongerera umuntu ubuzima bwiza kandi bikagabanya ku kigero cya 34% ibyago byo gupfa imburagihe (gukenyuka). Ubu bushakashatsi bwerekanye ko Abanyamerika, Australia n’Iburayi aribo baza imbere y’abandi ku isi mu gukora sport ku buryo buhoraho. Inyandiko […]Irambuye

Nyaruguru: Yashoje Noheli nabi mugenzi we amutema akaboko aragaca

Mu kagari ka Cyuna mu murenge wa Rusenge mu karere ka Nyaruguru ku mugoroba wo kuri Noheli umugabo n’umuhungu we batemwe bikomeye n’umwe mu bantu baziranye. Uyu mugabo witwa Gerard Mukurarinda we ngo uwamutemye yamukubise umuhoro rimwe akaboko gahita kagwa hasi. Mukurarinda avuga ko uwamutemye agatema n’umwana we ari uwitwa Hagabimana, avuga ko ari akagambane […]Irambuye

Charly na Nina bashimishije ab’i Bujumbura kuri Noheli

Mu gitaramo kitabiriwe n’abantu benshi cyane mu ijoro ryakeye kuri Noheli, Charly na Nina abakobwa babiri bakunzwe muri muzika mu Rwanda bataramiye Abarundi ahitwa LaCosta Beach mu majyepfo ya Bujumbura. Aba bakobwa baririmbye indirimbo zabo zisanzwe zizwi cyane zirimo n’iyo bakoranye na Big Farious umuhanzi usanzwe ukunzwe cyane i Burundi, indirimbo bise  “Indoro”. Iki gitraramo cyagaragayemo […]Irambuye

Turahuze cyane, bo baraturinze…ku zuba, nijoro, mu mvura…

Agaciro k’umutekano ntikagira uko kangana. Abanyarwanda benshi bari hejuru y’imyaka 25 bazi cyane kurusha abandi icyo kubura umutekano ari cyo. Nta mutekano nta buzima, nta na kimwe. Ubu u Rwanda ruratekanye igihe cyose, nijoro, kumanywa, ku zuba cyangwa mu mvura, kubera ubwitange, urukundo n’ikinyabupfura cy’ingabo… Perezida Kagame yifurije ingabo n’inzego zose z’umutekano Noheli nziza n’umwaka […]Irambuye

Abasirikare 5 b’u Burundi biciwe muri Congo

Abasirikare batanu b’Abarundi bari bambutse umupaka bakinjira muri Congo binyuranyije n’amategeko bakurikiye inyeshyamba zirwanya Leta yabo barashwe barapfa mu mpera z’icyumweru gishize. Major Dieudonne Kajibwami umuvugizi w’ingabo muri Kivu y’Epfo yavuze ko imirwano yabayeho ubwo abasirikare b’u Burundi  bari bakurikiye inyeshyamba za FNL bakinjira ku butaka bwa Congo. Ati “Ni muri ubwo buryo bwo kwinjira […]Irambuye

en_USEnglish