Digiqole ad

Muzika y’u Rwanda izagera ku rwego mpuzamahanga? Icyo Knowless abivugaho…

 Muzika y’u Rwanda izagera ku rwego mpuzamahanga? Icyo Knowless abivugaho…

Knowless niwe muhanzi usoje igitaramo

Ku isi abakunzi ba muzika twakunze benshi kuva kuri Elvis Plesley, Elton John, Madonna gukomeza…muri Africa dukunda ba Manu di Bango, Miriam Makeba, Mbilia Bel gukomeza mu karere Chameleone araganje kandi na ba Saida Karori bakanyujijeho…gusa nta muhanzi wo mu Rwanda uramamara ngo arenge mu Rwanda acuruze bikomeye no hanze yarwo. Knowless Butera avuga ko ikizere gihari, ko icyerekezo bagifite icyo basaba Abanyarwanda ari ukubaha igihe kuko muzika igezweho mu Rwanda ikiri nto.

Knowless ngo agiye gukora uko ashoboye afungure imiryango ya muzika y'u Rwanda ikundwe no ku rwego mpuzamahanga
Knowless ngo agiye gukora uko ashoboye afungure imiryango ya muzika y’u Rwanda ikundwe no ku rwego mpuzamahanga

Knowless yabwiye Umuseke ko ubu hari abahanzi mu Rwanda batangiye gukangukira gukora indirimbo mu ndimo mpuzamahanga bagamije kuzamura muzika yabo ikarenga imbibi z’u Rwanda, gusa ngo biracyari bito aka kanya.

Ubwe ngo yatangiye kwihatira gukora indirimbo mu ndimo z’Igiswahili n’icyongereza, ndetse Album ye ya kane ari gutunganya ngo nibura 1/2 kizaba kigizwe n’indirimbo zo muri ziriya ndimi.

Knowless, umuhanzi w’umukobwa ukunzwe cyane mu Rwanda, avuga ko ubu hari icyerekezo kuko muzika za bamwe mu bahanzi nyarwanda zatangiye kujya zerekanwa ku mateleviziyo mpuzamahanga, ibi ngo bitanga ikizere ko umuziki w’u Rwanda nawo uzarenga imbibi.

Knowless uherutse gukora indirimbo n’umuhanzi Roberto wo muri Zambia igakundwa cyane, ati “Tugomba no kureba amateka y’igihugu cyacu, umuziki dukora ubu nta gihe kinini umaze ukorwa, tugomba no guha igihe abahanzi bagakomeza gushyiramo imbaraga bagakora, buhoro buhoro umuziki wacu uragenda ugera ku rundi rwego.”

Imbogamizi abahanzi mu Rwanda bafite ngo muzika yabo isohoke igere hanze Knowless avuga ko ari ubushozi kuko ngo abashoramari batarashishikarira gushora muri muzika nka Business yunguka.

Knowles sati “Dufite impano, dufite umuziki mwiza kandi uryoshye, ariko turacyirya tukimara ngo dukore amashusho yo ku rwego rugezweho kugira ngo turenge imbibi kandi aba ahenze cyane, natwe mu gihe twabona ubushobozi ibyo abandi bakora twabishobora tukagera kure.”

Knowless wegukanye irushanwa rya PGGSS riheruka, yabwiye Umuseke ko ari gutegura Album ye ya kane ngo izaba itandukanye n’izindi zose, ateganya ko izaba iriho indirimbo 10 cyangwa 11 ariko ngo 1/2 cyazo zikazaba ziri mu ndimi z’amahanga mu rwego rwo guha muzika ye indi nzira. Iyi Album ngo ateganya kuyisohora mu kwa karindwi uyu mwaka.

Kugeza ubu uyu mukobwa afite indirimbo enye gusa ziri mu ndimi mpuzamahanga, yemera ko ari nke ariko ko agomba kuzongera vuba kugira ngo ntahere mu Rwanda gusa.

Avuga ko nka we, afatanyije kandi n’abandi, agiye gukora uko ashoboye agafungura imiryango no ku bandi akumvisha abantu ko mu Rwanda hari umuziki mwiza kandi ushobora no kugera ku rwego mpuzamahanga.

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ohhh baby gal, how will you grow international while you don’t even have an active twitter account?

    I am not discouraging you, just a piece of advice.
    I am your fan, courage

  • Courage Butera wacu, birashoboka

Comments are closed.

en_USEnglish