Umusore yashyize Tatouage ku gitsina cye none gihorana umurego igice kimwe
Uyu muhungu w’imyaka 21 wo muri Iran ubu afite ikibazo cy’uko igitsina cye gihorana umurego igice kimwe cyayo, nyuma yo kugishyirishaho ‘Tatouage’.
Abandika ibi bishushanyo ku mubiri, ngo bakoresheje udushinge twifashishwa mu kubikora, utwo dushinge ngo twinjiye cyane imbere mu gitsina cy’umusore maze bituma amaraso ngo atongera kubasha gusohoka mu gitsina (arteriovenous fistula) kugirango gituze.
Ku gitsinda cye ngo yari yandikishijeho ngo “borow be salaamat” (Amahirwe menshi mu ngendo zawe) ndetse anandikishaho inyuguti ibanza y’umukobwa bakundana ya ‘M’.
Ikibazo cyabaye kuri uyu musore, utaramenyekana amazina, nkuko byatangajwe n’inzobere zo muri Kaminuza ya Kermanshah muri Iran, zivuga ko “Festula” ari igihe imijyana ihura n’imigarura (y’amaraso), kandi ngo ubusanzwe buri kimwe gikora ukwacyo.
Mu minsi umunani nyuma yo gushyirwaho ‘Tatoo’, igitsina cy’uyu musore ngo cyaramubabazaga kandi nyamara kitanafashe umurego, nyuma y’igihe gito igitsina cye yasanze igice kimwe cyo hasi gihorana umurego, ariko ahagana ku mutwe ashwi da!
Ubusanzwe ku mugabo, ngo ni byiza kujya kwa muganga mu gihe igitsina cyawe kimaze hejuru y’amasaha ane (4) gifite umurego. Kugirango gifate umurego ni amaraso aba acyirukiramo anyuze mu mijyana (arteries) ariko ntibitinde ngo bikabye kuko imigarura nayo ikora akazi ko kuyagarura maze kigatuza. Hari ubwo rero, amaraso yinjira yisukiranya kurusha asohoka, ugasanga igitsina byakiviriyemo kugumana umurego udashira.
Uriya munya Iran ariko kugeza ubu akaba yaranze ko yabagwa ngo avurwe kuko uyu murego w’igice kimwe ngo utamubabaza na gato. Ngo ndetse ntabwo yicuza gushyira bene iriya mitako ku gitsina cye, byaje kukiviramo uyu murego w’igice kimwe udashira nkuko byanditswe na Newswhip.
Nubwo uyu musore atabangamiwe kugeza ubu, ariko ngo ni bibi cyane gushyira bene biriya bishyushanyo ku myanya myibarukiro kuko akamaro kayo ari ntasimbuzwa.
Abishushanyaho rero muramenye hari aho kudakinira bene iriya mikino!
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM
0 Comment
Ubundi se yari mubiki?
ariko se ubundi uwo mutako wogutaka igitsina nibwoko ki?njye ndabona arumurengwe,ubwo se ko adashaka kwivuza bizagenda bite ra?umuseke muzatubarize niba uyu musore ashobora gutera akabariro
yari gushaka ururimbo, none umushyukwe ni mwinshi. ariko kuki mukoresha ijambo umurego aho kuvuga umushyukwe. nashake indaya iramuvura uwo mushyukwe. azaze murangire indaya iba musanze.
uyu musore arantaje akinisha imboro ntazi ko aribwo buzima bwe ari nayo ituma yitwa umugabo?
ubwo ayo maraso naguma kumugumamo ntangaruka bizatera?
Njye ndumva ntakuzuyaza yakagombye kujya kwa muganga bakamusuzuma kuko ntagukina nubuzima.
umuregwe usiga inzara pe.
Kwishushanyaho uko kwaba ari kose ni bibi kuko uba uhinyuye Imana yo yakuremye uko.Jye rero numva twari dukwiriye kwishimira uko Imana yaturemye.THANKS.
uyu musore rero nanjye namugira inama yuko yajya kwa muganga kuko ubizima akina nabwo n’amazi ameneka ntayorwe.kdi nagira nabandi inama yuko hariya atari aho gukinishwa ndetse nabakunda kwikinisha.
yihagane pe
iyo umaze guhanga usanga ntakindi kintu wakora usibye kuba wantangira guhindura umubiro wawe uko ubishatse, none arabibonye muereke akomeze yange ko bamuvura, azashyima aruko bamubwiye ko ntawundi muti usibye kuyiteka, ndavuga kurikuraho burundu akabura n’ako kubara umuti kasigara.
barabazi!
Ese ubundi yajyaga he??? Kutagira umurego kumutwe sinibaza ko hari icyo bimurarira kabisa. Banyarwanda banyarwandakazi mukunda kwigana abanyamahanga, murarya muri menge!!!!!!!
uyu mu type yarirangije rwose basi pole copin
urwishigishiye ararusoma
ubusore buraryana ubundi iyo uhaze urihindura tatoo ni nziza ariko ujye ubanza umenye ibyo ugiye gukora
abatipe mujye mwitonda ibi sibyo gukinisha.
yarizize iyo abaza ntahubuke. gusa uwiyishe ntaririrwa nonese yakwivuje. aha nakumiro ni danger
a Dieu le sex.
Comments are closed.