Month: <span>August 2015</span>

Libya: Abimukira 200 barakekwaho kugwa mu mazi bagapfa

Abatabazi baremeza ko hari abimukira 200 bashobora kuba bahitanywe n’amazi ubwo ubwato bubiri bwarohamaga bugerageza kwambuka inyanja ya Mediterane. Ubwato bwa mbere bwarimo abantu 50  byarohamye ejo hanyuma buza gukurikirwa n’ubundi bwarimo abantu 400 nabwo burarohama. Iyi mpanuka yabereye hafi y’umujyi wa Zuwara uturanye n’inkombe kandi kugeza ubu nta  makuru y’abarokotse iriya mpanuka aratangazwa. Ariya […]Irambuye

Lionel Messi niwe mukinnyi wa mbere i Burayi wa 2015

Messi niwe wabaye umukinnyi mwiza w’i Burayi mu 2015 igihembo atwaye ku nshuro ya kabiri nyuma ya 2010-2011. Lionel Messi yatsindiye FC Barcelona ibitego 58 mu mikino 57 atanga imipira 31 yavuyemo ibitego, Messi kandi yesheje umuhigo w’ibitego byinshi muri shampiyona La Liga (286), wari ufitwe na Telmo Zarra (251)  ubwo yatsindaga ibitego bitatu bakina […]Irambuye

Abakozi basukura CHUK n’ubuyobozi bwabo ntibajya imbizi

Bamwe mu bakozi ba Sosiyete ‘SUKURANUMWETE Ltd’ ikora isuku mu bitaro bikuru bya Kaminuza y’u Rwanda bya Kigali, CHUK barashinja ubuyobozi bwabo ruswa, kutabazigamira, kubatererana iyo bagiriye impanuka mu kazi n’ibindi, gusa ubuyobozi bwabo nabwo buhakana ibyo bushinjwa byose, ndetse bukavuga ko ntawe bwaziritse ku buryo uwakumva atishimiye akazi ngo yagenda. Bamwe mu bakozi bavuga […]Irambuye

Imiryango itishoboye yimuwe ku musozi wa Rubavu iratabaza

Hashize imyaka itanu imiryango myinshi ivanywe aho yari ituye ku manegeka ku musozi wa Rubavu, yimuriwe mu kagari ka Gikombe mu mudugudu wa Bushengo ahakunze kwitwa ku Kinembwe. Imwe muri iyi miryango ntabwo yabashije kwiyubakira, ituye mu nzu z’amabati, ubuzima bwabo bwifashe nabi. Ubuyobozi bw’Akarere bwo buracyatanga ikizere ko bizahinduka bagafashwa. Bamwe muri aba baturage […]Irambuye

Mukanya Amavubi aracakirana na Walias ya Ethiopia

Ikipe y’igihugu ya Ethiopia, Walias, yageze i Kigali kuwa gatatu nimugoroba, kuwa kane yakoze imyotozo ku kibuga cya stade Amahoro i Remera yitegura umukino wa gicuti uyihuza n’Amavubi y’u Rwanda kuri uyu wa gatanu ku gicamunsi. Aya makipe yombi agamij kwitegura imikino yo mu matsinda ya CAN 2017. U Rwanda ruri mu itsinda H ruri […]Irambuye

Burundi: Mbonimpa akomeje kwivuriza mu Bubiligi, ari koroherwa

Nyuma y’uko arashwe ariko Imana  igakinga akaboko, Pierre Claver Mbonimpa uri ku isonga mu guharanira uburenganzira bwa muntu muri rusange n’ubw’imfungwa by’umwihariko, yagiye kwivuriza mu Bubiligi ibikomere yatewe n’amasasu ndetse n’ubundi burwayi bwose yari afite. Ubu ari koroherwa kandi yaseranyije Abarundi ko nakira azaguruka mu Burundi gukomeza urugamba rwo guharanira ko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa. […]Irambuye

Ngoboka yatsindiye Moto muri gahunda ya “Airtel Tunga Promotion”

Kuri uyu wa kane, tariki 27 Kanama, Methode Ngoboka, w’imyaka 24, ukomoka mu Karere ka Ngororero yegukanya Moto ya yabiri muri gahunda ya “Airtel Tunga Promotion”. Mu ijambo rya Ngoboka wari umaze umwaka akoresha Airtel, yagize ati “Ni umugisha gutsindira iyi moto. Nzayikoresha mu bushabitsi (business), hanyuma niteze imbere.” Ngoboka yashyikirijwe Moto ye mu muhango […]Irambuye

Abanyarwanda n’amategeko….haracyarimo kutamenya -John Gara

“Ku Isi hose; abantu benshi bibuka ko hari itegeko iyo bagize ikibazo”; “Umuntu wese yari akwiye kumenya nibura bimwe mu bikubiye mu Itegeko Nshinga…”; Mu kiganiro kihariye Umuseke wagiranye n’umuyobozi mukuru wa Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe ivugurura ry’amategeko John Gara, yavuze ko mu bihugu hafi ya byose ku Isi; abaturage baba batazi amategeko agenderwaho n’ibihugu […]Irambuye

Amazu yubatswe muri ‘Zone neutre’ hagati y’u Rwanda na DRC

Komisiyo ishinzwe kongera kuvugururura umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yatangiye gusenya inyubako zubatse mu gice kidafite uruhande kibogamiyeho ‘Zone neutre’ ku ruhande rw’Umujyi wa Goma. Iyi Komisiyo yatangiye imirimo yayo kuwa gatatu tariki 26 Kanama, iravuga ko ibikorwa yatangiye byo gusenya amazu bigamije kugaruza metero 6.25 uturutse ku mambo […]Irambuye

Kigali: Intiti zaganiriye ku majyambere atabangamiye ibidukikije

Kicukiro – Mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe na Kaminuza ya INILAK yahuje abahanga baturutse muri za Kaminuza zo mu karere ndetse n’urugaga mpuzamashyirahamwe, baganiriye ku buryo bwashyirwaho ngo abarebwa n’iterambere babashe kurigeraho bakoresheje umutungo kamere ariko batangije ibidukikije kuko aribyo ngombi ihetse byose. Hon Sen Prof Laurent Nkusi wari umushyitsi mukuru yavuze ku  ngamba Leta y’u […]Irambuye

en_USEnglish