Ubushakashatsi: Inzoga zatuma ukora imibonano mpuzabitina idakingiye
Nubwo ushobora kuvuga uti ‘ndagasoma kandi ntikantere gukora iyo gahunda ntikingiye’ ariko ubushakashatsi bugaragaza ko amahirwe ari menshi yo gukora imibonanompuzabitsina idakingiye mu gihe wagasomye.
Abashakashatsi b’abanya Canada, bakoze ubushakashatsi ku ngimbi 12, zirimo abakobwa n’abahungu, babakurikirana mu buzima bwabo, baza gusanga iyo bagasomye bafata ibyemezo bihabanye nibyo bafata batakanyoye, cyane cyane ku ngingo yo gukora imibonanompuzabitsina.
Aba bashakashatsi baburira cyane cyane urubyiruko, ngo mu dukungu (hangouts) aho urubyiruko rw’ibitsina byombi ruteraniye, uko rugenda runywa inzoga, niko rugenda rurushaho kuba rwafata ibyemezo bibi, birimo kuba rwaryamana rutikingiye.
Ibi ngo ntibikunze kubaho mu gihe impande zombi zitafashe alcohol.
Ingaruka ziyo alcohol yafashwe mu kavuyo, ni uguterana inda, kwandura VIH/SIDA, umwijima wo mu bwoko bwa B, C na D nkuko byatangajwe n’abo bashakashatsi.
Bakaba baratangaje ko, uko wongera alcohol ya 0.1mg mu mubiri wawe, uba wiyongerera ibyago bya 5% byo kuza gukora imibonano idakingiye .
Corneille K. NTIHABOSE
UM– USEKE.COM
3 Comments
kuko iyo wanyoye inzoga akenshi ntabwo
ubutekerezaneza, ngumenyi ikibi nicyiza
niyompamvurero gukora imibonano mpuzabitsina
idakingiye bitaba arigitangaza kuriwowe
gusa inama naguha ujye wihangana ukoreshe
agakingirizo nahobyaba byakurangiranye.
Nibazireke rero cg Bajye banywa gake kuko icyambere ni ubuzima
nibyiza ko umuntu afata ka pression,mais kunywa ukarenza urugero c’est pas vrais.
Comments are closed.