Month: <span>April 2016</span>

Burya 1/2 cy’abantu bakuru ku isi bagendana indwara z’amenyo

Amenyo ashobora kwangirika akazamo umwobo cyangwa akarwara ku mpande kubera za ‘bacteries’ ziva ku byo turya ntitwoze neza amenyo. Ibi bishobora gutera kwangirika cyane kw’amenyo kugeza ndetse no ku ndwara ya Cancer. Ubushakashatsi buvuga ko 1/2 cy’abatuye isi bagendana indwara z’amenyo, gusa ngo abivuza batararibwa baracyari bacye. Abana nabo baba bafite ibyago byo kurwara izi […]Irambuye

Uwamariya ngo yiteguye gushyira Muhanga mu turere twesa imihigo

Umuyobozi  mushya w’akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice afite ingamba nshya mu mikorere y’akarere ke, ndetse ngo Muhanga nk’akarere katoranyijwe mu kugira umijyi minini wunganira Kigali, ngo ntigakwiye guhora kaza mu turere twa nyuma mu kwesa imihigo. Mu kiganiro cyihariye n’Umuseke, Uwamariya Beatrice yadutangarije ko mu karere ke kagizwe n’imirenge 12, ine muri iyo ikaba iri […]Irambuye

Urban Boys ngo yagarutse muri PGGSS kuyegukana

Safi Madiba,Nizzo na Humble nibo basore batatu babarizwa mu itsinda rya Urban Boys. Bavuga ko bagarutse mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6 kuryegukana bataje guhatanira irushanwa gusa. Mu myaka ibiri ishize iri tsinda nti ryigeze rigaragara mu bahanzi 10 bakunzwe mu Rwanda bitabira iri rushanwa riba ngaruka mwaka. Kubera ahanini ikibazo bagiye batangaza […]Irambuye

Rusizi: Abaturanye n’indaya ngo babangamiwe n’imico zigisha abana

Mu kagali ka Kamashangi Umurenge wa Kamembe no mu tundi duce tumwe na tumwe tubarizwamo abagore n’abakobwa bakora ibyo gucuruza imibiri yabo abatuye muri utu duce bavuga ko babangamiwe cyane n’imigirire y’aba bita indaya kuko ngo ari ikibazo ku burezi bw’abana n’umutekano muri rusange, kandi ngo ubuyobozi bukaba ntacyo bubikoraho. Mu duce tuzwi cyane mu […]Irambuye

Ushobora gutanga ikirego cyerekeranye n’ubukucuruzi ukoresheje ikoranabuhanga

Mu rwego rwo guteza imbere ubutabera no gukemura impaka mu byerekeranye n’ubucuruzi, Leta y’u Rwanda yashyizeho uburyo bwo gutanga ikirego no kugikurikirana kugera urubanza rurangiye hifashishijwe ikoranabuhanga. Mu Rwanda ubu hari inkiko z’ubucuruzi enye arizo: Urukiko rukuru rw’ubucuruzi, Urukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge, Urukiko rw’ubucuruzi rwa Musanze n’Urukiko rw’ubucuruzi Huye. Muri izi nkiko hafi ya zose […]Irambuye

Hari igihe ukenera abakubwira “hoya” kugira ngo ube uwo ugomba

Mu buzima, byinshi tubifashwa n’abantu bagenzi bacu, ndetse ntawabaho ubuzima bwa nyamwigendaho ngo agire icyo ageraho! Ariko iyo Imana ibona ibyiringiro byawe warabishyize mu bantu gusa, ijya yemera ko haribyo batagukorera kandi babishoboye, ngo nawe ugire icyo wimarira! Ibi bihe byo kubwirwa “NO” narabisuzumye nsanga bibabaza ubinyuramo, ako kanya ariko wasuzuma ugasanga iyo bitabaho utari […]Irambuye

Ikibazo cy’ubushomeri mu barangije amashuri kiracyari ingorabahizi

Kuri uyu wa mbere i Kigali hatangiye inama y’akarere ivuga ku murimo, atangiza iyi nama, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yavuze ko Leta irajwe inshinga no kugabanya umubare w’abantu badafite akazi cyane cyane biganje mu barangije amashuri. Minisitiri w’Intebe yavuze ko ubushomeri bushobora kuba inzitizi ikomeye yo kugera ku cyerekezo U Rwanda rwihaye, Vision 2020 na […]Irambuye

Urukiko rukuru rutesheje agaciro ubujurire bw’abakekwaho gukorana na Islamic state

*Hari uvuga ko adakwiye gukurikiranwa hamwe n’aba,…ngo yabuzaga ko inyigisho z’amatora ya Referendum zitangwa mu misigiti, *Uwafashwe ajya muri Syria we ngo ntiyumva uko yaregwa gukorana na Islamic State kandi uyu mutwe utagirana imishyikirano n’iki gihugu. Urukiko Rukuru kuri uyu mugoroba rusomye urubanza ku bujurire bw’ifungwa ry’agateganyo ry’abakekwaho gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa Islamic State. Urukiko […]Irambuye

Ngoma: Abakoresha umuhanda Kibare – Mutenderi barinubira uburyo wapfuye

Abaturage bo mu karere ka Ngoma bakoresha umuhanda wa  Kibare-Mutenderi mu murenge wa Mutenderi barinubira uburyo wangiritse bikabije ukabura gisanwa cyane cyane muri ibi bihe by’imvura aho wangiritse bikomeye cyane. Ubuyobozi bw’Umurenge buravuga ko nta gahudna ubu ihari yo gusana uyu muhanda ariko ngo bugiye gukora ubuvugizi. Kunyura muri uyu muhanda n’amaguru cyangwa n’ikinyabiziga ni […]Irambuye

Papa Wemba yapfuye adashyize hanze indirimbo ye na Diamond

Umuhanzi wari ikirangirire muri Afurika Papa Wemba yapfuye adashyize hanze umushinga w’indirimbo yari arimo gukorana na Diamond Platnumz wo muri Tanzania. Ibi bikaba byababaje cyane uwo muhanzi aho avuga ko atari yemera neza iby’urwo urupfu. Mu magambo yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, Diamond Platnumz yavuze ko mu byumweru bine bishize yari i Paris mu […]Irambuye

en_USEnglish