Mayor wa Nyamagabe ati “Rayon turayitsindira i Nyagisenyi”
Philbert Mugisha umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe yabwiye umunyamakuru w’Umuseke kuri uyu wa gatanu ko biteguye gutsinda Rayon Sports izaza mu mukino wa shampionat muri aka karere ku cyumweru igahatana n’Amagaju.
Mu mikino y’umunsi wa karindwi wa Azam Rwanda Premier League uwitezwe cyane ni uwa Rayon Sports izaba yagiye kuri Stade Nyagisenyi iri mu murenge wa Gasaka mu mujyi wa Nyamagabe gukina n’Amagaju.
Amagaju aheruka guhura na Rayon Sports tariki 15/06/2016 uyu munsi i Nyamirambo bahuye n’uruva gusenya kuko Rayon yabatsinze ibitego bitandatu ku busa, hari mu mpera za shampionat ishize.
Uyu mukino wo ku cyumweru uritezwe cyane kuko Rayon Sports abakeba bayo bategereje kureba aho yatsikira, mu mukino itandatu iheruka gukina ntiratsindwa n’umwe, yatsinze itanu inganya umwe ari nacyo kiyibesheje ku mwanya wa mbere muri shampionat.
Philbert Mugisha uyobora Akarere ka Nyamagabe ari nako gafite iyi kipe y’Amagaju yavuze ko kuri iki cyumweru byanze bikunze Rayon bazayitsinda.
Ati “Tuzayitsinda duhagarike umuvuduko wayo, no kuva cyera Amagaju niyo yatsindaga Amaregura (Amaregura ni ikipe ya cyera yaje kuvamo ikipe ya Rayon Sports).”
Mugisha avuga ko biteguye guhagarika Rayon Sports ku kuba kugeza ubu itaratsindwa, avuga ko abakinnyi b’Amagaju babateguye bishoboka, nta birarane by’imishahara babafitiye kandi buri kimwe gikenerwa Akarere kakibahaye.
Mayor Mugisha asaba gusa abafana b’Amagaju n’abatuye mu mujyi wa Nyamagabe kuza ari benshi bagashyigikira Amagaju i Nyagisenyi bagatsinda Rayon.
Amagaju ubu ahagaze ku mwanya wa 14 mu makipe 16, amaze gutsinda imikino ine muri itandatu bakinye, aho yatsinze umukino umwe ikanganya undi ifite amanota ane gusa, mu gihe Rayon ifite amanota 16.
Imikino y’umunsi wa 7 itegerejwe muri iyi week end
2 Ukuboza, 2016
APR Fc vs Etincelles Fc (Stade de Kigali, 15:30)
3 Ukuboza, 2016
Police Fc vs Kirehe Fc (Kicukiro, 15:30)
Espoir Fc vs Musanze Fc (Rusizi, 15:30)
Gicumbi Fc vs Marines Fc (Mumena, 15:30)
Mukura VS vs AS Kigali (wimuriwe 27 Ukuboza)
4 Ukuboza, 2016
Sunrise Fc vs Bugesera Fc (Kicukiro, 15:30)
SC Kiyovu vs Pepinieres Fc (Mumena, 15:30)
Amagaju Fc vs Rayon Sports Fc (Nyamagabe, 15:30)
Nyuma y’uyu munsi wa 7 wa Azam Rwanda Premier Ligue nibw Umuseke uzatangaza urutonde rw’abakinnyi bane bazatoranywamo uzahabwa igihembo cya kabiri cy’umukinnyi w’ukwezi witwaye neza gitangwa n”UM– USEKE IT Ltd.
Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
7 Comments
Mayor urakoze guha morale ikipe ubereye Umuyobozi – Amagaju, gusa iyo ndangururamajwi bazongere bayisubize nyuma y’umupira, kuko Gikundiro turaje tubatsinde ducyure amanota atatu kuko niyo dukeneye.
Uyu Muyobozi yavuze uko abyumva Rayon Sport ntabwo ayiheruka ariganirira
Ni byiza ko ibi bitavuzwe n’umutoza kuko bamenyereye kuvuga ibibakoza isoni, bati ngaho bayobozi namwe nimushyireho akanyu.
Ati turaje duhagarike umuvuduko. Ese ari uguhagarika umuvuduko no gusuniha uwahuhutse horoshye iki?
Haaaaaaaaaaa!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Ese burya gasenyi yitwaga Amaregura hahahha? Niyo mpamvu bazi kunegurana hahaha
Meya ni byiza gutanga morale nk’umuyobozi ariko urimo kwikirigita ukisetsa! Ni ikihe kidasanzwe mwakoze se cyahagarika umuvuduko wa gikundiro? None twabatsinze bitandatu ubushize mutabagaburiye? Cg batakoze imyitozo?
Uyu wiyese ETO ubu iyo arebye ibyo aba avuze aba yumvaaa nta kibazo afite?
Amaregure se no kunegurana bihuriye he? Amaregure ntabwo ari ijambo riva kunshinga kunegura.
AMAGAJU NTABWO ASHOBORA GUTSINDA RAYON SPORT KANDI MWIBUKEKO NTA MWANA USYA ARAVOMA
NDABIVUZE NITWA HABIMANA JANVIER
Comments are closed.