Month: <span>December 2016</span>

Gambia: Adama Barrow yatsinze Yahya Jemmeh mu matora ya Perezida

Muri Africa byari bikunze kuvugwa ko amatora aba hazi uzayatsinda, muri Gambia ibintu bisa n’ibihinduye isura, nyuma y’aho Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje imibare y’ibyavuye mu matora, Adama Barrow utari umenyerewe muri Politiki, ni we watsinze amatora. Adama Barrow yagize amajwi 263, 515, (45,54%) naho Perezida wari ku butegetsi Yahya Jammeh mu gihe cy’imyaka 22 agira  […]Irambuye

Mu 2018 ngo tuzaba twishimiye imitangire y’akazi ka Leta ku

Kuri uyu wa gatanu ubwo Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yabwiraga abagize imitwe yombi y’Inteko ibikorwa bya guverinoma mu bijyanye no guteza imbere u rwego rw’imicungire y’abakozi ba leta yavuze ko hari intego yo kunoza imitangire y’akazi mu nzego za leta ikishimirwa ku kigero cya 80%  mu 2017-2018. Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’abakozi ba Leta bwagaragaje […]Irambuye

Mayor wa Nyamagabe ati “Rayon turayitsindira i Nyagisenyi”

Philbert Mugisha umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe yabwiye umunyamakuru w’Umuseke kuri uyu wa gatanu ko biteguye gutsinda Rayon Sports izaza mu mukino wa shampionat muri aka karere ku cyumweru igahatana n’Amagaju. Mu mikino y’umunsi wa karindwi wa Azam Rwanda Premier League uwitezwe cyane ni uwa Rayon Sports izaba yagiye kuri Stade Nyagisenyi iri mu murenge wa […]Irambuye

Byemejwe ko The Ben agiye kuza i Kigali

Mugisha Benjamin cyangwa se The Ben ni umuhanzi w’umunyarwanda uba muri Amerika ukunzwe cyane mu njyana ya RnB muri iki gihe. Byamaze kwemezwa ko agiye kuza gukorera igitaramo mu Rwanda. Ibi bikaba byashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bwa East African promotors imwe mu ma companies amaze kumenyekana mu gutegura ibitaramo bikomeye ndetse inafite isoko ry’ibitaramo bya Guma […]Irambuye

I Gitwe batumye Guverineri kuri Perezida Kagame ko bamukumbuye

Mu birori byo gutanga impamyabumenyi ku nsuro ya gatanu ku barangije muri   Kaminuza ya Gitwe, abashinze iyi Kaminuza basabye Guverineri mushya w’Intara y’Amajyepfo, kuzababwirira Perezida wa Repubulika ko bamukumbuye kandi bifuza ko yazagaruka kubasura kuko aaeruka mu myaka 15 ishize. Kuri uyu wa kane tariki ya 1 Ukuboza 2016 ku cyicaro cya Kaminuza ya Gitwe […]Irambuye

Wole Soyinka yajugunye Green Card anava muri USA kuko Trump

Umwanditsi w’umunyaNigeria uzwi cyane ku isi Wole Soyinka yatangaje kuri uyu wa kane ko yakoze ibyo yari yavuze mbere y’amatora ko azajugunya Green Card yo gutura muri US yari afite akanava muri iki gihugu niba Donald Trump atsinze amatora. Wole Soyinka yabwiye AFP ati “Namaze kubikora, namaze gundukana na USA. Nakoze ibyo navuze ko nari […]Irambuye

Kuri Noheli, Senderi azipimisha agakoko gatera SIDA yigana Rihanna

Kenshi usanga abantu bamwe bibwira ko Senderi afite ikibazo muri we cyo kuba yivugira ibyo yiboneye. Abandi nabo bakavuga ko ibyo akora abizi ahubwo ari amayeri yo gushaka guhora avugwa. Niwe muhanzi witirirwa buri kintu gishya kigezweho cyabaye. Ubu akaba yari afite izina rindi rishya rya Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora Amerika. Nyuma yo kubona […]Irambuye

Gicumbi: Insoresore ziswe “Abahubuzi” zirakora urugomo, zikambura abantu

Mu murenge wa Cyumba mu kagari ka Rwankonjo haravugwa insoresore ziswe “Abahubuzi” bamburira abantu ahitwa ku ishyamba ry’umuzungu. Aba bakora urugomo ku bantu bavuye guhaha cyangwa kurangura.  Aka gatsiko k’amabandi biswe ririya zina kuko ngo uwikoreye ku mutwe cyangwa ku kinyabiziga bahubura ibyo yikoreye bakabitwara yatera amahane bakamukubita. Umuyobozi w’Akagari ka Rwankonjo avuga ko aba […]Irambuye

en_USEnglish