Abasirikare 5 b’u Burundi biciwe muri Congo
Abasirikare batanu b’Abarundi bari bambutse umupaka bakinjira muri Congo binyuranyije n’amategeko bakurikiye inyeshyamba zirwanya Leta yabo barashwe barapfa mu mpera z’icyumweru gishize.
Major Dieudonne Kajibwami umuvugizi w’ingabo muri Kivu y’Epfo yavuze ko imirwano yabayeho ubwo abasirikare b’u Burundi bari bakurikiye inyeshyamba za FNL bakinjira ku butaka bwa Congo.
Ati “Ni muri ubwo buryo bwo kwinjira ku butaka bwa Congo barwanye n’ingabo za Congo bikaviramo urupfu abasirikare batanu b’u Burundi, iwacu ntawapfuye.”
Byabereye hafi y’ikiyaga cya Tanganyika, abasirikare b’abarundi ngo barinjiye bagera ku birometero birenga 10 ku butaka bwa Congo mu gace kitwa Kiliba.
UM– USEKE.RW