Digiqole ad

Ibitekerezo bya Utuje Claudine, Umwamikazi wa ‘Make-up’ muri East Africa

 Ibitekerezo bya Utuje Claudine, Umwamikazi wa ‘Make-up’ muri East Africa

Make-up ngo ni akazi nk’indi yabeshaho umuntu

Claudine Utuje Mwangachuchu ni umunyarwandakazi ukora akazi ko gutunganya abantu (Make-up artist) aka kazi akora ngo kamufashije byinshi harimo no kwegukana igikombe cya mbere muri East Africa muri byo.

Claudine Utuje Mwangachuchu aganira n'umunyamakuru w'Umuseke
Claudine Utuje Mwangachuchu aganira n’umunyamakuru w’Umuseke

Claudine Mwangachuchu gukunda ibya Make-up yabikunze kuva ari muto arabikomeza uko aba mukuru nubwo bwose ngo ababyeyi be icyo gihe batabikundaga.

Ati “Nubwo ababyeyi banjye batabikundaga nakomeje gukora cyane ngo mbereke ko hari icyo nshoboye.  uyu munsi imyumvire yabo yarahindutse, turumvikana.”

Imbogamizi yahuye nazo muri aka kazi ngo zirimo ibikoresho bihenda kandi biva mu mahanga.

Ati “akenshi byansabaga imbaraga nyinshi kugirango mbone uko ibyo bikoresho bingeraho ndetse nk’undi wese ugitangira byarangoye cyane kubona abakiriya rimwe na rimwe n’abo nakoreraga wasangaga bafite ubumenyi bucye kubijyanye na make-up , byansabaga imbaraga nyinsi kugirango mbigishe ibiberanye nabo.”

Utuje avuga ko make-up ari ingenzi kuri buri muntu wese. ati “impamvu dukenera make-up , icya mbere ni uko tuba tugomba gusa neza, nk’abantu bagira uruhu rubi iyo bakoresheje make-up bibafasha guha uruhu rwabo ubundi bwiza.”

Abantu ngo bakwiye kwivana mu mutwe ko Make-up ari iy’abakobwa cyangwa abagore gusa kuko ngo n’abahungu n’abagabo bayikorerwa.

Make-up kandi ngo ijyana n’ikirere, iyo hakonje cyangwa hashyushye, hakaba iyo bisiga ku manywa n’iyo bisiga nijoro.

Aka kazi ngo katunga umuntu, ndetse agira inama urubyiruko gufunguka rukaba rwabizamo kuko nta bumenyi bwinshi abantu barabigiraho mu Rwanda. N’ababikora nk’umwuga ngo ni bacye. We abikora nk’umwuga yize.

Make-up ngo ni akazi nk'indi yabeshaho umuntu
Make-up ngo ni akazi nk’indi yabeshaho umuntu

Claudine yatwaye  igihembo bita “East africa’s best make-up artist 2016” mu marushanwa ya ASFA(Abryanz Style and Fashion Awards), ibihembo bikaba byarabereye i Kampala/Uganda. Niwe munyarwandakazi wa mbere kandi wenyine wari ucyegukanye muri iki kiciro.

Iki gihembo yagihawe bahereye ku bantu banyuranye (barimo abahanzi, abakinnyi ba cinema, abamurika imideri…)yagiye akorera ‘make-up’ biakgaragara ko bifite itandukaniro n’abandi babikora

Claudine agira inama abagore bagifite imyumvire iri hasi yo kwihangira imirimo.

Ati “hari abantu benshi bagira ubwoba bwo kwikorera, abagifite iyo myumvire nababwira ko guhanga imirimo bidasaba igishoro kinini, upfa kuba ukunda ibyo ukora kandi ufite intego y’ibyo ushaka kugeraho.”

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish