Digiqole ad

“i Remera ahatewe grenade ntabwo hari mu kato” – MININTER

Kuri uyu wa kane Ministeri y’umutekano mu gihugu, yahakanye ko i Nyabisindu mu murenge wa Remera ahatewe grenade mu mpera z’umwaka ushize, hatari mu kato nkuko byari bibajijwe n’abaturage.

Police muri uyu muhango yamuritse bimwe mubyo ikora
Police muri uyu muhango yamuritse bimwe mubyo ikora

Ibi byabajijwe mu muhango wo kumurika ibikorwa na MININTER kuri stade nto i Remera, aho abaturage babajije ibibazo bitandukanye bishingiye ahanini ku mutekano, bakabisubizwa n’abayobozi b’iyi Ministeri ibishinzwe.

Abaturage bavuze ko muri kariya gace ka Nyabisindu, kari munsi ya Remera, kaba kameze nk’akari mu kato nyuma y’uko haturikiye grenade igakomeretse abagera kuri 20.

Mu gusubiza iki kibazoDIGP NSABIMANA Stanley wari uhagarariye polisi, yavuze ko aka gace nta kato gahari nkuko bivugwa, ko hashobora kuba haragabanutse urujya n’uruza rwa nijoro rwahabaga bitewe n’ibiherutse kuhaba, ariko nta kato na gato kahari.

Mu bindi byagarutsweho, havuzwe cyane ikibazo cy’ibiyobyabwenge, cyane cyane URUMOGI, abagore ngo baba bakubita abagabo babo bitwaje ko bidahabwa agaciro n’ibindi.

DIGP NSABIMANA Stanley yavuze ko guhohotera umugabo nacyo ari icyaha gihanirwa nk’irindi hohoterwa ryose rikorerwa mu ngo, bityo ko abo bagore bakora ibyo bakwiye kujya bashyikirizwa ubucamanza.

Ministre w’Umutekano Sheikh Mussa Fadhiri Harerimana yavuze ko abaturage bagomba cyane cyane gufatanya n’inzego z’umutekano mu kwirindira umutekano, yavuze ko ubuyobozi bubereyeho gukora ibyo abaturage bashaka ariko nabo bakabasha mu kubishyira mu bikorwa, bityo ko no kurinda umutekano bagomba kubifatanya.

Nsabimana Stanley, Sheikh Mussa Fadhiri na Gen. Rwarakabije bari bayoboye uyu muhango
Nsabimana Stanley, Sheikh Mussa Fadhiri na Gen. Rwarakabije bari bayoboye uyu muhango

Muri iyi nama kandi uwari ahagarariye Police yavuze ko ahantu hagiye hahimbwa amazina mu mujyi wa Kigali kubera urugomo ruhabera n’andi mabi, bagiye kuhahagurukira, havuzwe ahitwa Sodoma (I Gikondo), California (I Nyamirambo)  n’ahandi

Ku kibazo cy’urumogi, Ministre Mussa Fadhiri yasabye abaturage kujya bafata abo basanze barunywa, cyangwa bagatanga amakuru ku nzego z’umutekano.

Gen. RWARAKABIJE Paul  umukuru w’amagereza mu Rwanda wari muri iyi nama, yabajijwe ko hari ibivugwa ko hari abatigiste (TIG) bagera ku bihumbi 30 bitazwi neza aho beherereye. Bamwe muri bo ngo baba bakora ibikorwa bihungabanya ry’umutekano.

Gen. Rwarakabije  yavuze ko nta mpungenge abantu bakwiye kugira kuko umuntu wese warekuwe ngo akore imirimo nsimbura gifungo, ibiro bishinzwe amagereza bizi aho aherereye. Nubwo ngo hari abimutse aho bari batuye ariko babashije kumenya aho baherereye, kandi ko bakurikirana imyitwarire yabo.

Ministre Mussa Fadhiri yavuze ko iki gikorwa kizongera nyuma y’amezi atandatu, ngo kikazajya kiba kabiri mu mwaka, kugirango abaturage bamenye ko abashinzwe umutekano ari bo babereyeho.

Abagororwa bamuritse ibikorwa byabo. Havuzwe ko ibikorwa bikorerwa mu magereza yose bifite agaciro ka militari 3 z'amanyarwanda
Abagororwa bamuritse ibikorwa byabo. Havuzwe ko ibikorwa bikorerwa mu magereza yose bifite agaciro ka militari 3 z'amanyarwanda
Gen Paul Rwarakabije ukuriye amagereza mu Rwanda
Gen Paul Rwarakabije ukuriye amagereza mu Rwanda
Deputy Inspector General of Police Stanley Nsabimana
Deputy Inspector General of Police Stanley Nsabimana

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Dukosore, ntabwo Paul Rwarakabije ntabwo ari Komiseri Mukuru w’amagereza ahubwo ni uw’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, rukaba ruhuza icyahoze ari urwego rw’igihugu rushinzwe imicungire ya za gereza n’ubunyamabanga bwa TIG.

Comments are closed.

en_USEnglish