Digiqole ad

Interview asohoka muri Office: Obama ati “Iyo niyamamaza nari gutsinda”

 Interview asohoka muri Office: Obama ati “Iyo niyamamaza nari gutsinda”

Obama muri Interview iri mu za nyuma mbere yo gusohoka muri White House

Harabura igihe gito Perezida Obama agasohoka muri White House agahigamira Donald Trump uherutse gutsinda mu buryo butunguranye. Mu kiganiro kiri mu byanyuma yatanze akiri kuri uyu murimo Perezida Obama yavuze ko yashoboraga gutsinda iyo aza kuba yemerewe kwiyamamaza.

Obama muri Interview iri mu za nyuma mbere yo gusohoka muri White House
Obama muri Interview iri mu za nyuma mbere yo gusohoka muri White House

Ati “Ndabyizeye neza ko iyo nza kwiyamamaza nanone nari kubasha kuzana abantu benshi inyuma yanjye.”

Ni ibyo yatangagrizaga “The Axe Files” ikiganiro yakoze kuri uyu wa mbere gikorwa na Kaminuza y’ibya Politiki ya Chicago na CNN.

Ati “Ibyo ndabuzi nkurikije ibiganiro nagiranye n’abaturage hirya no hino mu gihugu, yewe n’abo tutabonaga ibintu kimwe bavugaga ko icyerekezo nganamo ari cyo.  

Mbere gato y’amatora n’intsinzi ya Trump, abantu benshi bavugaga ko babona hari ukuntu bidakwiye.”

Mu matora hagati ya Trump na Hillary Clinton nta n’umwe muri bo watsinze ku bwiganze busesuye. Gusa Clinton yarushije Trump amajwi y’abaturage agera kuri miliyoni 2,9 nubwo Trump yatsinze mu nteko y’abatora bagera kuri 565.

Mu kiganiro cy’iminota 50, Obama yavuze ko Abademocrates na Clinton mu kwiyamamaza ingingo zabo zitanyuze cyane abanyamerika benshi cyane cyane ku kuzahura ubukungu, bityo bituma Clinton atabasha gutsinda ku bwiganze bw’amajwi ya rubanda.

Trump amaze kumva ibyavuzwe na Obama ko iyo yiyamamaza yari gutsinda yahise ajya kuri Twitter ararikocora.

Ati “Perezida Obama yavuze ko atekereza ko iyo yiyamamaza yari kuntsinda. Nta kindi yari kuvuga, ariko NDAMUHAKANIYE!- Nta mirimo, ISIS, ObamaCare, etc…”

Obama na Trump bakomeje kutumvikana no kunengana kuva ibihe by’amatora biheruka.

Iminsi ibiri nyuma y’amatora bahuriye muri White House, kubonana kwabo kwarimo umususu mwinshi, ariko kuva icyo gihe aba bagabo ngo bakunda kuganira kenshi kuri telephone.

UM– USEKE.RW  

3 Comments

  • OBAMA ARANSETSA SANA NONESE KO HATSINZWE ABADEMOCRATE NTACYO YARI GUKORA NGO ATSINDE TRUMP NAWE YARI GUTUNGURWA……………. VIVE TRUMP UVUGISHA UKURI NTACYIHISHE INYUMA URUGERO ABAZUNGU NTIBAKUNDA ABIRABURA, YARABIGARAGAJE, BANGA ABAYISILAMU YARABIGARAGAJE, BASHYIGIKIYE ISIS , YAGARAGAJE KO ARIBO BAYISHINZE, BASHYIGIKIYE UBUTINGANYI, YAGARAGAJEKO CLINTON ARI NYIRASENGE WABO…………….

  • Ak’ubwirabura ntikabura.Wasanga yarashakaga kwiyamamaza abura aho anyura.Tekereza nk’umunyamerika kandi w’umudemicrate ureke ubwirabura bukunda ibyubahiro.

  • Genda Obama ugiye nabi..kubona ubutegetsi bwawe bwarashyigikiye Ubutinganyi–ntabwo nyakubahwa Museveni n’abadepite b’igihugu cye bazakwibagirwa!Igendere wahemukiye America kuko uriya muco mubi wahaye umurindi ushobora kuzaba kimwe mu bizayirimbura mu gihe kitari kure cyanee..

Comments are closed.

en_USEnglish