Turahuze cyane, bo baraturinze…ku zuba, nijoro, mu mvura…
Agaciro k’umutekano ntikagira uko kangana. Abanyarwanda benshi bari hejuru y’imyaka 25 bazi cyane kurusha abandi icyo kubura umutekano ari cyo. Nta mutekano nta buzima, nta na kimwe. Ubu u Rwanda ruratekanye igihe cyose, nijoro, kumanywa, ku zuba cyangwa mu mvura, kubera ubwitange, urukundo n’ikinyabupfura cy’ingabo… Perezida Kagame yifurije ingabo n’inzego zose z’umutekano Noheli nziza n’umwaka w’uburumbuke.
Ubushakashatsi bwa RGB buheruka bwerekanye ko abanyarwanda bizeye ingabo z’u Rwanda ku gipimo cya 99% na Police y’u Rwanda kuri 97,1%.
Raporo ya International Police Science Association (IPSA) yitwa World Internal Security and Police Index y’umwaka turi gusoza ishyira u Rwanda ku mwanya wa 50 mu bihugu 127 by’isi (byakorewemo ubushakashatsi) ku kugira umutekano mu gihugu, ku mwanya wa kabiri muri Africa inyuma ya Botswana ya 47 ku Isi.
Ibigenderwaho na RGB n’ibigenderwaho na IPSA byagibwaho impaka mu buryo bumwe cyangwa ubundi n’umuntu uyu cyangwa uriya kubera inyungu zinyuranye.
Ibitagibwaho impaka ni ibyo abanyarwanda babona ku mihanda minini, ku mihanda mito, muri quartiers zabo hamwe na hamwe, ku manywa na nijoro, ku zuba no mu mvura.
Ingabo z’u Rwanda zahinduye amateka y’igihugu.
Usibye ibya hato na hato, muri rusange abantu bararyama bagasinzira, bakabyuka bakajya gushaka ubuzima ntawikanga ngo aramburwa, arakubitwa, aragirirwa nabi mu buryo bwateguwe na Leta cyangwa agatsiko runaka gashyigikiwe na Leta cyangwa abantu runaka kubera uburangere bwa Leta cyangwa ingabo na Police.
Iyo umutekano umaze kuba nk’ibisanzwe hari abashobora kwibagirwa ko umutekano ari ikintu cy’ibanze cya mbere na mbere mu buzima bw’igihugu.
Iyo wiruka nko mu mvura ujya kugama uri muri gahunda zawe, ukabona umuntu mugenzi wawe we ahagaze atanyeganyega mu mvura acunga impande n’impande ko ntakiguhungabanya, ubaye uri muzima umutima wawe wagombye kugira ishimwe kuri we.
Umutekano niwo dukesha byose.
Mu butumwa bwifuriza ingabo n’izindi nzego zishinzwe umutekano Noheli nziza n’umwaka mushya muhire, Perezida Kagame yavuze ko ubwitange bwabo, ubunyamwuga n’ikinyabupfura mu kazi kabo ariwo murimo ukomeye cyane ku gihugu gifite amahoro n’umutekano buri munyarwanda afite kandi kigera no ku iterambere kubera ibyo.
Yabwiye izi nzego ko ibyo babona mu mahanga no mu karere n’amasomo bize ku byabaye mu bihe byashize mu Rwanda bigomba kubibutsa ko inzego z’umutekano zigoma gukomeza kurushaho kuba maso no gukora uko bikwiye kurushaho kugira ngo igihugu kigumane amahoro n’umutekano.
Ati “Nimukomeza ibibaranga ; ikinyabupfura, gukunda igihugu, ubunyamwunga n’ubutwari nta kabuza ko muzakomeza kugra ku ntego yanyu. Buri gihe mwibuke ko igihugu cyose kibizeye kandi kibateze amaso mwe bagabo n’abagore mwarahiriye kubarinda no kubakingira mu mwambaro wanyu.
Mwe n’imiryango yanyu mbifurije Noheli nziza n’umwaka mushya w’uburumbuke.”
Natwe abagize UM– USEKE bose Ingabo z’igihugu n’izindi nzego z’umutekano tubashimiye akazi keza kandi tubifurije Noheli nziza n’Umwaka mushya muhire.
Photos/Innocent ISHIMWE © UM– USEKE
UM– USEKE
TEAM
28 Comments
wooow turashimira cyane abo bavandimwe ingabo zacu,zidahwema kutwitangira nibo rugero rwiza ryo gukunda igihugu, imana ihe umugisha ugira uruhare mu mutekano w’Urwanda n’abanyarwanda
Congratulation to RDF and RNP, Long live H.E and all RWANDAN Peoples.
Turabakunda gusa. ????????????????????????
Nye iyo bigeze kuri aba bavandimwe bashinzwe Umutekano RDF,RNP mbura uko nabavuga. gusa tubakesha byose byose dufite (ubuzima cyanecyane).
much love our shields
Niko kazi basabye kandi bagasaba bazi uko gakorwa. Natwe turakora tugasora, kuringe nta gutanga za,buri wese a contributinga mugukaza umutekano muburyo bwe.
aho uratubeshye Kama, kuko no mubihugu byinshi uzi niko kazi baba barasabye, ariko ntibagakore nkuko abiwacu bagakora (ba hohotera abo bashinzwe…).so,twe ni amahirwe adasanzwe kuba tubafite aba gakora neza ndetse kurenza nibyo bashinzwe.
Proud to be Rwandan
Nawe niba ugakora neza ni sawa. Ariko ntibyabuza kubashimira ndetse na cyaneeee kuko ako basabye bagakorana umwete, ubwitange, umurava ndetse ikibiri hejuri ni Ubutwari.
Proud of you@Rwandan Soldiers
Turabashimira cyane ngabo z’u Rwanda, ntacyo twabona tubitura gusa mujye mumenya ko tubakunda gusa.
Ibi mbibona nanjye buri munsi bikankora ku mutima.
I never felt this proud to be Rwandan
Merry Xmass to you our forces
Vraiement barakora gusa ubwitanjye bwabo buntera kwibaza niba abanyarwanda bashobora kwihungabanyiriza umutekano. Kuko inkiko zirarinzwe, imigi irarinzwe, uturere, imirenjye, imidugudu, utugali twose birarinzwe.
Police na RDF mukomere ku muheto. Ariko mutugirire ikizere mujye muri base militaire kuko nta mwanzi uri mu Rwanda. Abari kunkiko bwo bakomeze ariko mu ma quartiers njye mbona harimo no gukabya gukanira!
Imana ihe umugisha abayobozi bacu!
uri umunyamahanga koko, nkuko ubyiyita cg ushaka ko bakubona ;nta mfashanyo usabwa izo mpuhwe za bihehe uzi gumane.
njye bintera ubwoba! gusa bagaragaza ubwitange bukomeye!
Ibyihebe ntabwo biba ku mupaka wa mugabo we biba muri quartiers ushaka ko bavamo. bazahaguma kugeza igihe isi izashirira barindire abanyarwanda umutekano. Turabashimira kwitanga kuko ababisha baracyaturimo batahabaye kaba.
Ntiwibagirwe ko n’ababoyi nabo bacunga umutekano w’ibiryo byaba shebuja mumvura ,kuzuba mu ijoro kuko badahari nabo bashebuja ntibabaho, mbyumvikane rero ko bose arikimwe ko ntaho batandukaniye kandi bose bashobora kwica.
ubundi abasirikare baba dans les casernes si mu muhanda.
bigaragaza ko mu gihugu hari icyoba ko hari abakwica umutekano. hajyeho ingamba zo gucunga umutekano abasirikare batagobye kwirirwa ku mihanda.
ibigambo gusa, ahandi ni ahandi, hano ni mu Rwanda, ibyahandi birekere ahandi cg ugume yo twe uko bimeze biradushimisha. vive notre Pays, vive notre President, vive notre Armee, vive tout le monde
Umva icyoba nta gihari muvandimwe, ahubwo presence yabo itera icyoba abagamije guteza icyoba mu bana b’u Rwanda.
1. Nihamishimirwe Imana Nyiringabo
2. Nihashimirwe ingabo zacu ziturinze amasaha yose
3. Nihashimirwe abagaba bazo n’umugaba wazo w’ikirenga Paul Kagame.
Ibindi natwe dukore dutere imbere u Rwanda tureruteze imbere tuzarusigire abana bacu ari igihugu cyiza
Yegoko ikibasumba ko ufite imvugo itari nziza upfa iki na RDF
Nanjye sinagenda ntashimye RDF kabisa oya KUDO and Keep it up! Tubifurije ishya n’ihirwe mu mwaka mushya n’imbere heza.
Nanjye nkunda ingabo zacu na Polisi yacu kubera amahoro numutekano dufite.
NZIRIKANA CYANE URUHARE RW’ABASHINZWE UMUTEKANO MU GIHUGU CYACU,IMANA IKOMEZE KUBAKUNDISHA UMURIMO BAKORA KANDI NANJYE NZAJYA MBASABIRA UMUGISHA UVA KU MANA.
Ndashima cyane ingabo zacu RDF, RNP, rwose turabakundaaaaa, abagaba b’ingabo turabashimiye duhereye kumugaba w’Ikirenga Intore izirusha intambwe twishimira kuba mugihugu cyiza cyuje amahoro n’umutekano muragahoraho Imana ibadukomereze mbifulije umwaka mwiza, mbifurije ibyiza byoseeeeeee, ndabakundaaaa mwaraturenze muri beza gusa
Ndashima police zacu kubwumutekano uhagije badukorera,ariko ingabo mbona zivanga kukazi ka police,ingabo kwirirwana imbunda mumakaritsiye no mumihanda? Wagirango igihugu kiri muntambara?abaturage tugira ubwoba cyane,rwose muturinde abasirikare birirwana imbunda ahantu hose,ugira gutya wakwugira gusura umuturanki ugasanga abasirikare bikinze kugikuta kinzu yawe,umwo uwo numutekano? Cg niterabwoba?
hari uwaguhohoteye se kuvandimwe? hari uwakubujije gukora ibyo ushaka?
Utiiki sha Mafioza we!? ngo ujya kwisurira umuturanyi ngo ugasanga bari ku gikuta cy’inzu? none se ikibazo kirihe? cyereka niba uba igiye kuhiba cyangwa guteza yo ibindi bibazo! Gira uti ahubwo abajura, abasambanyi, abanyarugomo babuze urwinyagamburiro! RDF keep it up!
IMANA YO MWIJURU HAMWE NUMWANA WAYO YEZU NA BIKIRA MARIYA NYINA WA JAMBO BAZAHORE ITEKA HAFI YINGABO ZACU ,BABASENDEREZEMO IMIGISHA IMBARAGA NUBUTWARI,ARIKO NA NYAKUBAHWA PRESIDENT WACU AZAHORANE AMATA KU RUHIMBI,,,IMANA IMWONGERE UBWENGE NIMINSI YO KUBAHO KANDI NDAMUKUNDA CYANE.MWIFURIJE HAMWE NINGABO ZACU UMWAKA MUSHYA MUHIRE,,,,
IYO NDEBYE UBWITANGE INGABO ZACU ZIGIRA NUMVA NABAHA IBYO NFITE BYOSE,ARIKO UBUPFURA BAGIRA NTABWO BAKWEMEZA,
POLICE YO YARAKIZE.
Ni mukomere ba camrades, twe akazi kacu twagakoze neza igihe abacengezi baduteraga 1997-1998′ kuberako twali dufite umugaba mukuru ufitubushishozi nubuhanga. Mwe aho mahirwe muracyayafite kuko akilintwali iziruzhintambwe. Ni mucyo dushyigikirumutekano wo nkingi ya mwamba mwiterambere tugezeho dushyigikirumutekano kdi twumvira impanuro za nyakubahwa mzee P.Kagame……
Aba basore bakora akazi keza rwose. Ikindi kandi bagira discipline utasanga ahandi haba i burayi no muri Amerika kuko muri Afurika ho siniriwe mpavuga kuko ntaho bahuriye.
Gusa na Leta yacu mu mikoro make ifite ntako itagira ngo ibakorere ibyo ishoboye umuntu yakwidta agahimbazamusyi bidakorerwa abandi bakozi ba Leta: yabashyiriyeho isoko bahahiramo ku giciro cyiza ugereranyije nahandi; ikora ku buryo basimburana muri za missions za ONU na UA kandi bakuramo agafaranga ndetse n’iyo basezerewe uburyo imperekeza zibarwa bitandukanye cyane n’abandi bakozi ba Leta.
Bakomeze ubunyangamugayo kandi Imana ikomeze ibarinde intambara kuko twifuza kubagira nk’abarinda amahoro ariko batayarwanirira kuko imirwano iragatsindwa.
uwutoshima igikorwa ingabo zacu zidushitsaho yoba Atari uwabyiboneye. RDF oyeeeeeee!!!
Comments are closed.