Digiqole ad

Zimwe mu ntandaro zo gutinda kurangiza ku bagabo

Gutinda gusohora ni ukumara igihe kirekire kirenze igisanzwe : 2-10min ( ≥ 30min kuva utangiye kugira ubushake (sexual stimulation) utarasohora.

Gutinda kurangiza nubwo benshi bibwira ko ari byiza biteza ibibazo
Gutinda kurangiza nubwo benshi bibwira ko ari byiza biteza ibibazo/Photo Internet

Uko abagabo bagenda bakura (basaza) ni ko n’igihe basohorera kigenda kirusha ho kwiyongera, (kiba kirekire) hakaba n‘ubwo gishobora kwiyongera kugeza ku minota 30 umugabo atarasohora uhereye igihe yatangiriye kugira ubushake.

Bamwe muri bene abo bantu ntibaba banashobora gusohorera mu gitsina cy’umugore (umukobwa) ahubwo bagasohora ari uko bakoreye imibonano mu kanwa, caresses zo kugitsina (manual penile stimulation) cyangwa se ari uko bikinishije (mastrubation ).

Hari ibyiciro bitandukanye byo gutinda kurangiza ari byo:

• Iby’ubuzima bwose (life long): Kuva umuntu atangiye gusohora (puberte ) kugeza ashaje, akaba yifitiye ikibazo cyo gutinda kurangiza

• Ibiza nyuma (acquired): Mbere ukaba warangizaga bisanzwe, nyuma bigahinduka.

• Ibya rusange (generalized ) : Iyo biba hatitawe ku wo mwakoranye imibonano n’uburyo bwo gutegurana.

• Iby’umwihariko (situational delayed ejaculation) : Iyo bitewe n’uwo mwakoranye imibonano n’uburyo mwabyinjiyemo .

Impamvu zishobora gutera gutinda gusohora twazikubira mu byiciro bibili ari byo :

  1. Imitekerereze (kubonana n’umuntu mwiyibye, kubura rukuruzi y’uwo muryamanye,…)
  1. Imimerere y’ umubiri (harimo imiti nka prozac, mellaril, na za guanethidine cyangwa indwara zifite aho zihurira n’ibigize ubwonko nko kuvira mu mutwe n’ibindi.

Imivurire yo kurangiza utinze yibanda cyane cyane ku nkomoko yabyo. Ikaba ariyo ivanwaho, urugero niba imwe muri iyi miti ariyo ibitera hashakishwa indi, yo igahagarikwa.

Gutinda kurangiza cyangwa gusohora kuzana ingaruka zirenzeho:

  • Kureka imibonano mpuzabitsina
  • Ubuzima bwa babiri mu bashakanye burahungabana
  • Gutegereza ko umugabo asohora bikanga, haba hifuzwa kuroroka bikaba ikibazo.

Source: www.ncbi.nml.nhi.gov

Corneille killy Ntihabose
UM– USEKE.COM

19 Comments

  • ibibazo byo ni byinshi washyiraho icyo kurangiza vuba cyane < 1 min… ni ikibazo!

  • ok nishimiye cyane ino nkuru mwadukoreye vraiment icyo shaka kukubaza ungiriye neza wazambariza igisubizo, nukuvuga ndongoye vuba ariko mbere nkiri umusore narangizaga bisanzwe none ubu njya kurangiza byangoye rimwe na rimwe zikanga no kuza burundu nkarinda gutegereza undi munsi kandi umugore wanjye turakundana mba numva nanamwishimiye, ikindi ngira impungenge kuko hari igihe mba numva utuntu tumeze nkudusonga kwibya ry’ibumoso ese ntangaruka zaba zihari cyangwa impamvu zatuma umuntu atabyara wazisobanurira neza . ok urakoze ntegereje igisubizo hano cyangwa kuri iyo e. mail yanjye thx

  • Olivier wiriwe,kukibazo ufite kirakomeye kandi biterwa nibintu byinshi,ariko kuribwa kwibya byo birakomeye kandi byakuviramwo nindwara hanyuma,wampamagara kuri 0728587924,nitwa Dr Eric nagufasha.tukamenya oriantation umuntu yaguha.

  • muzacunge hari ninzoga zibuza gusohora
    cyane umugabo unyoye kanyanga nyinshi ntashobora gusohora bucyeye

  • Kubibazo byo kuribwa kuwo musore urongoye vuba, yarakwiriye kwihutira kwa Doctor kuko ntabwo arindwara yo kudebekerwa. Murakoze.

  • Jyewe mfite ikibazo cyokurangiza vuba umuntu yakora iki?
    Kndi mfite ukuntu nzana uduheri munsi kuri wa mutsi womunsi icyona kumenyesha cya1 ndakase sinzi impamvu yibyo.

  • Kayitare Bonsoir,wampamagara kuri contact zanjye 0728587924 ni Dr eric nkagufasha

  • Mwibagiwe ko no guhararukanwa nk’umugore n’umugabo nabyo bituma umuntu arangiza atinze. Kandi wajya hanze, ugahita urangiza kandi ugahita unashyukwa vuba. Mu gihe ku mugore wawe ukora agaturu kamwe gusa kandi ku wundi ukaba wakora nyinshi.

  • Dr. Eric,
    1)mwazatuganirira kubijyanye n’abasore barangiza vuba? ndavuga hagati y’amasegonda 40 n’iminota 3 kandi bakongera kugira umurego bitinze
    2) mwazatuganirira ku abasore igitsina cyabo gicika umurego burundu bari gukora imibonano muza gitsina
    3)mwazatuganirira ku abasore bashora gukora imibonano muza gitsina igihe cyingana n’amasaha abiri barangiza neza ku igihe gisanzwe ariko igitsina cyabo kitacika umurego muri icyo gihe cyose ( amasaha 2) ndavuga gukora imibonano ukaba wakora amaturu 11 ari connected nta kuruhuka,
    haba hari ingaruka byagira ?
    mbaye mbashimiye!!

    • Hirwa slt,kuma questions yose wambajije birumvikana ko ufite ibibazo.wanshatse tukavugana kuko imibiri y abantu ntitera kimwe kandi kuribyo bamwe barangiza vuba abandi batinze,yewe hari nabatagira amasoho basohora kuko biva nanone kundwara zitandukanye zifatira kubwonko cyangwa nibyorezo bidandukanye.gusa mbonanye nawe byamfasha.

  • njyewe narumiwe umugore wanjye aba ashaka ko ndangiza ntinze kuko we kurangiza kwe ntikuri hafi rwose njyewe nisabiraga Dr eric kunyihera umuti nkarangiza ntinze wenda umugore wanjye yareka kunca inyuma nako sinyuma ubu ni imbere kuko yarebinteguje

    • Osee slt,ufite ikibazo kiri kubagabo benshi biterwa nimpamvu nyinshi.

  • Dr. Eric,
    turategereje ko mwadusubiza kuko biratugoye pee…

    • Hirwa bite,wampamagara kuri 0728587924 tukavugana puisque ni texte ndende kandi bisa kuganira face a face.umfashije wampamagara cyangwa ukampa your contact plz

  • Osee slt,kuvuga ko ufite ikibazo cyuko urangiza vuba bikababaza umugore wawe,reka nkubwire icyo nikibazo kubagabo benshi kandi bikava nuko imisemburo ingana mumuntu,nangwa sensibilite du penis ingana.mubyo nagufasha kur ubu mugihe ugiye gukora iyo mibonano numugore wawe,jyubanza witegure,ushire impumu,ubwoba,ugire confiance yicyo gikorwa ugiyemwo,
    mugihe winjijemwoukumva gasa naho intanga zikoma uhita uvanamwo penis ou imboro yawe ukajya muri caresse pdt 3min ukaza ko ngera gusubizamwo ibyo bizagufasha kurangiza utinze kandi kugihe na madame yishime,
    sport,Marche,natation,pdt 10 à30min.
    Gufata ifunguro rikwiye ariryo dusangamwo ibyo duhinga iwacu nimbuto.

  • Njye najyaga ngirango abagore bose bakunda abagabo babazirika none muti nabyo sibyo,uwo muzungukazi mutweretse biragaragara ko ntarukundo agifitiye uwo mugabo we,buriya rwasenywe tu!Ubundi umugabo utinda kurangiza bamwita igihasha,niyo ari kurangiza avuza induru kuko amasohoro ye aba avanze n,amaraso. Abaganga mutabare abafite icyo kibazo cya viagra naturel!

  • Hari icyo mwadusobanurira ku byerekeye ku gutinda kurangiza k’umugore ko nabyo byaba bishobora gutera gutinda kurangiza k’umugabo?

  • Jye iki kibazo kirandeba cyane, natangiye nkora sex nkamara hejuru ya cinq minutes,nkaba capable ya maturu atatu. None ubu ituru ni iminota nka cumi nitanu nta turu ebyiri nakora? Des fois hari igihe ndangiza vuba iyo maze igihe kinini ntakora sex? Que peux je faire ?

  • Murakoze, ku iyi nkuru. njye mfite ikibazo cyo kurangiza vuba, kuburyo hari nigihe ntegura umugore wanjye mbere y’imibonano wenda naba ndikumusoma akanya nkarangiza ntarongoye ubwo ngategereza kongera kubishaka bwakabiri nabwo singeze kumunota ntararangiza. mwamfasha iki ko bibangamira umugore wanjye nkabibona?

Comments are closed.

en_USEnglish