Abanyarwanda 44% gusa nibo bazi amahirwe bakura muri EAC
Mu kwitegura icyumweru cyahariwe gusobanura ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba kuva 6-14 Ugushyingo 2015, Minisiteri ishinzwe uyu muryango yatangaje ko hari intambwe igaragara wateye harimo no guhuza za gasutamo mu bihugu biwugize, isoko rusange, ibikorwa byo guhuza ifaranga na politiki imwe, ariko ngo Abanyarwanda 44% gusa nibo bazi amahirwe ari mu Muryango wa Africa y’Iburasirazuba (EAC).
U Rwanda rwinjiye muri uyu muryango mu 2007, ariko rwatangiye gushyira mu bikorwa amasezerano agenga ibikorwa by’ibihugu bigize Africa y’Iburasirazuba mu 2009 bitewe n’uko rwamaze imyaka ibiri mu myiteguro.
Umunyabanaga uhoraho muri MINEAC Safari Innocent yavuze ko mu byashyizwe mu bikorwa muri uyu muryango harimo ikurwaho ry’amahoro ya za gasutamo, ibyo byatumye ngo ubucuruzi bwiyongera.
U Randa rwoherezaga ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 50 z’Amadolari ya Amerika, ubu rusigaye rwohereza mu bihugu bya EAC ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 100 z’Amadolari ya Amerika.
Hamaze gukurwaho inzitizi zidashingiye ku mahoro ya gasutamo 83, hasigaye inzitizi 18 zigishakirwa uburyo zizavaho, murizo harimo izijyanye n’iminzani mu mihanda, amasezerano y’inkomoko z’ibicuruzwa n’izindi.
Kuva muri Mutarama 2014, uyu muryango watangiye gushyira mu bikorwa ihuzwa rya gasutamo ryuzuye, kuko urujya n’uruza rw’abantu, ndetse hashyizweho ikoreshwa ry’indangamuntu kujya mu bihugu bya Kenya na Uganda.
Nathan GASHAYIJA ushinzwe ibikorwa bya EAC yavuze ko umwaka ushize abantu basaga ibihumbi 938 bajya mu gihugu cya Uganda na Kenya bakoresheje indangamuntu isanzwe.
AbanyaKenya baje mu Rwanda basaga ibihumbi 350, ibi ngo bisobanura ko ikoreshwa ry’indangamuntu Abanyarwanda baryitabiriye kandi ribafitiye akamaro cyane.
Yavuze ko bitewe n’iyi gahunda, umubare w’abaza gukorera mu Rwanda bavuye muri ibi bihugu bya Kenya na Uganda wingoreye bitewe no kuborohereza. Abanyeshuri bajya kwiga muri ibi bihugu kandi nabo umubare wabo wariyongereye ugera ku bihumbi 15.
Uyu muryango wa EAC kandi ngo kuba ibihugu bikorana neza byongereye amahirwe y’akazi ku rubyiruko, aho mu Rwanda abagera ku 5000 babonye akazi muri banki no mu bindi bikorwa by’ubucuruzi.
Ku itariki 30/11/2013 habayeho gusinya amasezerano yo kugira ifaranga rimwe, ariko ibihugu by’akarere byihaye igihe cy’imyaka 10, kuko hagomba kubanza gusanisha amategeko y’ibijyanye n’ubukungu, gushyiraho ikigo kizaba gihuje banki zose muri aka karere “Central Bank”.
Ubuhahirane bw’u Rwanda n’ighugu cy’U Burundi bwaragabanutse
U Burundi ni cyo gihugu u Rwanda rwoherezagamo ibicuruzwa cyane kurusha ibyo u Rwanda rwakuragayo, ariko ubu ngo byaragabanutse cyane kubera ibibazo biri yo.
Umwaka ushize ibicuruzwa byoherejwe muri icyo gihugu byari bifite agaciro ka miliyoni 21 z’Amadolari ya Amerika, ubu byaragabanutse aho kuva mu kwezi kwa mbere kugeza mu kwa kane hinjiye miliyoni 9 z’Amadolari.
Imyaka umunani ishize u Rwanda rwinjiye mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ibyagezweho ngo ni byinshi kandi bitanga umusaruro mu mibereho y’Abanyarwanda, ariko kugeza ubu Minisiteri ishinzwe uyu muryango ivuga ko abamaze kumva amahirwe ari muri uyu muryango bagera kuri 44%.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW