Ni iyihe Sport wakora kugira ngo urambe kandi ugire ubuzima bwiza?
*WHO cg OMS bigira abantu inama gukora Sport 2h30 mu cyumweru
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gukora Sport ku buryo buhoraho byongerera umuntu ubuzima bwiza kandi bikagabanya ku kigero cya 34% ibyago byo gupfa imburagihe (gukenyuka).
Ubu bushakashatsi bwerekanye ko Abanyamerika, Australia n’Iburayi aribo baza imbere y’abandi ku isi mu gukora sport ku buryo buhoraho.
Inyandiko ya siyansi yo mu 2015 mu kinyamakuru ScienceJournal yavuze ko buri mwaka abantu miliyoni eshanu bipfa bakenyutse kubera ko batakoraga sport mu buryo buhoraho.
Kugira ngo ugabanye ibyago byo kurwara Cancer, Diabete y’ikiciro cya kabiri, indwara z’umutima n’izindi ndwara za karande Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima rigira inama abantu bato n’abakuru nibura gukora sport igihe cy’amasaha 2h30 mu cyumweru.
Iyi nama ivuga sport nk’ikintu cyose gikoresha umubiri ku buryo bukomeye ariko kandi bugereranyije.
Kugenza amaguru no kunyonga igare ngo ni byiza cyane kuko bigabanya cyane ibyago byo gukenyuka kubera indwara nka ziriya.
Sport yose ngo ntigirira akamaro umubiri ku buryo bungana, iriya nyandiko ya Science Journal ivuga ko kwiruka ku maguru no gukina umupira w’amaguru byongera cyane ubushobozi bw’imitsi mu gutembereza neza amaraso no kuringaniza uburemere bw’umuntu.
Sport za aerobic, kunyonga igare, umupira w’amaguru, kwiruka no koga ni ingenzi cyane kuko zigabanya gukenyuka uzize indwara ku kigero kiri hagati ya 15 na 47%.
Ku bakoreweho ubushakashatsi basanze ku kigero cyegera 45% abakina umupira w’amaguru, abiruka ku maguru n’abanyonga igare aribo bafite amahirwe menshi yo kudakenyuka Nk’uko bivugwa n’umushakashatsi Zeljko Pedisic wo muri Kaminuza ya Victoria (Australia) umaze igihe kinini mu bushakashatsi kuri gahunda ku mibereho n’ubuzima rusange.
Nkwiye gukora sport?
Niba ukeneye kubaho no kugera kubyo wiyemeza mu buzima ni ukuri ko ukwiye gukora sport kuko abahanga bemeza ko kurya neza ku kigero gikwiriye bidahagije ku mubiri.
Ntabwo ukwiye kwicara umwanya munini n’ubunebwe bwose urebe televiziyo cyangwa filimi ureba abazikina bafite umubiri mwiza ngo nawe uwuririre aho wicaye ubareba ntacyo ukora.
Ugendeye ku kikuneza umutima hitamo igikorwa cya sport ukwiye gukora kitakuvunnye kugeraho, kitaguhenze, kandi ubona ko igihe cyose wagikomeza udahagaritse.
Ibi bizongera amahirwe yawe yo gukora siporo ku buryo buhoraho bikongerere amahirwe yo kuramba kurushaho no kugira ubuzima bugira umuze.
UM– USEKE.RW