Ubumenyi, umutima n’indagagaciro mubishyire mu kazi – Mme Zulfati
Mme Mukarubega Zulfati washinze kaminuza ya UTB (yahoze yitwa RTUC) yasabye abanyeshuri 826 barangije mu mashami anyiranye muri iyi kaminuza gushyira kongera umutima n’indangagaciro ku bumenyi bavanye ku ishuri mu byo bazakora hanze. Avuga ko bakwiye kubera abandi intangarugero.
Aba banyeshuri barangije mu mashami ya Hotel and Restaurant Management, Travel and Tourism Management and Business Information Technology, ngo bagiye ku isoko bakenewe cyane muri ariya mashami ajyanye no kwakira abantu.
Celine Namahoro urangije mu ishami ry’ubukerarugendo avuga ubumenyi afite azabukoresha mu kurushaho kurata igihugu cye ku banyamahanga bagisura. Intego ye ni ukwihangira umurimo akiteza imbere.
Zulfati Mukarubega yatangaje ko aba banyeshuri bitezweho gutanga servisi nziza no kuzamura uru rwego nibakorana imirimo yabo ubushake, umutima n’indangagaciro nyarwanda.
Mukarubega avuga ko gutanga servisi inoze bikiri hasi mu Rwanda ari uko hakiri imyumvire yokudakoresha abantu babyigiye ahubwo abatanga servisi bagashaka gukoresha abatabizi bahemba macye.
Dr Callixte Kabera umuyobozi w’iyi Kaminuza avuga ko abarangije bitezweho umusanzu ukomeye mu kunoza imitangire ya servisi mu mahoteli, mu bukerarugendo no mu ikoranabuhanga n’ubucuruzi batanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu.
Dr Baguma Abdallah Umuyobozi muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe ireme ry’uburezi yavuze ko kuba aba banyeshuri baragize amahirwe yo kwiga umwuga ukenewe mu gihugu hari ikizere bitanga mu byo bagiye gukora.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
1 Comment
Nyamara ibyo uriya Mudamu yakoze harimo ubwitange da!
(ubundi ibintu byo gukora mu mahoteli, restaurent,… kera byari bisuzuguritse, ahubwo azashyire igitutu ku bafite amahoteri, utubari, bajye batangira abakozi babo imisanzu muri RSSB)
Comments are closed.