Digiqole ad

2015 Report: u Rwanda ni rwo rutarimo ruswa nyinshi muri EAC, muri Africa ni urwa 4

 2015 Report: u Rwanda ni rwo rutarimo ruswa nyinshi muri EAC, muri Africa ni urwa 4

Ingabire-Marie-Immaculée-umuyobozi-wa-Transparency-Rwanda-ubwo-bamurikwaga-raporo-igaragaza-uko-ruswa-ihagaze-UM– USEKE

*Kuri Ingabire Marie Immaculee umuyobozi wa TI-Rwanda, agatambwe katewe ni gato, haracyari inzira ndende mu kurwanya ruswa,

*Igihugu cya Denmark ni icya mbere ku Isi mu bitabamo ruswa, ngo n’u Rwanda uwo mwanya rwawugeraho,

*Ubu bushakashatsi bukorwa hagendewe ku bindi byegeranyo no ku buhamya bw’abashoramari

Icyegerenyo mpuzandengo cya 2015 ku buryo abantu bumva ruswa mu bihugu byo ku Isi cyasohowe n’Umuryango urwanya Ruswa n’akarengane, Transparency International, u Rwanda ruri imbere y’ibihugu byo mu karere k’Africa y’Iburasirazuba mu kutabamo ruswa nyinshi, muri Africa ni u rwa kane,  ku Isi ni urwa 44, rwazamutseho amanota itanu.

Abayobozi ba Transparency International mu Rwanda bamurika iki cyegeranyo kuri uyu wa gatatu
Abayobozi ba Transparency International mu Rwanda bamurika iki cyegeranyo kuri uyu wa gatatu

Kuri uyu wa gatatu tariki 27 Mutarama, ku Isi hose aho Umuryango Transparency International ukorera hamuritswe ubu bushakashatsi bwitwa (Corruption Perceptions Index 2015), aho u Rwanda bigaragara ko ruhagaze neza ariko ngo ntibikuyeho ko ruswa ihari.

Muri iki cyegeranyo cyasohotse, bigaragara ko u Rwanda muri 2015 rwagize amanota 54 ruvuye kuri 49 rwari rufite mu 2014, ibyo bituma rufata umwanya wa 44 ku Isi, uwa 4 muri Africa n’uwa mbere mu karere ka Africa y’Iburasirazuba.

Mu mwaka ushize, u Rwanda rwazamutseho imyanya 11 ku Isi kuko rwari urwa 55 mu myaka itatu ishize ikurikirana, aho mu 2014 rwari rufite amanota 49, muri 2013 na 2012 hose rwagize amanota 53 ariko ruguma ku mwanya umwe.

Ku rwego rw’Isi, mu bihugu bitanu bya mbere bitarangwamo ruswa nyinshi, habanza Denmark n’amanota 91, Finland na 90, Sweden na 89, New Zealand na 88 n’igihugu cya Netherlands gifite amanota 87.

Muri Africa, Botswana ni iya mbere ifite amanota 63 ikaba iya 28 ku Isi, Cape Verde (Ibirwa bya Cap Vert) n’ibirwa bya Seychelles byose bisangiye amanota 55 bikaba ibya 40 ku Isi ndetse n’ibya 2 muri Africa, u Rwanda ni urwa 4 muri Africa naho Mauritius (Ibirwa) ni iya 5 muri Africa n’iya 45 ku Isi n’amanota 53 imyanya isangiye na Nmibia.

Mu karere U Burundi nibwo bwamunzwe na ruswa cyane n’uwbo n’ibindi bihugu biri kure. U Burundi ni ubwa 150 mu bihugu 168, ni ubwa nyuma muri EAC, ni n’ubwa 40 muri Africa n’amanota 21.

Tanzania ni iya kabiri muri EAC mu kutagira ruswa nyinshi, ifite amanota 30 ikaba iya 26 muri Africa, ndetse n’iya 117 ku Isi, Kenya na Uganda bisangiye amanota 25 n’umwanya wa 33 muri Africa n’uwa 139 ku Isi.

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Mme Ingabire Marie Immaculee, avuga ko atishimiye umwanya u Rwanda ruriho kuko ngo rushobora gukora neza rukaza mu myanya ya mbere ku Isi.

Ati “Nibyo, ntabwo nishimye nubwo u Rwanda ari urwa kane muri Africa n’urwa mbere mu karere n’urwa 44 ku Isi, ni umwanya umuntu yavuga ngo ni mwiza ugereranyije n’abandi turi kumwe ariko jyewe si wo nifuza…ndabona nk’u Rwanda tugenda dutera agatambwe gato, kandi gutera intambwe nini bishoboka.”

Yongeyeho ati “Ruswa si umuvumo kuri twe, nta n’uwayituroze, ni ubushake bwacu nk’Abanyarwanda, tubifatanyije twese buri umwe akanga kuyakira no kuyitanga, ndibwira ko icyo cyashoboka.”

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, avuga ko aya manota atangwa hashingiwe ku nzego zihari n’ubushake bwa politiki buhari mu kurwanya ruswa. Yavuze ko niba abagenzuzi basanga hari urwego rw’Umuvunyi, ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya Ruswa, n’ubushake bwa politiki, bihita byongera amanota, kandi ngo kuba izo nzego zihari zikora ni ikigaragaza ko ruswa iba ihari.

Gusa, Ingabire yizera ko u Rwanda byashoboka ko rwaza ku mwanya wa mbere ku Isi mu bihugu bitarangwamo ruswa, aho gukomeza kwigereranya n’ibihugu ruturanye na byo bigaragara ko ari abarwayi bicumba akabando ugereranyije na ruswa ihavugwa.

Ati “Mu bihugu 10 bya mbere dushobora kuzamo, abazamo se ugira ngo hari ishuri babyizemo, icyakorwa ni uko inzego zose zakora ibyo zishinzwe cyane twebwe Abanyarwanda, kuko iyo tureba ruswa dutinda kuwayihawe ntiturebe uwayitanze, kuko ayikwatse ntuyimuhe wabona aho umurega ko yakwimye serivise.”

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Ubwo ni byo!!!!!!!
    Mbega Rwanda.
    Ibifi binini harya ntabyo tuzi.
    Imishinga yose inyerera ite?
    Muzakore na raporo ku karengane, tuzaba aba mbere ku isi.
    kuko mu Rwanda niho imishahara ingana, nta nzara ihari, nta mukene, abaturage bafite amazi meza 85%,
    ibikora remezo biramba etc. Kagame ntako atagira mukamutenguha. Nimuba mu Rwanda atakiyobora mwitegure amabura Kagame.

    Iminsi izaberekana.

  • Ubwo ni byo!!!!!!!
    Mbega Rwanda.
    Ibifi binini harya ntabyo tuzi.
    Imishinga yose inyerera ite?
    Muzakore na raporo ku karengane, tuzaba aba mbere ku isi.
    kuko mu Rwanda niho imishahara ingana, nta nzara ihari, nta mukene, abaturage bafite amazi meza 85%,
    ibikora remezo biramba etc. Kagame ntako atagira mukamutenguha. Nimuba mu Rwanda atakiyobora mwitegure amabura Kagame nkuko bamwe mubyivugira. Birenge ni wowe ubwirwa

    Iminsi izaberekana.

  • Hakorwe Research n’urwego rwigenga, Population ciblée ibe Abikorera , murebe ngo Urwanda
    ruraba urwanyuma ku isi , ariko byose babikorere online , iby’Urwanda ! hahahahahahahaha,
    Abakora nabi nibo baramba mu kazi gusa! Ubu njyewe ndahamya ko tugeze ku gasongero ko
    kurya Ruswa !Njya nibuka Ku Gitamaduni ibyo ba P.C batubwiraga agahinda kakenda kunyica!

  • yewe inzira iracyari ndende nko mu itangwa ry’akazi mu turere ho bikabije aho Uzi gupostula mu bashaka akazi bamwe bagahamagarw kuri tel ngo baze bahindure ibyo bakoze hari naho mujya muri interview ukabona abaje kuyikora nta kizamini cyanditse bakoze.yewe ikimenyane ntikizabura ahantu hose ni ukubitega amaso.

  • nifashe ku munwa

Comments are closed.

en_USEnglish