Digiqole ad

SIKANDALI: FERWAFA na MINISPOC ninde wanjyanye umukobwa muri Erithrea?

Ibi byabaye ubwo Amavubi  yerekezaga muri Eritrea mu mukino ubanza wo gushaka itike yo kujya mu matsinda yo gushakisha itike y’igikombe cy’isi cyo mu mwaka 2014.

Umukobwa wajyanye n'Amavubi atari umufana, ntabe Umuyobozi ntabe Umunyamakuru/ Photo N Majaliwa
Umukobwa wajyanye n'Amavubi atari umufana, ntabe Umuyobozi ntabe Umunyamakuru/ Photo N Majaliwa

Abakinnyi, abatoza, abayobozi batandukanye, abanyamakuru ndetse n’abafana  bahagurutse ku kibuga cy’indenge i Kanombe kuwa Kane tariki ya 10/11/2011,  berekeza i Asmara, mu ndenge harimo abagabo gusa uretse umukobwa umwe!

Indege ikigera ku kibuga mpuzamahanga cya Asmara, delegation y’u Rwanda yaje kwakirwa n’umugabo ukora muri Ferwafa witwa Gahonzire Richard, wari warageze muri icyo gihugu mbere ngo ategure aho ikipe y’igihugu izacumbika.

Gahonzire yaje kwakira no kuramutsa abayobozi nka  Perezida wa Ferwafa Ntagungira Celestin (Abega) intumwa ya Minisiteri ya Siporo n’Umuco Bugingo Emmanuel,  n’abandi bari bamaze kuva mu ndenge,  yahise asuhuzanya na wa mukobwa ahita amubwira ngo Visa yawe yanduhije kuyibona kugeza n’ubu ntibiracamo.

Hahise haza umugabo w’umunya Eritrea ukora mu kigo gishinzwe abanjira n’abasohoka, afite urupapuro ruriho amazina y’abanyarwanda bose bari baje mu ndenge ya RwandAir, buri wese agahamagarwa mu izina akerekana Passport hanyuma igafatwa na Gahonzire Richard, ku bari bajyanye n’ikipe utari umukinnyi cyangwa umutoza cyangwa umuyobozi buri wese yahitaga atanga amadolari ijana (100$) ya visa ya Eritrea, hanyuma Passport zisigara zose ku kibuga cy’indenge.

Nyuma yo gusohoka ku kibuga cy’indege cya Asmara hanze hari hahagaze imodoka ebyiri, imwe yinjizwamo abakinnyi n’abatoza, umushoferi ahita yerekeza kuri Hotel yitwa Asmara Palace, yari yateguriwe gucumbikira ikipe y’u Rwanda.

Imodoka ya kabiri niyo yinjiyemo abanyamakuru n’abafana bari bagiye baherekeje Amavubi,  Gahonzire Richard abwira umushoferi wayo ko yerekeza kuri Hotel.

Perezida wa Ferwafa we yatwawe n’abayobozi b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Erithrea kumwakira, bamushyira mu modoka nawe yerekeza kuri Hotel ikipe yari icumbitsemo.

Wa mukobwa tutari twakamenye izina rye we yinjiye mu modoka yarimo Gahonzire Richard nawe yerekeza kuri Hotel yari icumbitsemo ikipe hamwe n’abayobozi.

Kuva icyo gihe uwo mukobwa w’umunyarwandakazi, ntiyongeye kugaragara haba ku myitozo y’amavubi, haba no ku mukino Amavubi yakinnye, ahubwo yagaragaraga mu gihe cyo gufata amafunguro aho ikipe n’abandi bose bariraga agahita yisubirira mu cyumba yari acumbitsemo nomero 428 nkuko muza kubibona hasi.

Ubushakashatsi bwakozwe na RuhagoYacu.com dukesha iyi nkuru, ni uko uyu mukobwa yari kuri liste y’abishyuriwe na Leta y’u Rwanda asimbujwe izina ry’umuntu utari wagiye witwa Rukerikibaye Raphael,  ku rupapuro hari handitse izina rimwe rya FATUMA,  ucumbitse mu cyumba nomero 428.

Kuri urwo rupapuro kandi hariho undi muntu nawe utari wagiye witwa Muvunyi Paul, wari wasimbujwe umusaza witwa Muramira we akaba yaracumbitse mu cyumba nomero 103.

Dore urupapuro ruriho ibyumba byishyuwe na Minisiteri ya Siporo n’Umuco

Nyuma y’umukino u Rwanda rwanganyije na Erithrea 1-1, mu rugendo rwo gutaharwabaye mu ijoro ryo kuwa 11/11/2011, indege yatinze guhaguruka kuko abanya Erithrea bari banze ko uyu mukobwa ataha kuko nta Visa yari yabonyetse imwinjiza mu gihugu cyabo.

Gahonzire niwe wagiye ku ‘Negocier’ ngo bamureke atahe, birangira koko aje mu ndege, irahaguruka itaha i Rwanda.

Ikinyamakuru cya RuhagoYacucom, cyari gifiteyo umunyamakuru,   cyakomeje ubushakashatsi bwo kumenya icyo uyu mukobwa yari ashinzwe, dore ko iyo aza kuba umufana yari kureba umukino, ndetse ubwo yavuganaga n’umunyamakuru mu ndenge byagaragaraga ko iby’umupira ntacyo abiziho.

Gahonzire Richard, ubundi ushinzwe Amasoko na ‘Marketing’ muri Ferwafa, yatangarije ruhagoyacu ati: “mu byukuri uriya mukobwa, sinzi niba ari n’umudamu, ntago nzi ngo yaje gukora iki kuko byaranambabaje kubona ataraje azanywe no gufana nk’abandi

Gahonzire, ushinzwe amasoko na Marketing muri FERWAFA
Gahonzire, ushinzwe amasoko na Marketing muri FERWAFA

Abajijwe ku bijyanye uwakoze urutonde rw’abantu bagiye muri Erithrea,  avuga ko byakozwe na Minisiteri ya Siporo n’Umuco, atari Ferwafa akorera, ngo byaranamugoye kuko liste Gahonzire Richard bari baramwoherereje y’abantu bazaza, ntago we yarimo ndetse ngo haniyongereyeho abandi bantu batatu, ngo niyo mpamvu indege yanatinze guhaguruka muri Erithrea igaruka mu Rwanda kuko bari bagize ikibazo cyabo bantu.

Bugingo Emmanuel wari uhagarariye Minisiteri ya Siporo n’Umuco muri urwo rugendo we yatangaje ko icyo Minisiteri yakoze ari ugukodesha indenge, naho ibijyanye n’abagiye mu rugendo urutonde rwakozwe na Ferwafa.

Kuri telephone igendanwa, uyu mukobwa wajyanywe kuri uyu wa gatatu tariki 11 Mutarama,  yatangarije ruhagoyacu.com ko nta makuru yaduha ku cyari cya munjyanye muri Erithrea ngo yari yitembereye tu bisanzwe!

Urebye uburyo ari Ferwafa na Minispoc bitana bamwana kuri uwo mukobwa, wakwibaza ninde wamushyize kuri liste y’abajya mu ndenge? yari ajyanywe n’iki?

Inkuru ya Ruhagoyacu.com

0 Comment

  • N’ubwiza bwe!

  • abaye arinkumi yari yishakira kuyigumana aho yari se ibyo yabizira bibaho ntiyari gukira gurara wenyine yishakira inkumi yo kumuraza akagubw aneza, ahhhhhhh

  • N’uko atari wowe? Imisoro nyine! Auditeurs bajye babivugaho di!

  • ARIKO ABANYAMAKURU MWAGIYE MWANDIKA IBIFITE AKAMARO KOKO IBYO SE BIRABAREBA NIBA UWAMUJYANYE YARASHAKAGA KWIRONGORERA SE MUSHAKA IKI?NTIMUKIVANGE,AHUBWO POLICE YONGERE IBAHAGURUKIRE MURI UYU MWAKA WA 2012 KUKO MUTANGIYE NABI.

    • Bravo kuwakoze iyi nkuru!!! uzi imisoro ntanga uko ingana!! barangiza bakayasesagura, ahubwo ukomeze iperereza maze bazahane uwabikoze

      • Ariko Paul we nawe koko wowe uwaguha ububasha ntiwarya abana,ikibi ni uko yagendeye ku izina ry’undi niryo kosa ryabaye.Tubabarire ubutaha ntibizongera.Ahumugabo aguye utereraho utwatsi,none nibo ejo niwowe.

    • ariko se iyo amujyana mu cash ze apana mu misoro yacu

    • iyo amukayana se muri cash ze apana mu misoro yacu

  • aaaahhhhhhhhhhhh, inkumi Ferwafa na Minispoc bose bahakana se ubwo ninde wyishyize kuri liste. Muranze mubaye abasambanyi tu.ni mwe mutuma ikipe idatsinda.ariko murumva , iyo nkumi itarajyanywe n’umwe mubayobozi ba Ferwafa na Minispoc.

  • uwamujyanye biroroshye kumumenya! Niba iyi nkuru ari ukuri kwanditsemo gusa, birumvikana ko Gahonzire yari azi mbere ko uwo mukobwa azaza. Mu kujya kumushakira Visa rero avuga ko byanamuruhije, ni uko uwamwohereje yari amuzi. Ubundi rero kuba hari uwakwijyanira inkumi yo kumuherekeza nta kibazo mbibonamo gusa yagombye kuba umugabo akanayirihira aho kubigereka ku misoro ya Rubanda.Ukwitana bamwana kwa Ministere na Ferwafa birerekana ko uwamwohereje akomeyebatinya kumutangaza ariko abazi abo bantu bajyanye n’ikipe bashobora guhita bamwibwira!

  • NIBA NTA B– USERIOUS BUBAYE MU BUYOBOZI , ABAKORA AMAKOSA NTIBAHANWE TUREREKEZA HE ? AHO SI ABABYINNYI BAHINDUKA GUSA ? UMUCO WO KUDAHANA ABATOBERA LETA MBONA HAKIRIMO IBIDASOBANUTSE KANDI IMYAKA 18 IGIYE GUSHIRA TUBISUBIRAMO!!!!!.IMPYISI ZIKWIYE KUVANGURWA N’INTAMA , ZIGAKANIRWA URUZIKWIYE KUKO INTITI ZAMINUJE TUMAZE KUZIGWIZA NTA MPAMVU YO KURENGERa ABANDUZA ISURA Y’UBUYOBOZI BWIZA KANDI BUBEREYE ABANYARWANDA TWUBAKA.

  • Nsyagarinyoweeee!! ariko sha mwabaye mute kabisa? mbere y’uko ngira ibyo mvuga ndabanza ngaye uyu muntu wanditse ngo abanyamakuru bajye bandika ibibareba, ahubwo se abi aho bitabangamye ni he? abababa uri hasi! reka nikomereze, nanjye nkirirwa ntuka amavubi ngo ni amasazi, naho aba yamagiwe! nawe inkumi zidafite umumaro ngo gutsinda byavahe n’umwaku ungana utyo? ariko bagiye bashaka inoti bashora muri iyo mishinga ya ntakigenda bakareka kunyunyuza rubanda? ubu ayo iriya nkumi yagendeyeho ntinafane sha?!!

  • Uramutse usomye iyi nkuru neza, ukanashyira munyurabwenjye, wasanga GAHONZIRE R.atabaye nyiri umukobwa, yarasabwe na nyirawe kumushakira Visa.
    Ikindi kubimenya ntibigoye kuko hari group uwo mukobwa yagiye mo, bityo akaba ari nayo yashakirwa mo amakuru.

    Naho kuvuga ngo kujyana uguherekekeza ntakibazo? wabanza kumenya nibe byari byemewe muri urwo rugendo!!!

  • Na DSK byamubayeho!

  • ese kuba uwo muyobozi yarifuzaga inkumi o kub aari kwihenjurira aho mukazi iyamutegera kumafarangaye ntakore muyakazi? urwishigishije ararusom aiyo maraya ye yari kuyitegera kuyo akuye kumufuka apana kumushyira muri liste yaba kinyi bigihugu! so azazire kunyereza umutungo wareta

  • Noneho ndemey! Ubu se uyu ujya mu mahanga si icyaha ndengamipaka raaa??? Police nifatire aho, kandi uwamujyanye akaya amafaranga y’igihugu nawe akurikiranwe !! Ntibibaho mba ndoga uwampaye inka!!1

    Wa mukobwa we nta n’isoni ukujya gutera umwaka ikipe!! iyo ubikorera iwanyu ukareka guherekezanya ikipe uwo muvumo!!!!

  • none se ubwo ukuri kuri he uwabahata igiti babivuga

  • Rwose ndumva iyi nkuru kuyitara nta kamaro mbona ifitiye abayisoma ahubwo mwakoze ubu paparazi gusa;kuko nicyabajyanye ntabwo mwagikoze.

  • Inquire is needed

  • Ariko aho gushyiraho iby’umupira mushiraho amateshwa; umutindi arota arya kandi umunnyiazira undi namwe mwirirwa musweranira mumastudio none?Mwihane naho ubundi muzarimbuka.Aya makuru ni amatiku gusa

  • Ko twese tuzi ko uyu Gahonzire yagiye Asmara mbere kandi ko Président wa Ferwafa ariwe waje ayoboye délégation kuki mutamubajije inkuru? Kuki madjaliwa yategereje amezi 3 kugirango asohore iyi nkuru kandi yarahari i Asmara? Murabona hatirimo icyintu cyo guhohotera uyu Gahonzire. Ndabasabye ko mwazakora iperereza ryanyu kumenya ukuri. murakoze

  • Ibi bintu, nta kwihesha agaciro birimo kabisa.
    Birababaje kandi numva hari abantu bafite gahunda ivuga ngo uwaguha amakash, warya abana, ubwo se iyo ni imishinga kweli, ahubwo uwaduha amakash ngo urebe uko tuyabyaza umusaruro mu mishinga tugateza imbere igihugu. ariko mwabye mute?

  • uyu mukobwa ndamuzi yitwa Uwase Fatuma akora muri Bufmar kacyiru ni comptable waho ukurikiranye imyitwarire ye akiri muri campus Nur yari yarabiyogoje

    • KANDI UBWO WASANGA AFITE “URUGO” ARI NA MAMAN W’ABANA!

  • ABAHEHESI OYEEEEEEEEEEEEEEEE!!!!!!!

  • njye ndumva ababikoze bahanwa kimwe n’abanyereza umutungo wa reta.

  • Jye ndumva abakoze ibi nta bwenge buhagije bafite. Ari nkanjye(uretse ko ntabikora,inkumi nayifatira Asmara naho ntizihabuze) nari gukora gutya: kumushakira igitambaro kinini kiriho amabara y’ibendera ry’igihugu akagikenyera, kumushakira vuvuzela akanitoza kuyivuza, kumusaba ko ajya azenguruka ikibuga induru yafatanye n’ijuru ubundi nyuma y’umukino ku kibuga tukaruhukira mu gitanda; nta n’uwari kurabukwa. Naho ubundi keretse babizimangatanije bikurikiranwe ntibyabura uwo bikoraho.

  • Ese agakuru ko AMAVUBI yaba yaritwaye mumikino nimeza? mbona uyu mukobwa ikosa yakoze nuko atageze no kikibuga ngo afane naho ubundi hari nabakora munzego nkiza FERWAFA, MIJESPOC ataruko babifitiye ubumenyi ahubwo aruko bagira akanya ko gukora imibonanompuzabitsina nabamwe mubayobozi batarabagore babo. Mureke itiku igihe cyararenze.

  • UBU NIBEREYE MURI AMERIKA .MWIHANGANE

  • yes kugenda sikibazo pee no kumurongora nuburenganzira bwe kuko ashobora kuba yujuje imyaka bitavugwa ko yashutswe .aliko se twibaze?icyo gisebo kubya visa tubyumva gute nkumuntu wajyanye nikipe yigihugu cyu Rwanda bidasobanutse ntaniyishyurire iyo visa hakiri kare ikindi ahabwa uwo mwanya kuki bitasobanuwe ngo huzuzwe ibyangombwa bye nkabandi banyarwanda bari bagiye?ibyo bintu bikwiye kubazwa ntibizongere abantu bakajya bagenda bujuje ibyangombwa kugirango ntibagaheshe isura mbi igihugu cyu Rwanda.

  • Ok iyi nkuru ni nziza pe gusa uyu munyamakuru nda mushimye ariko ngaye uburyo yakererewe kuyitangaza dore yivugiye ko yajyanye ni ikipe,ndiwe nari kuyishyiraho nkiri erithrea dore ko yari yabonye ko ikibazo cyavutse. ubu rero sinavuga ko yatinze kuyishyiraho agishaka amakuru kuko urabona ko ntayo yabonye arenze ayo yari gutangaza hakiri kare. none rero ukomeze ushake amakuru neza cyane cyane wabaza bariya bakuwe kuri lisiti bo baba bazi aho byapfiriye naho ubundi ntawakubwira ko ariwe wamutwaye nkaho wamushyizeho pistoli. gusa uyu mutungo wa leta wo abagenzacyaha bacu barebeko wakurikiranywa mu maguru mashya

  • ndumva arishoberamahanga rwose ariko urebye yari rendez vous kbsa

  • nyabuna nimusengere abo bantu aho kubasarana kuko birenze imyumvire

  • Kariyuki wakabije nanjye nize nur ko nabonaga uriya mwana nta kibazo cye ahubwo yikundiraga gusetsa ambiance ariko wimuharabika en plus iriya foto ntimugaragaza ko ariwe ibyo ubikuye hehe ?yenda ni undi ba Fatouma si benshi?

  • Agatsina katratsinze!Non ibi nibikurikiranwe kuko bishoboka ko aribo batera ikipe yacu umwaku!

  • Oya ntago numvise neza?
    Muravuga ko uwamujyanye yamupfubije?muravugako yamuteye indwara zandurira mu myanya ndangagitsina;muravuga iki?
    Icyo mbona abo bireba: umugabo n’umugore ntakibazo bifitiye,bakoze ibirori, abari bajyanye nabo babibaherekezamo…..abarya nimuryoherwe,ntimuri nkange wayuye,urwasaya rukaba rwaranze gusubirayo!

Comments are closed.

en_USEnglish