Cardinal Mansengwo wa Kinshasa ati “kujya butegetsi ku ngufu ntibivuze kubuvaho ku ngufu”
Mu misa ya Noheli, Cardinal Laurent Mansengwo wa Kinshasa yatanze ubutumwa bwo guhamagarira amahoro abanyeCongo anasaba Perezida Kabila kureka kuguma ku butegetsi ku ngufu.
Ati “Gufata ubutegetsi ku ngufu ntibivuze ko ukwiye kubuvaho ku ngufu.” Yaganishaga ku nkubiri iri muri Congo y’abashaka ko Perezida Kabila avaho kuko manda ye yarangiye tariki 19 Ukuboza.
Mu gitambo cya Misa yasomye kuri Noheli, uyu Arkepiskopi wa Kinshasa yibukije ubutegetsi bwa Kabila ko ngo urubyiruko rudakwiye gukomeza kwicwa rusaba umuyobozi ko ataguma ku butegetsi ku ngufu.
Amagambo yafashwe nko kuba Kiliziya Gatolika muri Congo ishyigikiye abarwanya Perezida Kabila.
Kugeza ubu abantu 40 bamaze gupfa kubera imyigaragambyo yatangiye mu cyumweru gishize nk’uko bivugwa n’Umuryango w’Abibumbye.
Abigaragambya barasaba Perezida Kabila kuva ku butegetsi kuko manda ebyiri yemererwa n’itegeko nshinga ryabo zarangiye.
Cardinal Mansengwo yagize ati “Amahoro ya Noheli agana ku butabera, urukundo n’ukuri…ibi iyo bidahari biteza amakibmirane, imyiryane, imyigaragambyo n’ibindi bihungabanya umuryango.”
Asoza uyu muyobozi wa Kiliziya muri Congo yagize ati “Abubaha Itegeko Nshingwa ntabwoba bafite bw’ubutabera. Ab’uburenganzira bwabo bwahonyowe nabo bari kwirengera bakoresheje iryo tegeko nshinga.”
Kiliziya muri Congo iri kugerageza guhuza abasinye amaserano hagati ya Perezida Kabila n’abamurwanya nka Etienne Tshisekeci na Moïse Katumbi kugira ngo bavane igihugu mu kaga.
Kubahuza ntibyashobotse kugeza kuri Noheli nk’ako babiteganyaga. Gusa kuwa kane hategerejwe inama ihuza amadiyoseze yose ya Congo, buzacya kuwa gatanu abatavuga rumwe na Leta basinya amasezerano na Leta ku buryo ibintu byagenda.
UM– USEKE.RW
2 Comments
Ngo “kujya butegetsi ku ngufu ntibivuze ubuvaho ku ngufu”! Aha rwose uribeshye cyane Son Eminence. Inzira abanyagitugu bacamo bajya kuri ubwo butegetsi, ni nazo zikoreshwa mu kububavanaho. Abanyarwanda bo babishyize mu mvugo nziza itomoye: Akaboko gafashe ingoma kayirekura abagaciye. Cyeretse ab’Imana ishatse kwirokorera mu banyagitugu yiremeye.
CONFERENCE NATIONALe SOUVERAINE…. le journaliste n’a pas bien redigé le nom du cardinal. Mes voeux del’année 2017 à tout le monde, toutes les bonnes choses. Lors de la conférence nationale souveraine il n’avait personne qui dormait chez nous au Congo suivant l’évolution du pays, je suis content de voir encore la photo du cardinal Monsegwo que Dieu vous garde tous
Comments are closed.