Ingabo za Amerika zanyanye ku mirambo y’abantu zizabiryozwa
Ishami ry’igisirikare cya Amerika rya US Marine Corps, ryatangaje ko rigiye gukora iperereza ku mashusho agaragaza abasirikari bane ba Amerika banyara ku mirambo itatu y’abanya Afghanistan b’aba Taliban bapfuye.
Aya mashusho yagiye kuri Internet kuwa gatatu mu gitondo, agaragaza abasirikare bane banyara ku mirambo itatu, yambaye imyambaro gakondo yo muri Afghanistan.
Iyi video kandi yumvikanisha amajwi y’aba basirikare bashinyagurira ba nyakwigendera, umwe agira ati: “Umunsi mwiza nshuti”
Iyi video yahise ikwirakwira kumbuga za Internet, ngo ni aba Taliban bari bamaze kwicwa n’izi ngabo mu kurasana kwabaye kuwa mbere mu gitondo hagati y’ingabo za Amerika ziri muri Afghanistan n’abarwanyi b’abatalibani.
Imiryango y’abasilamu baba muri Amerika, bahise bamagana aka gashinyaguro k’ingabo za Amerika, isaba ko aba basirikare bihagarikaga ku bantu barashe bakwiye kubihanirwa bikomeye.
Gushinyagurira imibiri y’abishwe mu ntambara ngo binyuranyije n’amategeko y’igisirikare cya Amerika n’icy’ibindi bihugu byinshi ku Isi, ibi ngo bishobora gutuma aba bihagarikaga bagezwa imbere y’inkiko ngo babibazwe.
Capt. Gregory Wolf, umuvugizi wa Marine Corps muri Amerika, yavuze ko bari gukora iperereza ngo barebe koko niba aba ari abasirikare ba Amerika koko, ndetse ngo bamenye aho byakorewe n’imyirondoro y’ababikoze.
Capt. Gregory Wolf yemera ko ibyakozwe bitajyanye n’imigirire y’ingabo za Amerika.
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM
0 Comment
None niba nta WC zihari bari kunyara he?Mubareke di namwe mwahanyara.
Uzabatize akanwa kawe banyaremo.
umushubije neza,mbega imvugo mbi urabona hatari gushinyagurira imirambo?biragahitse cyane.
Iyo baba aba Islam babikoze byari kuvugwa ko ari intagondwa z’aba Islam.
Gusa nubwo baba barabyawe ubwa 2 mumwuka, ntanuhingutsa idini ryabo.
Aba islamu nibadahaguruka ngo barwanye ababateye mubihugu byabo nuru bazajya bapfa.
Jihad niyo gisubizo kubarengana bose.
Diplomacy yo muyireke.
Uwishwe wese na USA/NATO aba ari Taliban nubwo yaba afite imyaka 2 cg 100(uruhinja cg umusaza).
JIHAD
JIHAD
JIHAD.
Bashobora kuzahanishwa gufungwa 90 days.
Ako niko gaciro Umu Islam ahabwa hano kwisi itegekwa na Jedeo-Christians.
Bucya bwitwa ejo. Na nyina wundi abyara umuhungu. ukwirukankanye kera akumara ubwoba.
Kuvuka 1 gupfa irindi.
Ntagahora gahanze.
USA igeze kuri ntarengwa yo gukomeza kuba igihangange.
ALLAH AKBAR.
Sawa tu!!! Buri wese agira igihe cye, ubu ni icy’ananyamerika, ejo ni nde? Aba Rwandais (Mais comment???)Abo bari kunyarwaho???? Ariko wenda bishobora kuba ari nibihe byanyuma, kuko abakunzi b’Imana bazatotezwa. wabona atari ibi ra!!!!!!!!!??????????/
aaaaaaaaaaaahhh! biragayitse !
Ibyo bariya basirikare bakoze biragayitse kabisa si ubumuntu!!naho kuri Abdullah ntukavange ibintu!!!amadini uyazanye ute?none se abiturikirizaho ibisasu mu izina ry’abayisilamu nibo koko baba babohereje?nkeka ko bitari muri Coran yanyu!!so plz byitirire abanyamerika babikoze nkabo ubwabo kandi bazabibazwa wijya mu madini kuko byatuma tubona ko intambara z’amadini ziramutse zibaye mu Rwanda waba uwa mbere mu guhaguruka kandi nkeka ko ubusilamu ataricyo bubigisha!!!wivanga ibintu
Uvuze neza. Sibo baba babohereje. Baba boherejwe nigitugu cyibavugirizaho ubuhuha.
Baba boherejwe n’agahinda.
Baba boherejwe no gupfusha ababo.
Barakavuna umuh…………..bashinyagura!!!!ni bibi pe!!!!!!!!!!!!!1
kubanyaraho si ibintu bitangaje!none se ko bari babishe?sibyo bikomeye kurenza kubanyaraho?
Ntimugatukane nshuti mutamera nkaba basirikare! gusa ibi mujye mubyitondera kuko sinibaza ukuntu aya ma video agera ku mbuga za internet. gutsinda intambara rero bisaba amayeri menshi mwe mutatekereza mutari k’urugamba. naho abdullah ukangurira abantu za jihad sinumva uko atekereza kuko akwiye amasomo yihariye. kurwanya iterabwoba ku isi njye mbona atari ngombwa kubinyuza mu ntambara ahubwo hakwiye ibiganiro by’amahoro ku isi yose. iyaba gandi na martin king bari bakiriho bari kwigisha isi y’iki gihe politiki ya NON VIOLANCE. baca umugani mu kinyarwanda ngo “uguhima atiretse aravuga ngo ngwino turwane” Jihad rero ntacyo yatanga kuko nabandi bagira imbaraga. Tubake isi yacu izira intambara iraangwa n’amahoro n’ubwumvikane
Uransekeje rwose.
Umuntu aje afata nyoko kungufu wamujyana muri Diplomacy?
Umuntu aje agucunshumuriraho ama tonne ya za bombe wamujyana Arusha?
Wibagiwe imyigaragambyo yabanjirije Intambara ya Iraq? Byose byatanze iki?
JIHAD yonyine niyo izatuma ingabo z’abasahuzi ziva mubihugu zafashe bugwati.
Naho Diplomacy yo yireke.
Gandhi wenda yaramuhiriye ariko se wambwira ko interahamwe zari kuva kwizima kumahoro? Aba NAZI???
Va mumikino sha.
JIHAD
JIHAD
aba batype muzarebe neza muza sanga ari interas.sinumva ukuntu umuntu ufite ubwenge yashinyagurura umuntu wa pfuye kandi nawe aliyo maherezo yeeee..
ariko Murenzi we nawe wakora nkabiriya koko?Imana ikubabarire.iyaba wamenyagako umuntu ari nkundi ntiwakavuze kuriya.ese abaye ari umuvandimwe wawe banyaraho kuriya,byagushimisha?
.murenzi we urumugomesha iyaba waruzi ubuzima bwumuntu ntiwakavuze utyo
–
Comments are closed.