Nyaruguru: Yashoje Noheli nabi mugenzi we amutema akaboko aragaca
Mu kagari ka Cyuna mu murenge wa Rusenge mu karere ka Nyaruguru ku mugoroba wo kuri Noheli umugabo n’umuhungu we batemwe bikomeye n’umwe mu bantu baziranye. Uyu mugabo witwa Gerard Mukurarinda we ngo uwamutemye yamukubise umuhoro rimwe akaboko gahita kagwa hasi.
Mukurarinda avuga ko uwamutemye agatema n’umwana we ari uwitwa Hagabimana, avuga ko ari akagambane k’uwitwa Safari ari nawe bari baragiranye ikibazo.
Umuhungu wa Mukurarinda witwa Karekezi Felicien we Hagabimana yatemwe ku rutugo no ku kaboko.
Na Hagabimana bari kuvurirwa hamwe aha ku Munini
Mu myaka ibiri ishize, Mukurarinda w’ikigero cy’imyaka hagati ya 50 na 60, avuga ko yagiranye ikibazo n’uwitwa Safari uyu ngo yahiritse uyu mugabo Mukurarinda yitura hasi aravunika, maze arivuza arakira ubundi aramurega baraburana.
Mukurarinda yatsinze Safari uyu ategeka kwishyura amafaranga Mukurarinda yivurijeho n’indishyi z’akababaro.
Kuwa gatandatu tariki 24 Ukuboza 2016 Umuyobozi w’Akagari ka Cyuna yaje kurangiza urubanza, Mukurarinda asubizwa amafaranga yabariwe.
Safari ariko ngo yari kumwe n’inshuti ye Hagabimana.
Mukurarinda ati “Hagabimana ubwe yahise yivugira ati ‘erega nubwo umwishyuje nawe ayo mafaranga ushobora kutayarya ngo uyamare.’”
Mukurarinda avuga ko bukeye bwaho kuri Noheli nimugoroba, umuhungu we Karekezi yahuye na Hagabimana atazi ko afite umuhoro mu ikoti, maze ngo amuturuka inyuma aramutema aramuhusha amutema ku rutugu.
Karekezi ngo yahise yiruka agana mu rugo atabaza, se Mukurarinda amusanganira atabara.
Ati “Nanjye yahise ankubita umuhoro ku kabiko gahita gacika.”
Hagabimana, hari amakuru avuga ko yahise afatwa n’abo mu muryango wa Mukurarinda bakamukubita hafi kumwica.
Gakunde Callixste umuyobozi w’akagari ka Cyuna ari nawe warangije urubanza we avuga ko Hagabimana watemye Mukurarinda n’umuhungu we asanzwe ari umuturage wananiranye, ndetse wirukanywe mu bahoze bitwa Local defense agiye kurasa abantu.
Gakunde ati “Ku rutonde rw’abantu dufite bananiranye mu kagari niwe uza imbere.”
Yaba Hagabimana, Mukurarinda n’umuhungu we Karekezi bose babanje kuvurirwa mu bitaro bya Munini kuri uyu wa mbere bose boherejwe ku bitaro bya CHUB i Butare.
Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW
8 Comments
Interahamwe ziragwira…..
Abo bagabo bombi bakoze iryo bara bazageze imbere y’ubutabera , maze bazafungwe burundu kandi bamaze kugurisha ibyabo byose kugirango bishyure indisyhi abo bahemukiye.
Oya, ntibagombaga kumukubita, ahubwo bagombaga kumuca amaboko yombi n’ukuguru kumwe hanyuma bakamureka akigendera.
Bamukatire uwo mugome
YABARISHIJE NABI NOHERI,ARIKO NAWE AZAKANIRWE URUMUKWIYE.
@ Gugu kwihanira bibi!
Oya si ukwihanira ahubwo ni ukugera mu kebo uba wagerewemo. Ubutabera bw’abanyapolitiki ntibusobanutse, kuko buriya uriya agiye gufunganwa amaboko ye yombi uko ari 2 hanyuma uriya waciwe ukuboko we akomeze atange imisoro yo gutunga uwamutemye aho ari muri gereza (niba bazanamugezamo). Biracuritse.
Ndetse hari n’igihe na Perezida yamuha imbabazi agafungurwa da !
KABISA BIRABABAJE KUBONA HAKIRI ABANTU BAGIFITE UMUTIMA MUBI WO GUTEMANA,MUNYANGIRE NIBINDI,KUKI UMUNTU YIGIRA KAGARARA YICA UMUTEKANO BAREBERA?GITIFU NGO YARAZWIHO KWITWARA NABI?WABITANGIYE RAPORO?KUBIVUGA YACIYE ABANTU AMABOKO NTAGACIRO NABIHA,NAWE BAGUKURIKIRANE,KUKI UTAKUMIRIYE ICYAHA KITARABA?UWO MUGABO NUMWICANYI NANWE AZAKATIRWE BURUNDU,NABWO KWIHANIRA SIBYO.
Comments are closed.