Muhanga: Inyubako y’Akarere yatashywe imirimo yo kubaka itarangiye neza
Mu muhango wo gutaha ibiro by’inyubako y’Akarere ka Muhanga wabaye kuri uyu wa kabiri Guverineri w’intara y’Amajyepfo Alphonse Munyantwali yasabye ko bakomeza kubaka bagasoza ibitararangira. Kuvugurura iyi nyubako byatwaye miliyoni 400.
Hashize igihe kirenga umwaka ibiro by’Akarere ka Muhanga bitangiye gusanwa, Yvonne Mutakwasuku umuyobozi w’aka karere yavuze ko iyi nyubako bari kuyimurikirwa mu kwezi k’Ukwakira 2015 ariko hakaba harabayeho gutinda kurangiza imirimo yo kugasana.
Uretse ahagaragarira amaso ko hatuzuye hari na bimwe mu bikoresho bitaragezwa muri iyi nyubako.
Yvonne Mutakwasuku yabwiye Umuseke ko kuvugurura iyi nyubako byatwaye miliyoni zisaga 400, gusa hakaba hari bamwe mu bandi bayobozi b’Akarere bari badutangarije mbere ko inyubako y’Akarere izuzura itwaye miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda.
Nubwo nta nyandiko igaragaza umubare w’amafaranga yakoreshejwe mu gusana iyi nzu, byavuzwe kenshi ko amafaranga yo kuyivugurura yaba ari menshi ugereranyije n’imirimo yagombaga gukorwa, umwe mu bashinzwe ubukungu yavuze ko atari menshi kuko ngo hakoreshejwe ibikoresho bikomeye kandi bihenze cyane.
Umuyobozi w’Akarere yavuze ko izo miliyoni zisaga 400 zitagiye ku mirimo y’inyubako gusa ko zanavuguruye ibindi biro ubuyobozi n’abakozi b’Akarere bagombaga kuba bimukiyemo by’agateganyo mu gihe cyo kuvugurura iyi nzu bari basanzwe bakoreramo, ndetse ngo hanaguzwe moteri nini icanira ibiro by’Akarere byose.
Alphonse Munyantwali, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo ashimira ibyo ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwagezeho muri iyi myaka itanu ishize.
Akavuga ko imirimo isigaye ariyo mike ku buryo yizera adashidikanya ko komite nyobozi izasimbura iriho izayirangiza.
Guverineri Munyantwali yashimiye komite nyobozi icyuye igihe kuba yaratekereje kuvugurura iyi nyubako bikagenda neza batitaye ko hari abandi bazayikoreramo babasimbuye.
Muri iki gikorwa abantu benshi bashimye ko inyubako nshya y’Akarere ka Muhanga yatashywe abaturage batumiwe bakumva amagambo ajyanye n’ibikorwa iyi komite nyobozi yagezeho mu myaka itanu ishize bari ku buyobozi mu gihe habura igihe gito ngo basoze ikivi cyabo.
Elisee MUHIZI
UM– USEKE.RW/Muhanga
15 Comments
Bagombaga kwese imihigo nyine, ejobundi nibyikubita hasi ntimuzatangare.
Mutakwasuku arashaka ko nawe yasiga hari igikorwa cy’indashyikirwa amenyekanyeho gusa biratangaje ukuntu ari gusiganwa n’iminsi akaba atashye ibicyubakwa.
Ahubwo mayor w’undi n’aze ashake amafaranga y’ubake i bureau by’akarere bigezweho kuko ndabona ibi bitajyanye n’umugi wa Muhanga, urebye akarere ka kamonyi, Ruhango n’utundi turi kubakwa ndahamya ko dukeneye akandi karere.
Ariko se kweri, ubu gouverneri ntibamugushije mu mutego; hari aho mwigeze mubona umuyobozi ahamagarirwa gutaha imishinga ituzuye? Habaho umuhango wo gushyira ibuye ryambere ahagiye kubakwa igikorwa iki ni ki.Hakazabaho umuhango nyirizina wo gutaha icyo gikorwa; Ntabwo bari kubyita gutaha ibiro by’Akarere, bari kubyita ko babanje gusura aho imirimo yo gusana Akarere igeze. Maze NYOBOZI izajyaho ikarangiza imirimo isigaye, ishobora no kugaya bimwe, ikongeramo ibindi, kuko ibi mu nyubako rwose ni ibisanzwe, maze igihe cyagera inzu imaze kuzura igatahwa.
Hari byinshi nkeka ko buri NYOBOZI mu turere dutandukanye zisize zitarangije, abazaza bazabirangiza nkuko nabo hari ibyo basanze bitarangiye bakabirangiza. Biriya bintu ntibizongere rwose.
ni ugupfundikanya. afite ubwoba ko umugati uri kumusiga, wenda ntiyizeye ko azabona jndi mbehe. [email protected]
Gahoro gahoro gahoro nyamara nirwo rugendo. iyi nyubako izuzura ntakabuza
Nshimiye ubuyobozi bwa Muhanga district, baragerageje kandi gutumira abaturage bakabereka igikorwa cyiza nka kiriya ni ikintu cyiza cyo gushima.
Naho ibyo kuba inyubako itararangira ni ibisanzwe natwe izo tubamo umugabo ahora yubaka birerekana ko ntacyo yishinja bamwe bayarya nti bashobora gukora nka biriya.iyaba byashobokaga yagarutse agakomereza aho yaragejeje kuko afite icyerekezo kandi aravana akarere kure akanyura mu nzira zitoroshye.
Ibyo uvuga ni byo bakoreramo banubaka ariko inyubako bayitaha ku mugaragaro yuzuye neza. Mayor yagombaga kubishyira muri hand-over asigiye S/E, umusimbuye akazakomeza imirimo ariko ntaho byabaye ko bataha inyubako itararangira.
urakoze gushima nibura wowe uruta abanenga byose ariko ntukitwe politiki
Ariko Mana yanjye Abanyamakuru baransetsa inyubako y’akarere yakuzura gute mu gihe rwiyemezamirimo agomba gutanga kimwe cya cumi cy’isoko yatsindiye nawe akagabanyaho mu byo agomba kubaka ibuifu byarakwedutse kandi abayafite nibo usanga barya ruswa.
Ngo ayakoreshejweimirimo yose ni angahe? ko banyuranya se 200 millions barazimize. ariko ntibanavuze n’ayagiye munda nako mu bifu by’abantu bacye
ariko Muhanga waragowe nibo bariye amafaranga nyakubahwa yatanze yo kubaka hoteri none ngo bahahinduye ibigega by’amazi nti ukadukoze isone. FPR tabara muhanga aba banyauryango bashya baje bashaka kuvanaho 70% ngo babone uko babaho; Muhanga iraboshye; Francois ishyura amakawa; ibigega by’amazi ugenda ushyiraho.
Harya kuyobora Muhanga nukuba uzi kurya ka bitugukwaha? uzi no kuvangura abantu ukagira nkunzi?
Uriya mwanda usize ku bureau bya mineduc ngo utashye inzu wujuje mbega weee
AKarere ka Huye kubatswe mbere ya 1990 ariko uko kameze ntiwakagereranya nako ka Muhanga kitwa ngo kasanywe nigute umuntu afata akarere kameze kuriya mumugi na icyerekezo 2050 dufite kweli? Birababaje Mayor mushyashya azahindure akarere kabiza yongereho indi floor yubake ibijyanye na icyerekezo.
Comments are closed.